Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 23 Nzeri 2021, nibwo impuzamashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa ku magare ku Isi (UCI), yemeje ko u Rwanda ruzakira shampiyona y’isi y’umukino w’amagare mu mwaka wa 2025, iri rushanwa rikazaba ribaye irya mbere ribereye ku mugabane wa Afurika.
Nk’uko byatangajwe n’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda FERWACY babibinyujije ku rukuta rwabo rwa Twitter bemeje u Rwanda ruzakira iyi shampiyona.
Bagize bati “u Rwanda ruzakira shampiyona y’si yo gusiganwa ku magare mu mwaka wa 2025, ni irushanwa rizaba ribaye ku ncuro ya mbere ku mugabane wa Afurika”.
U Rwanda ruhawe kwakira iri rushanwa nyuma yaho hari hashize imyaka isaga ibiri rusabye kwakira iri rushanwa kuko ubwo hari ku itariki ya 17 Nzeri 2021, nibwo abari bahagarariye Leta y’u Rwanda n’Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda bashyikirije David Lappartient, Perezida w’Impuzamashyirahamwe yo gusiganwa ku magare ku Isi (UCI), ibisabwa ngo ruzakire iyi shampiyona.
Icyo gihe, Leta y’u Rwanda yari ihagarariwe n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco, Ntigengwa John mu gihe FERWACY yari ihagarariwe na Perezida wayo Bayingana Aimable gusa aba bombi bakaba batakiri muri iyi mirimo.
Kwakira iyi shampiyona y’isi ku Rwanda bibaye kandi nyuma yaho hashize imyaka irenga 12 hakinwa isiganwa ryo kuzenguruka igihugu ku magare ku rwego mpuzamahanga, ni irushanwa rizwi nka Tour du Rwanda ibi biha iki gihugu kugira ubunararibonye mu gutegura aya marushanwa yo kuri uru rwego.
Usibye kuba igihugu cy’imisozi igihumbi gihawe kwakira iri rushanwa rya shampiyona y’isi, igihugu cya Maroc ni ikindi gihugu cya Afurika cyari cyagaragaje ubushake bwo kwakira iri rushanwa rikomeye mu mukino w’Amagare mu 2025.