Ishyirahawe Nyarwanda ry’umukino wa Volleyball FRVB, ryahawe uburenganzira bwo kwakira Igikombe cya Afurika cy’ibihugu cy’umwaka wa 2021, iri rushanwa rikaba ari iry’abagore ndetse n’abagabo kizaba muri Nzeri 2021.
Igikombe cya Afurika cy’abagore kizaba kuva tariki ya 05 kugeza ku ya 15 Nzeri 2021 naho Igikombe cya Afurika cy’abagabo kibe kuva tariki ya 10 kugeza ku ya 20 Nzeri 2021. Aya marushanwa yombi azatanga itike y’igikombe cy’isi cya Volleyball kizaba mu mwaka wa 2022 akazabera mu nyubako ya Kigali Arena.
Nk’uko byatangajwe na FRVB, ubusabe bw’u Rwanda bwemewe hashingiwe k’ubushobozi u Rwanda rwerekanye mu kwakira imikino yo ku rwego rwa Afurika mu bihe bitandukanye byo mu mezi atambutse; kuba hari ibikorwaremezo bigezweho bishobora kwakira amarushanwa yo ku rwego mpuzamahanga muri Siporo ndetse n’ingamba zitajenjetse u Rwanda rwashyizeho zo gukumira, kwirinda no guhangana n’ikwirakwira rya COVID-19.
Minisitiri wa Siporo mu Rwanda Munyangaju Aurore Mimosa, avuga kuri iki cyemezo yagize ati: “Turashimira CAVB ku cyizere yagiriye u Rwanda. Nk’igihugu tubijeje kuzategura irushanwa ryiza kandi abagize umuryango mugari wa Volleyball muri Afurika tubijeje ubuzima buzira umuze ubwo bazaba bari mu gihugu cyacu.”
Umuyobozi wa FRVB, NGARAMBE Raphaël yagize ati: “Twishimiye kandi dutegerezanije ibyishimo kwakira i Kigali abavandimwe duhuriye mu muryango wa Volleyball muri Afurika. Turabizi kandi ko dufite inshingano zo gutegura ikipe izahesha ishema igihugu cyacu.”
Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe ya Volleyball muri Afurika, Madame Bouchra HAJIJ yagize ati: “Mu kwemera ubusabe bw’u Rwanda, nta kindi twashingiyeho uretse kuba bwari busobanutse kandi buhiga ubundi twakiriye. Ikindi, uruhare rw’u Rwanda mu iterambere rya Volleyball muri Afurika rurashimishije.”
Ku ruhande rw’ikipe y’igihugu y’umukino wa Volleyball ikaba yahawe Umunya-Brazil Paulo De Tarso Milagres nk’umutoza mukuru mu bagabo ndetse n’abagore, mu bazambwungiriza mu bagabo barimo Nyirimana Fidele ndetse na Ntawangundi Dominique, mu bagore azungirizwa na Ndayikengurukiye Jean Luc na Mudahinyuka Christophe.
Biteganyijwe kuri uyu wa gatatu aribwo hari buhamagarwe ikipe zigomba gutangira imyitozo yo izatangira tariki ya 6 kugeza kuya 25 Kanama 2021.