Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko hari icyizere ko u Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bizashyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku kuyobora Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa.
Yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru ku byaranze umubano w’u Rwanda n’amahanga mu mezi atatu ashize, ku wa Gatanu tariki 22 Kamena 2018.
Muri iyi minsi umubano w’u Rwanda n’u Burundi ndetse na RDC, ntabwo uhagaze neza ku buryo hari impungenge ko ibi bihugu biri mu Muryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa, bishobora kutazaha amahirwe Mushikiwabo wiyamamariza kuyobora umuryango uhuriweho n’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.
Amb. Nduhungirehe yatangaje ko hari icyizere ko ibi bihugu bizamushyigikira kuko ari umuco w’ibihugu bihuriye mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), wo gushyigikira umukandida watanzwe n’uyu mugabane.
Yagize ati “Ni umukoro wa AU gushyigikira kandidatire y’umukandida nk’uko twashyigikiye kandidatire ya Tedros Adhanom. Mu nama ya AU igiye kuba muri Nyakanga tuzabiganiraho. Ni inshingano y’ibihugu bya Afurika. Turizera ko u Burundi na RDC bizashyigikira kandidatire yatanzwe n’umugabane wa Afurika.”
Afurika ifite ibihugu 30 kuri 50 bifata ibyemezo muri OIF. U Rwanda rwatangiye kwiyegereza ibihugu bya Afurika ndetse byitezwe ko mu Nama ya AU iteganyijwe guhera ku wa 25 Kamena kugeza ku wa 2 Nyakanga i Nouakchott muri Mauritanie, ruzayifashisha mu kubisaba gushyigikira Mushikiwabo uhanganye n’Umunya-Canada Michaëlle Jean, usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa OIF guhera mu 2014.
Inama ya OIF izabera Erevan muri Arménie ku wa 11-12 Ukwakira ni yo izaberamo amatora.
Umuryango wa Francophonie washinzwe mu 1970, urakomeye cyane kuko uhuza ibihugu bivuga Igifaransa, aho igenzura riheruka mu 2014 ryerekanye ko kivugwa na miliyoni 274 mu migabane itanu y’Isi.
rukweto sano
Wenda ahali nakongera nkabona abo tuvugana igifransa !
Na Centre d’échange culturel Franco rwandais igasanwa !