Guverinoma y’u Rwanda yateye utwatsi ibyatangajwe na Panama Papers bivuga ko umwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda yafunguye konti muri banki zo mu bihugu byo hanze mu myaka ya za 90 hagamijwe kunyereza imisoro.
Ikinyamakuru Panama Papers kivuga ko, Brig. Gen. Emmanuel Ndahiro, umwizerwa wa perezida Kagame nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ivuga, wigeze kuba umuganga we, umujyanama mu bijyanye n’umutekano n’umuvugizi, yabaye umuyobozi (Director) w’ikigo kitwa Debden Investiments Limited cyari cyanditse muri British Virgin Islands muri Nzeri 1998.
Brig. Gen. Ndahiro Emmanuel
Byavuzwe ko iki kigo cya Debden gitunze indege
Ngo ubwo yabaga umuyobozi w’icyo kigo, handitswe ko Ndahiro yabaga mu nkengero za London y’uburengerazuba.
Muri raporo ya Panama Papers kandi havugwamo undi Munyarwanda witwa Hatari Sekoko, wigeze kuba mu ngabo z’u Rwanda kuri ubu akaba yikorera, bikavugwa ko icyo kigo cyari icye (Company’s owner).
Hatari Sekoko
Agira icyo ivuga kuri ibi byatangajwe na Panama Papers, Minisiteri y’imari y’u Rwanda yavuze ko Debden Investiments Ltd, ari ikigo cyashinzwe mu 1998 na Guverinoma y’inzibacyuho yari iriho mu Rwanda nk’igikoresho cyagombaga guha umutekano serivisi z’ingenzi za leta icyo gihe yakoreraga mu buryo burimo amananiza.
Clever Gatete Minisitiri w’Imari.
Itangazo Chimpreports ivuga ko yabashije kubona kuri uyu wa Kabiri rivuga ko izo serivisi harimo gukodesha mu buryo bwizewemo umutekano uburyo bwo gutwara abayobozi ba guverinoma.
Guverinoma y’u Rwanda yashimangiye ko Debden Investiments Ltd yakoreshejwe mu mucyo kandi nta nyungu z’umuntu ku giti cye zari zikurikiranwe cyangwa ngo habeho guhererekanya amafaranga mu buryo bunyuranije n’amategeko no gukwepa imisoro. Iki kigo ngo kikaba cyarafunzwe mu 2010.
Panama Papers mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo yashyize ku karubanda inyandiko zigaragaza ukuntu abayobozi, abacuruzi bakomeye n’ibindi bikomerezwa hirya no hino ku Isi harimo no mu Rwanda bagiye bakoresha uburyo bw’amanyanga ngo babashe kunyereza imisoro mu bihugu byabo babifashijwemo n’ikigo cyo muri Panama cyitwa Mossak Fonseka.
Inyandiko za Panama Papers zigaragaza uburyo Mossak Fonseka yafashije abakiriya bayo guhishira amafaranga afite inkomoko mbi [itemewe n’amategeko], guhunga ibihano, ndetse no gukwepa imisoro.
Muri iki cyumweru miliyoni 11 z’inyandiko zari zifitwe n’ikigo gishinzwe guhagararira abantu mu mategeko Mossak Fonseka zahawe igitangazamauru cy’Ubudage Sueddeutche Zeitung, nacyo kiziha ikigo gikora itangazamakuru ricukumbuye (ICIJ) maze zihita zikwira hose ku buryo nka Ministiri w’intebe wa Iceland, Sigmundur Gunnlaugsson, yeguye, abaye umuntu ukomeye wa mbere uhutajwe n’amakuru yasohowe n’ibinyamakuru byo muri Panama.
Ayo makuru yakuwe mu kigo cy’abunganira abantu mu mategeko- Mossack Fonseca- yagaragaje ko Bwana Gunnlaugsson afite ikigo cy’ubucuruzi cyitwa Wintris afatanije n’umugore we. Ariko ntabwo yigeze avuga uwo mutungo ubwo yinjiraga mu nteko nshinga mategeko. Yarezwe ko yahishe za miliyoni z’amadolari. Bwana Gunnlaugsson yavuze ko yagurishije imigabane ku mugore we, kubera izo mpamvu aravuga ko ari nta kosa yakoze.
Abantu barenga 70 ku isi, barimo abakuru b’ibihugu bari k’ubuyobozi n’ababuvuyeho, baravugwa muri izo nyandiko.
Umwanditsi wacu