• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye   |   06 Jun 2025

  • Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire   |   04 Jun 2025

  • Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994   |   03 Jun 2025

  • Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse   |   03 Jun 2025

  • Amavubi yatangiye umwiherero muri Algeria, Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira mu gihugu , Rafael York ntiyatanze impamvu yo kutitabira umwihero   |   02 Jun 2025

  • Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025   |   31 May 2025

You are at :Home»UBUKUNGU»U Rwanda rwahawe inguzanyo ya miliyari 110 Frw zigiye gushorwa mu gukwirakwiza amashanyarazi

U Rwanda rwahawe inguzanyo ya miliyari 110 Frw zigiye gushorwa mu gukwirakwiza amashanyarazi

Editorial 17 Nov 2018 UBUKUNGU

U Rwanda rwasinyanye na Banki y’Isi amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni $125 (miliyari 110 Frw), azakoreshwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari mu gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu.

Aya masezerano yashyiriweho umukono i Kigali ku wa 16 Ugushyingo 2018, hagati ya Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel n’Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Yasser El-Gammal.

Izakoreshwa mu gukora amashanyarazi mashya, kunoza imicungire yayo hagabanywa ingano itakara, kugabanya igiciro no kongera umusaruro w’ikigo kiyacuruza.

Minisitiri Dr Ndagijimana yagize ati “Iyi nguzanyo izafasha u Rwanda kwihutisha intego yarwo yo kugeza amashanyarazi ku baturage bose mu 2024. Izanongera ahantu hazagezwa amashanyarazi ku bihumbi 154 mu gihugu.”

Mu Ukuboza 2017, u Rwanda rwakiriye izindi miliyoni $125. Yakoreshejwe mu cyiciro cya mbere cy’umushinga wo gusakaza amashanyarazi kuri bose (Development Policy Operation-DPO), ingo ibihumbi 154zigezwaho amashanyarazi zivuye ku bihumbi 74 hagati ya 2012-2016.

Uru rugendo rw’amavugurura ruzazamura umubare w’ingo zigerwaho n’amashanyarazi kuri 40.7% zigere kuri 61% mu Ukuboza 2020.

Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Yasser El-Gammal, yavuze ko ari urugendo rushimishije ikomeje kugirana n’u Rwanda.

Ati “Dufite impamvu nyinshi zo kwishimira. U Rwanda rwazamuye urwego rw’ibijyanye n’ingufu kuva mu 2008. U Rwanda rwashoboye kureshya ibigo 20 byigenga mu by’ingufu. Aka gashobora kuba agahigo gatuma ruza mu bihugu by’imbere, mu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara (niba ntibeshye).’’

‘‘Icy’ingenzi ni uko abantu babona amashanyarazi, ubu u Rwanda rurasatira kuri 50% nk’igipimo mpuzamahanga kandi byagezweho mu gihe gito.’’

Ibigo nderabuzima 90%, amashuri 77%, 94% by’inyubako za Leta bifite amashanyarazi.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Ingufu mu Rwanda (REG), Eng. Ron Weiss, yavuze ko iyi nguzanyo izafasha u Rwanda kugera ku cyerekezo rwihaye.

Ati “Ku ruhande rwacu turi kwita ku gukoresha ibyumwa bihindura amashanyarazi mu duce akenewemo ari menshi nko mu byanya byahariwe inganda mu Bugesera, Musanze na Rwamagana. Hari imishinga ihari izazihaza. Muri Gashyantare 2020, uburyo buri gukoreshwa nibubyara umusaruro igiciro cy’amashanyarazi kizabaganuka.”

Inguzanyo u Rwanda rwahawe izishyurwa mu myaka itandatu, ku nyungu ya 0.75%.

Abanyarwanda bagerwaho n’amashanyarazi bangana na 49%, mu 2024 azaba abageraho 100%.

2018-11-17
Editorial

IZINDI NKURU

Minisitiri w’Intebe yahaye umukoro RRA wo gufasha u Rwanda kwihaza mu ngengo y’imari

Minisitiri w’Intebe yahaye umukoro RRA wo gufasha u Rwanda kwihaza mu ngengo y’imari

Editorial 29 Sep 2018
Banki y’Isi yahaye u Rwanda miliyoni 23$ z’inyongera mu kurwanya imirire mibi mu bana

Banki y’Isi yahaye u Rwanda miliyoni 23$ z’inyongera mu kurwanya imirire mibi mu bana

Editorial 19 Apr 2018
Abayobozi b’Umujyi wa Kigali bibukijwe indangagaciro zikwiye mu kubaka ubukungu butajegajega

Abayobozi b’Umujyi wa Kigali bibukijwe indangagaciro zikwiye mu kubaka ubukungu butajegajega

Editorial 30 Jan 2020
Banki zungutse miliyari 37.2 Frw, inguzanyo zitishyuwe zigabanuka kugera kuri 7.2%

Banki zungutse miliyari 37.2 Frw, inguzanyo zitishyuwe zigabanuka kugera kuri 7.2%

Editorial 01 Nov 2018

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru