Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Basketball y’abagabo yisanze mu itsinda ririmo Nigeria na Mali mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 (FIBA Afrobasket 2021).
FIBA Afrobasket 2021 izabera mu Rwanda mu 2021 nyuma y’uko rutsinze Senegal, Côte d’Ivoire na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu matora yo gutoranya igihugu kizakira iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 30, aho riba nyuma y’imyaka ine.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2019, nibwo habaye tombora y’uburyo amakipe azahura mu majonjora yo gushaka itike, umuhango wabereye muri Kigali Arena.
Witabirwa n’abarimo Perezida wa Basketball Africa League (BAL) Amadou Fall, Perezida wa FIBA Africa Anibal Manave, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Shema Maboko Didier ndetse n’abandi bahagarariye amashyirahamwe ya Basketball mu bihugu byabo barimo Mugwiza Désiré uyobora FERWABA.
Uduce turindwi (zone) tugize FIBA Afrique nitwo tuzakina imikino y’amajonjora ibanziriza gushaka itike, amakipe azaba aya mbere muri Mutarama akaziyongera ku yandi makipe 15 yitabiriye iri rushanwa mu 2017 ubwo ryari ryabereye muri Tunisia na Sénégal.
Ayo makipe 15 yamaze kubona itike y’amatsinda ni; Angola, Cameroun,Centrafrique, Côte d’Ivoire, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Misiri, Guinée, Mali, Maroc, Mozambique, Nigeria, Sénégal, Tunisia, Uganda ndetse n’u Rwanda ruzakira imikino ya nyuma.
Itsinda rya mbere, irya gatatu n’irya gatanu azatangira imikino kuva tariki 17 kugeza 25 Gashyantare 2020 mu gihe andi abirimo arimo n’iry’u Rwanda azatangira tariki 23 Ugushyingo kugeza ku ya 1 Ukuboza 2020.
Amatsinda yose uko ari atanu akazakinira rimwe imikino ya nyuma kuva tariki 15 kugeza 23 Gashyantare 2021.
Buri tsinda rizavamo amakipe atatu azabona itike yo kujya muri FIBA Afrobasket izabera mu Rwanda muri Kanama 2021.
Uko amatsinda yose ateye:
Itsinda A: Tunisie, Centrafrique, RDC, ndetse n’ikipe izatsinda muri Zone ya 6 & 7.
Itsinda B: Sénégal, Angola, Mozambique ndetse n’ikipe izatsinda muri Zone ya 5.
Itsinda C: Cameroun, Côte d’Ivoire, Guinée ndetse n’ikipe izatsinda muri Zone ya 4.
Itsinda D: Nigeria, Mali, u Rwanda ndetse n’ikipe izatsinda muri Zones ya 1 & 2.
Itsinda E: Maroc, Misiri, Uganda ndetse n’ikipe izatsinda muri Zone ya 3.