• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»U Rwanda rwahaye Uganda igihe cyo gukomeza gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama ya Gatuna

U Rwanda rwahaye Uganda igihe cyo gukomeza gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama ya Gatuna

Editorial 24 Mar 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Inama yahurije i Gatuna abayobozi b’u Rwanda, Uganda, Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeranyije ko Uganda igenzura ibirego byose by’u Rwanda, byabonerwa umuti hakazahura inama igamije kongera gufungura imipaka.

Inama yasabye ko Repubulika ya Uganda, mu kwezi kumwe igenzura ibirego bya Repubulika y’u Rwanda ku bikorwa bibera ku butaka bwayo by’imitwe ibangamiye Guverinoma y’u Rwanda, byaba ari ukuri, Uganda igafata ingamba zose zo kubihagarika no kwirinda ko byakongera kubaho.

Ibyo bikorwa bigomba kugenzurwa kandi bikemezwa na komisiyo ihuriweho mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda.

Iyi nama yanzuye ko “Umunsi iyi myanzuro yashyizwe mu bikorwa, bikagezwa ku bakuru b’ibihugu, abahuza bazakoranya inama mu minsi 15 i Gatuna / Katuna igamije gufungura imipaka no gusubiza ku murongo umubano hagati y’ibihugu byombi.”

Ubaze igihe inama ya Gatuna yabereye kugeza  ubu igihe cy’ukwezi Uganda yari yahawe cyo kugenzura ibirego by’u Rwanda, kimaze kurengaho iminsi.

Mu kiganiro  yagiranye n’Itangazamakuru Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, yavuze ko ubungubu ibintu byose byahagaze, igishyizwe imbere ari uguhashya icyorezo cya Coronavirus.

Ati “Ubungubu ibintu byose byarahagaze turimo guhashya iki cyorezo [coronavirus] nta nama n’imwe ikiba rero n’inama yagombaga kuba ntayabaye, ntawe ugisohoka ntawinjira nta nama ishobora kuba n’imwe ubungubu turabanza duhashye iki cyorezo cya Coronavirus”.

Nduhungirehe avuga ko u Rwanda rwandikiye Uganda ruyibwira ko ibyo yari yiyemeje gukora yabikora kuko bidakeneye inama, hanyuma icyorezo cyarangira impande zombi zikazahura ku itariki zizumvikanaho.

Ati “I Gatuna hari ibyo Uganda yemeye kuzakora mu minsi 30, rero ibyo bashobora gukomeza kubikora twaranabibabwiye ko nubwo nta nama zihari zo kubigenzura, ahubwo bafatirana iki gihe tudashobora guhura bagashyira mu bikorwa ibyo biyemeje biriya byo gufungura abantu, guhagarika ubufasha baha imitwe yitwaje intwaro, ibyo ntabwo bikeneye inama, hanyuma iki kibazo cya Coronavirus nikirangira nyuma tuzahura tubigenzure”.

U Rwanda rushinja Uganda gucumbikira abakekwaho ibyaha binyuranye bahunze ubutabera no gukingira ikibaba ibikorwa by’imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano, birimo iby’imitwe ya RNC, FDLR, RUD Urunana n’indi.

U Rwanda kandi rukomeje gusaba Uganda gukurikirana ibikorwa n’ikusanywa ry’inkunga ihabwa imitwe yo guhungabanya u Rwanda, bikorwa n’abarimo Prossy Bonabaana, Sula Nuwamanya, Dr Rukundo Rugali, Emerithe Gahongayire na Emmanuel Mutarambirwa, byose bigashyigikirwa na RNC, binyuze mu muryango washinzwe, Self-Worth Initiative.

U Rwanda kandi rusaba ifatwa n’iyoherezwa ry’abari abarwanyi muri RUD Urunana bagabye igitero mu Kinigi, barimo Mugwaneza Eric na Capt. Nshimiye a.k.a Gavana ari na we wayoboye igitero cyo mu Kinigi.

U Rwanda kandi rusaba Uganda gukurikirana abayobozi bakorana na RNC na RUD Urunana barimo Umunyamabanga wa Leta Philemon Mateke, Brig Gen Abel Kandiho uyobora CMI, Brig Gen Fred Karara, Col C.K Asiimwe, Major Fred Mushambo, Col Kaka Bagyenda n’abandi bayobozi bagira uruhare muri ibyo bikorwa.

2020-03-24
Editorial

IZINDI NKURU

Birakekwa ko Gen.Wilson Irategeka wari umuyobozi wa CNRD-FLN yahungiye I Burundi.

Birakekwa ko Gen.Wilson Irategeka wari umuyobozi wa CNRD-FLN yahungiye I Burundi.

Editorial 28 Dec 2019
Uko Museveni yanyuranyije n’imvugo ze agaha rugari abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi

Uko Museveni yanyuranyije n’imvugo ze agaha rugari abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 09 Apr 2019
Itsinda ry’impuguke muri kaminuza zo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ziramagana abita Paul Rusesabagina intwari, kandi ari umugizi wa nabi wishoye mu bikorwa by’iterabwoba

Itsinda ry’impuguke muri kaminuza zo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ziramagana abita Paul Rusesabagina intwari, kandi ari umugizi wa nabi wishoye mu bikorwa by’iterabwoba

Editorial 02 Dec 2020
Kigali yatorewe kuba umujyi wa mbere utekanye muri Afrika, n’uwa 39 ku isi yose

Kigali yatorewe kuba umujyi wa mbere utekanye muri Afrika, n’uwa 39 ku isi yose

Editorial 26 Nov 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

BK yatangiye urugendo ruyiganisha ku isoko rya Kenya igiye kugurisha imigabane ya miliyari 60Frw
UBUKUNGU

BK yatangiye urugendo ruyiganisha ku isoko rya Kenya igiye kugurisha imigabane ya miliyari 60Frw

Editorial 20 Oct 2018
Kiyovu SC igereye mukebo Sunrise FC yigeze kuyibuza igikombe, iyitsinda 4-0 biyiganisha habi
Amakuru

Kiyovu SC igereye mukebo Sunrise FC yigeze kuyibuza igikombe, iyitsinda 4-0 biyiganisha habi

Editorial 03 Apr 2024
Ese aho Abarundi  biyita abayoboke ba “Eusebie “ barenga 2500 ntibaba bahungiye ubwayi mu kigunda
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ese aho Abarundi  biyita abayoboke ba “Eusebie “ barenga 2500 ntibaba bahungiye ubwayi mu kigunda

Editorial 08 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru