• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»U Rwanda rwahaye Uganda igihe cyo gukomeza gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama ya Gatuna

U Rwanda rwahaye Uganda igihe cyo gukomeza gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama ya Gatuna

Editorial 24 Mar 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Inama yahurije i Gatuna abayobozi b’u Rwanda, Uganda, Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeranyije ko Uganda igenzura ibirego byose by’u Rwanda, byabonerwa umuti hakazahura inama igamije kongera gufungura imipaka.

Inama yasabye ko Repubulika ya Uganda, mu kwezi kumwe igenzura ibirego bya Repubulika y’u Rwanda ku bikorwa bibera ku butaka bwayo by’imitwe ibangamiye Guverinoma y’u Rwanda, byaba ari ukuri, Uganda igafata ingamba zose zo kubihagarika no kwirinda ko byakongera kubaho.

Ibyo bikorwa bigomba kugenzurwa kandi bikemezwa na komisiyo ihuriweho mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda.

Iyi nama yanzuye ko “Umunsi iyi myanzuro yashyizwe mu bikorwa, bikagezwa ku bakuru b’ibihugu, abahuza bazakoranya inama mu minsi 15 i Gatuna / Katuna igamije gufungura imipaka no gusubiza ku murongo umubano hagati y’ibihugu byombi.”

Ubaze igihe inama ya Gatuna yabereye kugeza  ubu igihe cy’ukwezi Uganda yari yahawe cyo kugenzura ibirego by’u Rwanda, kimaze kurengaho iminsi.

Mu kiganiro  yagiranye n’Itangazamakuru Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, yavuze ko ubungubu ibintu byose byahagaze, igishyizwe imbere ari uguhashya icyorezo cya Coronavirus.

Ati “Ubungubu ibintu byose byarahagaze turimo guhashya iki cyorezo [coronavirus] nta nama n’imwe ikiba rero n’inama yagombaga kuba ntayabaye, ntawe ugisohoka ntawinjira nta nama ishobora kuba n’imwe ubungubu turabanza duhashye iki cyorezo cya Coronavirus”.

Nduhungirehe avuga ko u Rwanda rwandikiye Uganda ruyibwira ko ibyo yari yiyemeje gukora yabikora kuko bidakeneye inama, hanyuma icyorezo cyarangira impande zombi zikazahura ku itariki zizumvikanaho.

Ati “I Gatuna hari ibyo Uganda yemeye kuzakora mu minsi 30, rero ibyo bashobora gukomeza kubikora twaranabibabwiye ko nubwo nta nama zihari zo kubigenzura, ahubwo bafatirana iki gihe tudashobora guhura bagashyira mu bikorwa ibyo biyemeje biriya byo gufungura abantu, guhagarika ubufasha baha imitwe yitwaje intwaro, ibyo ntabwo bikeneye inama, hanyuma iki kibazo cya Coronavirus nikirangira nyuma tuzahura tubigenzure”.

U Rwanda rushinja Uganda gucumbikira abakekwaho ibyaha binyuranye bahunze ubutabera no gukingira ikibaba ibikorwa by’imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano, birimo iby’imitwe ya RNC, FDLR, RUD Urunana n’indi.

U Rwanda kandi rukomeje gusaba Uganda gukurikirana ibikorwa n’ikusanywa ry’inkunga ihabwa imitwe yo guhungabanya u Rwanda, bikorwa n’abarimo Prossy Bonabaana, Sula Nuwamanya, Dr Rukundo Rugali, Emerithe Gahongayire na Emmanuel Mutarambirwa, byose bigashyigikirwa na RNC, binyuze mu muryango washinzwe, Self-Worth Initiative.

U Rwanda kandi rusaba ifatwa n’iyoherezwa ry’abari abarwanyi muri RUD Urunana bagabye igitero mu Kinigi, barimo Mugwaneza Eric na Capt. Nshimiye a.k.a Gavana ari na we wayoboye igitero cyo mu Kinigi.

U Rwanda kandi rusaba Uganda gukurikirana abayobozi bakorana na RNC na RUD Urunana barimo Umunyamabanga wa Leta Philemon Mateke, Brig Gen Abel Kandiho uyobora CMI, Brig Gen Fred Karara, Col C.K Asiimwe, Major Fred Mushambo, Col Kaka Bagyenda n’abandi bayobozi bagira uruhare muri ibyo bikorwa.

2020-03-24
Editorial

IZINDI NKURU

Abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bakomeje kugororerwa I Burundi

Abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bakomeje kugororerwa I Burundi

Editorial 07 Aug 2020
Nyuma y’imyaka 24 turakibuka nk’aho ari ubwa mbere – Perezida Kagame

Nyuma y’imyaka 24 turakibuka nk’aho ari ubwa mbere – Perezida Kagame

Editorial 07 Apr 2018
Icyatumye Ingabo z’u Burundi zerekwa umuryango mu gihugu cya Somalia

Icyatumye Ingabo z’u Burundi zerekwa umuryango mu gihugu cya Somalia

Editorial 04 Jan 2025
Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Uhuru Kenyatta, arasaba ko umutwe wa M23 ushyikirana n’ubutegetsi bwicyo gihugu

Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Uhuru Kenyatta, arasaba ko umutwe wa M23 ushyikirana n’ubutegetsi bwicyo gihugu

Editorial 03 Apr 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uruganda  “Master Steel ” rwabaye umushoramari w’umwaka mu bihembo bya RDB Business Excellence Awards 2019
UBUKUNGU

Uruganda “Master Steel ” rwabaye umushoramari w’umwaka mu bihembo bya RDB Business Excellence Awards 2019

Editorial 01 Feb 2020
2017-2018: Manchester City yakoze ibyasaga n’inzozi mu Bwongereza, Arsene Wenger asezerwaho nk’intwari
IMIKINO

2017-2018: Manchester City yakoze ibyasaga n’inzozi mu Bwongereza, Arsene Wenger asezerwaho nk’intwari

Editorial 14 May 2018
Hari impamvu muri PL na PSD koko bagombaga guhitamo Kagame
POLITIKI

Hari impamvu muri PL na PSD koko bagombaga guhitamo Kagame

Editorial 09 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru