U Rwanda rwakoze amavugurura mu bijyanye n’umuriro w’amashanyarazi, ubwubatsi no kohereza ibicuruzwa hanze byose bigamije koroshya ubucuruzi n’ishoramari mu Rwanda.
Mu itangazo Ikigo gishinzwe Iterambere (RDB ) cyashyize hanze kuri uyu wa Kabiri, cyavuze ko mu Rwanda hakozwe amavugurura mu byo kohereza ibicuruzwa hanze.
Ivuga ko kuri ubu abohereza ibicuruzwa hanze bashyiriweho uburyo bwo gusaba icyangomwa kigaragaza inkomoko y’igicuruzwa bifashishije ikoranabuhanga; abohereza ibikomoka ku bimera, bahabwa icyangombwa na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi bakoresheje ikoranabuhanga.
RDB ivuga ko ibyo byatumye ibihingwa byoherezwaga hanze nk’ikawa n’icyayi byiyongera.
Mu bijyanye n’umuriro w’amashanyarazi, RDB ivuga ko hashyizweho uburyo bufasha abashoramari kuba babonye umuriro w’amashanyarazi mu minsi 20 ivuye ku minsi 34 kandi gusaba guhabwa umuriro w’amashanyarazi bigakorerwa kuri internet.
Ikigo ngenzuramikorere (RURA) cyashyizeho amabwiriza agenga ibura ry’umuriro w’amashanyarazi mu nganda, avuga ko igihe umuriro ubuze iminota irenze icumi, Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi gihanwa.
Ibyo byatumye Ikigo gishinzwe Ingufu mu Rwanda (REG) gishyiraho uburyo bushya bwo kugenzura ibura ry’umuriro mu baturage, burimo ubwo kumenya iminota buri muturage yamaze umuriro wabuze (SAIDI, System Average Interruption Duration Index) ndetse n’uburyo bwerekana inshuro abaturage babuze umuriro (SAIFI, System Average Interruption Frequency Index).
Ubu buryo bwombi bufasha ikigo gishinzwe ingufu kugenzura uko umuriro ukwirakwiza mu bakiriya bacyo ndetse no guhangana n’ibibazo byavutse kandi vuba.
REG kandi ikorana na sosiyete zitumiza ibikoresho by’amashanyarazi birimo nk’imashini zikusanya umuriro (Transformateurs) n’insinga z’amashanyarazi, kugira ngo ibyo bikoresho bigere mu gihugu bihendutse kandi bifite ubuziranenge.
Andi mavugururwa yakozwe mu bijyanye n’ubwubatsi hibandwa ku gukuraho ingaruka imishinga runaka ishobora kugira ku bidukikije.
Harai kandi imishinga imwe y’ubwubatsi izajya ikurirwaho ubushakashatsi bukorwa harebwa imiterere y’ahazubakwa, bugakorwa mbere y’uko ibikorwa byo kubaka bitangira.
Sosiyete z’ubwubatsi kandi ntawbo zizongera kwerekana igihe zizatangirira kubaka mbere y’uko zihabwa ibyangombwa by’ubwubatsi.
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko uyu mwaka uzabamao amavugurura menshi agamije koroherea ubucuruzi mu Rwanda.
Ygaize ati “Uyu mwaka uzabamo amavugurura menshi yiyongera ku yatangajwe uyu munsi arimo nk’amategeko ajyanye n’igihombo […] Korohereza ubucuruzi bijyanye na gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo kugira u Rwanda igihugu gifashwe n’Urwego rw’abikorera.Aya mavugurura agamije kunoza ubucuruzi binyuze mu bufatanye bw’inzego zose.”
Raporo ya 2017 ya Banki y’Isi igaragaza uburyo gukora ubucuruzi byoroshye mu bihugu (Doing Business Report) ishyira u Rwanda ku mwanya wa kabiri muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ndetse n’urwa 41 ku Isi.
Mu myaka 15 ishize, u Rwanda rwakoze amavugurura 52 yerekeye ubucuruzi, akaba ariyo menshi yakozwe muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.