Komisiyo Nyafurika y’Uburenganzira bwa Muntu yagize ibintu by’umwihariko isaba u Rwanda kwitaho, muri byo harimo ikibazo cy’abatera inda abana, abakobwa bagahura n’ibibazo naho bo ntibibagireho ingaruka.
Ibi u Rwanda rwabisabiwe mu nama ngarukamwaka ya Komisiyo Nyafurika y’Uburenganzira bwa Muntu, iri kubera i Banjul muri Gambia.
Nk’uko Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda yabigaragaje, u Rwanda by’umwihariko rwasabwe ko ivugurura ry’igitabo cy’amategeko ahana cyakwihutishwa, hakanitabwa ku kibazo kijyanye no guhana abakorera abana ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse bikabaviramo gutwara inda imburagihe; kugira ngo bahanwe.
Asobanura byimbitse kuri uyu mwanzuro mu byasabwe u Rwanda, Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Munru mu Rwanda, Nirere Madeilene, yabwiye Izuba Rirashe ko Intumwa yihariye ya Komisiyo nyafurika yagaragaje icyo kibazo.
Yagize ati “Ibyo gukurikirana abahohotera abana b’abakobwa byavuzwe na Rapporteur special ushinzwe uburenganzira bw’umugore [Buri mukomiseri mu bagize Komisiyo nyafurika agira icyiciro cy’uburenganzira akurikirana by’umwihariko]. Yavuze ko yasanze mu Rwanda usanga abateye inda abana b’abakobwa usanga umukobwa ariwe ugira ibibazo mu gihe uwamuteye iyo nda nawe yagombye kubibazwa.”
Nubwo kumenya abatera inda bisaba iperereza rikomeye, hakanasabwa n’ibizamini bya ADN ku bihaka aabana, na Madame Jeannette Kagame yagaragaje ko ari ikibazo kuba abatera inda abangavu, bamwe nabo bitabagiraho ingaruka.
Madame Jeannette Kagame ari mu Karere ka Ngororero mu ntangiriro za Mata 2016, mu guhemba abakobwa bitwaye neza mu bizamini bya leta, yagize ati “Iyi ni inzitizi ikomeye cyane mu burezi bw’abana b’abakobwa. Ibi bibagiraho ingaruka kurusha abana b’abahungu, ariko ngira ngo tunashobore no gukumira icyo kibazo, ntabwo numva impamvu ari umwana w’umukobwa ukwiye kugirwaho izo ngaruka gusa.”
Yakomeje agira ati “Ngira ngo abantu bakwiye no kuziga uko n’uwo mwana w’umuhungu uba waramukubaganiye na we akwiye kuzagira ukuntu ajya abibazwa. Nta kuntu umwana w’umukobwa wenyine ari we bigiraho izo ngaruka gusa. Wenda byatuma n’abo bahungu babitekerezaho mbere y’uko bashora abo bana bagenzi babo muri ibyo byago.”
Hasabwe kandi ko u Rwanda rwakwita by’umwihariko ku bagore bafungiye icyaha cyo gukuramo inda, ariko Nirere nta byinshi yifuje kugira icyo abitangazaho, yabwiye Izuba Rirashe ko ikibazo ari rusange n’ibindi bihugu, ariko ko ikibazo baba bahura nacyo Komisiyo ayoboye izagikurikirana.
Icyo nacyo cyazamuwe n’Intumwa yihariye ya Komisiyo Nyafurika y’Uburenganzira bwa Muntu.
Iterabwoba mu bindi bihangayitse Afurika
Uretse ibyasabwe by’umwihariko u Rwanda, muri iyo nama y’i Banjul yanigiwemo ibibazo bikomeye birimo iterabwoba rikomeje gufata intera n’ ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro iteza ibibazo mu bihugu binyuranye bya Afurika, ikibazo cy’ishyingirwa imburagihe ku bana, ikibazo cya ruswa igaragara mu bihugu byinshi by’Afurika n’ibindi.
Ku bjyanye no kurwanya iterabwoba ibihugu byinshi byashyizeho amategeko ahana ibikorwa by’iterabwoba; hagaragajwe ko amenshi muri ayo mategeko usanga afite ingingo zibangamira uburenganzira bwa muntu cyane cyane ibijyanye no gufatwa nk’umwere igihe icyaha kitari cyamuhama, kuburanira imbere y’umucamanza; gufungirwa ahantu hagenewe gufungirwa; n’ibindi.
Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda, Nirere Madeleine
Ibihugu by’Afurika byasabwe gushyira ingufu mu kurandura impamvu zituma habaho iterabwoba harimo guteza imbere imiyoborere myiza mu bihugu bya Afurika, kurwanya ruswa n’akarengane, kurwanya ivangura n’ibindi bikorwa bibangamira uburenganzira bwa muntu.
Ibikorwa by’iterabwoba n’u Rwanda rwamaze kugaragaza ko byarugezemo. Ndetse ubu, hari itsinda ry’abantu bagera kuri 17 bakatiwe gufungwa by’agateganyo n’Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo, bashinjwa gukorana n’imitwe y’iterabwoba nka ISIS na Al Shabab.
Si iterabwoba gusa ryavuzweho muri iyi nama y’i Banjul, hanaganiriwe ku ngamba zo gukumira no kurwanya ibikorwa bihungabanya uburenganzira bwa Muntu birimo gushyingirwa imburagihe kw’abana b’abakobwa, gufungwa igihe kirekire mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ruswa no kwigwizaho imitungo mu buryo butemewe
Ku bijyanye n’uburengazira bw’abafungwa, hagaragajwe ko hari ikibazo cy’inyubako zifungirwamo abantu zo muri bimwe mu bihugu bya Afurika zishaje cyane usanga zarubatswe mu gihe cy’ubukoloni, abafungwa bamara imyaka mu buroko bataburanishijwe, ibihugu bigitanga igihano cy’urupfu n’ibindi.
Inama ya 58 ya Komisiyo Nyafurika y’Uburenganzira bwa Muntu iteraniyemo abantu bagera ku 2000 barimo abahagarariye za Guverinoma, Komisiyo z’Uburenganzira bwa Muntu z’Ibihugu bya Afurika; Imiryango inyuranye iharanira uburenganzira bwa Muntu ikorera ku migabane yose, abahagarariye amashami y’Umuryango w’Abibumbye n’impuguke zinyuranye mu bijyanye n’uburenganzira bwa Muntu.
Source: Izuba rirashe