Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta, yagiranye ibiganiro na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei, amushimira ubufasha bw’ibanze igihugu cye cyahaye abanyarwanda 155 bari mu Ntara ya Hubei mu gihe iki gihugu cyugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Mutamara nibwo Minisitiri Biruta yagiranye ibiganiro na Ambasaderi Hongwei aho yamushimiye uburyo u Bushinwa buri kurwanya icyorezo cya Coronavirus bwahuye nacyo anamufata mu mugongo kubera ingaruka cyateye.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, rivuga ko u Rwanda rwashimiye u Bushinwa ku buryo buri gufata abanyamahanga babarizwa muri iki gihugu.
Minisitiri Biruta yagize ati “Dushimiye u Bushinwa ku buryo buri kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus ndetse n’ubufasha bwabwo ku banyamahanga barimo n’abanyarwanda baba mu Ntara ya Hubei.”
Minisitiri Biruta yashimye Ambasaderi w’u Bushinwa ku bufasha burimo ibiribwa n’ibindi bikoresho nkenerwa byahawe abanyarwanda bari mu ntara ya Hubei bigizwemo uruhare n’ubuyobozi bwo muri aka gace hamwe na Ambasade y’u Rwanda i Beijing.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko nta muntu n’umwe uragaragara mu Rwanda afite virusi ya Coronavirus, isaba abanyarwanda kwirinda kujya mu bihugu yagaragayemo n’ugiyeyo akitwararika akirinda akarinda n’abandi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyahuje Minisiteri y’Ubuzima n’iy’Ububanyi n’Amahanga; Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Urujeni Bakuramutsa, yavuze ko binyujijwe muri Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa, abanyarwanda baba mu ntara ya Hubei barimo kugirwa inama kandi kugeza ubu nta munyarwanda urandura iki cyorezo.
Hari ibihugu bitandukanye bikomeje kubwira abaturage babyo kuva mu Bushinwa ndetse bimwe bikajya kubacyura. Minisitiri Dr Gashumba, yavuze ko u Rwanda rutaragera aho gufata iki cyemezo.
Ati “Twizeye urwego rw’ubuzima rw’u Bushinwa, kandi abantu bacu bariyo cyane abanyeshuri bariyo barakuze bazi uburyo bwo kwirinda ntabwo turagera ku rwego rwo kubagarura mu Rwanda kandi Ambasade y’u Rwanda iri hafi yabo. Ubu bimeze neza ntabwo turatekereza ku ngingo yo kubazana”.
U Rwanda rukomeje gushyiraho ingamba zikomeye zigamije gukumira ko iki cyorezo cyakwinjira mu gihugu.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyashyizeho itsinda ry’abaganga bahoraho 10 n’abandi bashobora kuryunganira igihe bibaye ngomba, bapima ibimenyetso bya Virus ya Coronavirus kuri buri muntu wese uvuye hanze y’u Rwanda, cyane cyane mu Bushinwa cyangwa uwo bikekwa ko yahageze kandi bashobora no gutanga ubufasha ku muntu babisangana.
Ku rundi ruhande, RwandAir yahagaritse ingendo hagati ya Kigali na Guangzhou guhera kuri uyu wa 31 Mutarama 2020, itangaza ko iki cyemezo kizongera gusuzumwa vuba muri Gashyantare 2020.
Mu mpera z’umwaka ushize nibwo virus ya Coronavirus yagaragaye bwa mbere mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa.
Imibare mishya igaragaza ko abantu 9809 aribo bamaze kwandura iki cyorezo mu gihe 213 mu Bushinwa bahitanywe nayo.
Ibimenyetso by’indwara ya Coronavirus birimo kugira umuriro, gukorora no guhumeka nabi ndetse ishobora no kugera aho itera umusonga no kubuza impyiko gukora bishobora gutera urupfu.
Zimwe mu ngamba abantu bakwiye kwimakaza mu kuyirinda harimo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, gukinga urushyi ku mazuru no ku munwa igihe umuntu bikekwa ko ayirwaye akorora cyangwa ahumeka, guteka inyama n’amagi bigashya neza.
Hari kandi kwifashisha imiti yabugenewe yo gukaraba yica udukoko, kwirinda gukorakora amazuru, amaso n’umunwa igihe umuntu atakarabye, kwirinda kwegera umuntu ufite ibyago byo kuyandura hamwe no kuguma mu rugo igihe ufite ibimenyetso byayo.