• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Nigeria mu gushaka itike Afrobasket 2021

U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Nigeria mu gushaka itike Afrobasket 2021

Editorial 21 Dec 2019 IMIKINO

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Basketball y’abagabo yisanze mu itsinda ririmo Nigeria na Mali mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 (FIBA Afrobasket 2021).

FIBA Afrobasket 2021 izabera mu Rwanda mu 2021 nyuma y’uko rutsinze Senegal, Côte d’Ivoire na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu matora yo gutoranya igihugu kizakira iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 30, aho riba nyuma y’imyaka ine.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2019, nibwo habaye tombora y’uburyo amakipe azahura mu majonjora yo gushaka itike, umuhango wabereye muri Kigali Arena.

Witabirwa n’abarimo Perezida wa Basketball Africa League (BAL) Amadou Fall, Perezida wa FIBA Africa Anibal Manave, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Shema Maboko Didier ndetse n’abandi bahagarariye amashyirahamwe ya Basketball mu bihugu byabo barimo Mugwiza Désiré uyobora FERWABA.

Uduce turindwi (zone) tugize FIBA Afrique nitwo tuzakina imikino y’amajonjora ibanziriza gushaka itike, amakipe azaba aya mbere muri Mutarama akaziyongera ku yandi makipe 15 yitabiriye iri rushanwa mu 2017 ubwo ryari ryabereye muri Tunisia na Sénégal.

Ayo makipe 15 yamaze kubona itike y’amatsinda ni; Angola, Cameroun,Centrafrique, Côte d’Ivoire, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Misiri, Guinée, Mali, Maroc, Mozambique, Nigeria, Sénégal, Tunisia, Uganda ndetse n’u Rwanda ruzakira imikino ya nyuma.

Itsinda rya mbere, irya gatatu n’irya gatanu azatangira imikino kuva tariki 17 kugeza 25 Gashyantare 2020 mu gihe andi abirimo arimo n’iry’u Rwanda azatangira tariki 23 Ugushyingo kugeza ku ya 1 Ukuboza 2020.

Amatsinda yose uko ari atanu akazakinira rimwe imikino ya nyuma kuva tariki 15 kugeza 23 Gashyantare 2021.

Buri tsinda rizavamo amakipe atatu azabona itike yo kujya muri FIBA Afrobasket izabera mu Rwanda muri Kanama 2021.

Uko amatsinda yose ateye:

Itsinda A: Tunisie, Centrafrique, RDC, ndetse n’ikipe izatsinda muri Zone ya 6 & 7.

Itsinda B: Sénégal, Angola, Mozambique ndetse n’ikipe izatsinda muri Zone ya 5.

Itsinda C: Cameroun, Côte d’Ivoire, Guinée ndetse n’ikipe izatsinda muri Zone ya 4.

Itsinda D: Nigeria, Mali, u Rwanda ndetse n’ikipe izatsinda muri Zones ya 1 & 2.

Itsinda E: Maroc, Misiri, Uganda ndetse n’ikipe izatsinda muri Zone ya 3.

Tombora y’uburyo amakipe azahura mu gushaka itike ya Afrobasket 2021 yabaye kuri uyu wa Gatanu muri Kigali Arena

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yari mu bitabiriye uyu muhango wa tombora

Mugwiza Désiré uyobora FERWABA yashimiye FIBA Afrique yagiriye u Rwanda icyizere cyo kuzakira imikino ya nyuma ya Afrobasket 2021

2019-12-21
Editorial

IZINDI NKURU

Umukino wa APR FC na RSB Berkane uzayoborwa n’abasifuzi bakomoka mu gihugu cya Djibouti mu irushanwa rya CAF Confederations Cup

Umukino wa APR FC na RSB Berkane uzayoborwa n’abasifuzi bakomoka mu gihugu cya Djibouti mu irushanwa rya CAF Confederations Cup

Editorial 25 Nov 2021
Bizimana Djihad ntabwo azitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi yitegura gukina umukino wa gicuti na Centre Africa.

Bizimana Djihad ntabwo azitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi yitegura gukina umukino wa gicuti na Centre Africa.

Editorial 01 Jun 2021
Real Madrid yandikiye amateka kuri Bayern Munich (Amafoto)

Real Madrid yandikiye amateka kuri Bayern Munich (Amafoto)

Editorial 26 Apr 2018
Charly na Nina baririmbye indirimbo z’indundi mu gitaramo bakoreye i Bujumbura

Charly na Nina baririmbye indirimbo z’indundi mu gitaramo bakoreye i Bujumbura

Editorial 27 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyaminga w’ u Rwanda 2018 abaye Iradukunda Liliane Umukobwa w’ imyaka 18 Gusa “REBA HANO AMAFOTO”
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Nyaminga w’ u Rwanda 2018 abaye Iradukunda Liliane Umukobwa w’ imyaka 18 Gusa “REBA HANO AMAFOTO”

Editorial 25 Feb 2018
Perezida Trump yatangaje ko ashobora kuzamura imisoro ku bindi bicuruzwa by’Abashinwa bya miliyari 200 $
Mu Mahanga

Perezida Trump yatangaje ko ashobora kuzamura imisoro ku bindi bicuruzwa by’Abashinwa bya miliyari 200 $

Editorial 19 Jun 2018
FRVB yaciwe amande asaga miliyoni 120 Frw kubera gukinisha abanyamahanga badafite ibyangombwa mu gikombe cya Afurika cy’Abagore
Amakuru

FRVB yaciwe amande asaga miliyoni 120 Frw kubera gukinisha abanyamahanga badafite ibyangombwa mu gikombe cya Afurika cy’Abagore

Editorial 17 Mar 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru