• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»U Rwanda rwagurijwe miliyari 237 Frw azifashishwa mu gukwirakwiza amashanyarazi

U Rwanda rwagurijwe miliyari 237 Frw azifashishwa mu gukwirakwiza amashanyarazi

Editorial 17 Oct 2018 UBUKUNGU

Banki Nyafurika itsura Amajyambere (AfDB) yagurije u Rwanda miliyoni 269 z’Amadolari ya Amerika azarufasha mu ntego rwihaye yo kugeza amashanyarazi kuri bose.

Amasezerano y’iyi nguzanyo yasinywe kuri uyu wa Kabiri na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel n’Uhagarariye AfDB mu Rwanda, Martha Phiri.

Dr Ndagijimana yavuze ko iyi nkunga izafasha u Rwanda muri gahunda yarwo y’imyaka irindwi mu kwihutisha iterambere, rukagera ku ntego yo kuba mu 2024 Abanyarwanda bose bazaba bagejejweho amashanyarazi.

Ati “Inguzanyo ifite akamaro kandi itubutse, izadufasha gushyira mu bikorwa gahunda yo kugeza amashanyarazi hirya no hino mu gihugu.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yagaragaje ko iyi nguzanyo yatanzwe mu bice bibiri, kimwe kirimo miliyoni 194$ yatanzwe na AfDB, izishyurwa ku nyungu ya 1.65% mu myaka 25 harimo imyaka umunani ya mbere isonewe.

Ikindi gice ni icya miliyoni 75 $ yatanzwe n’Ikigega Nyafurika gitsura Amajyambere nacyo gikorera muri AfDB, yo ikazishyurwa ku nyungu ya 0.75 % mu myaka 40, harimo imyaka itanu isonewe.

Mu ikoreshwa ry’iyo nkunga yose, 28 % byayo azajya mu bikorwa byo kunoza ikwirakwizwa ry’amashanyarazi mu gihugu; 64 % azakoreshwa mu kongera amashanyarazi agenda ku mirongo minini y’amashanyarazi; 4% mu mashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba naho 3% ajye mu kubaka ubushobozi bw’Ikigo gishinzwe amashanyarazi mu gihugu.

Dr Uzziel avuga ko kugeza ubu Abanyarwanda 46% ari bo bagerwaho n’amashanyarazi.

Imwe mu mbogamizi ikomeye, ngo ijyanye n’imiturire mibi y’abaturage batatanye aho kubagezaho amashayarazi bitoroha. Gusa ngo gahunda yo gutuza abaturage mu midugudu nigerwaho, ibi nabyo bizoroha.

Uhagarariye AfDB mu Rwanda, Martha Phiri, yatangaje ko iyi ari yo nkunga ya mbere nini iyi banki ihaye u Rwanda.

Yagize ati “Igamije gufasha igihugu mu kugera ku ntego yacyo yo kugeza amashanyarazi ku baturage bose, ibitaro, amashuri, inzu z’ubucuruzi bitarenze 2024.”

Phiri yagaragaje ko u Rwanda ari cyo igihugu cya mbere gihawe inkunga muri gahunda AfDB ifite yo gufasha imishinga y’ibihugu itanga umusaruro byihuse.

AfDB initeze ko iyi nkunga izanakuraho ibura rya hato na hato ry’amashanyarazi.

2018-10-17
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame  aherutse guhabwa igihembo cy’umunyafurika w’umwaka wateje imbere ubukungu kuri uyu mugabane

Perezida Kagame aherutse guhabwa igihembo cy’umunyafurika w’umwaka wateje imbere ubukungu kuri uyu mugabane

Editorial 03 Dec 2018
Kuba twarasigaye inyuma ntabwo twahora tubivuga nkaho bishimishije- Perezida Kagame

Kuba twarasigaye inyuma ntabwo twahora tubivuga nkaho bishimishije- Perezida Kagame

Editorial 08 May 2018
BNR yatanze icyizere ku izamuka ry’ubukungu rya 7.2%

BNR yatanze icyizere ku izamuka ry’ubukungu rya 7.2%

Editorial 25 Sep 2018
Minecofin yasobanuye uko inguzanyo zo guhashya COVID-19 u Rwanda ruherutse guhabwa zizakoreshwa

Minecofin yasobanuye uko inguzanyo zo guhashya COVID-19 u Rwanda ruherutse guhabwa zizakoreshwa

Editorial 17 Apr 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ingabire Victore yavuye muri gereza atarangije igihano bituma yibwira ko arusha Igihugu imbaraga
Amakuru

Ingabire Victore yavuye muri gereza atarangije igihano bituma yibwira ko arusha Igihugu imbaraga

Editorial 27 Jun 2022
Mu mikino ifungura amatsinda y’irushanwa ny’Afurika rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo CAF Confederation Cup, nta kipe n’imwe yari yasohotse yigeze ibona intsinzi.
Amakuru

Mu mikino ifungura amatsinda y’irushanwa ny’Afurika rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo CAF Confederation Cup, nta kipe n’imwe yari yasohotse yigeze ibona intsinzi.

Editorial 11 Mar 2021
Babiri bafunzwe bazira gufatanwa amafaranga y’amiganano
ITOHOZA

Babiri bafunzwe bazira gufatanwa amafaranga y’amiganano

Editorial 08 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru