Abanyarwanda icyenda barangije amasomo yo gutwara indege mu ishuri ryitwa Ethiopian Aviation Academy ryo mu mujyi wa Addis Abeba.
Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter yavuze ko ibi bigezweho kubera ubufatanye ikompanyi ya Ethiopian igirana n’iyo mu Rwanda ya RwandAir.
Mu mwaka ushize wa 2015, Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Mirenge John yabwiye Izuba Rirashe dukesha iyi nkuru ko hari abandi 18 bari kwiga baziyongera ku basanzwe batwara indege za RwandAir.
Mirenge yagize ati “dufite abapilote 18 bari kwiga muri Ethiopia hamwe n’abatekinisiye b’indege 17 na bo bakiri mu masomo muri iri shuri ryo muri iki gihugu ryigisha gutwara indege risanzwe rinigisha abapilote n’abatekinisiye b’ikompanyi ya Ethiopian Airlines.”
Ubwo yatangaga aya makuru Mirenge yavuze ko RwandAir yari ifite abapilote 18 b’Abanyarwanda basanzwe batwara indege z’iyi kompanyi.
Muri aba icyenda barangije amasomo yabo harimo abakobwa batatu gusa baje biyongera kuri Mbabazi Esther w’imyaka 27 utwara indege yo mu bwoko bwa Bombardier CRJ900, akaba ari we Munyarwandakazi wa mbere wageze kuri uru rwego.
Abanyarwanda bashya barangije amasomo yo gutwara indege (Ifoto Internet)
Nubwo abakobwa bakiri bake muri uyu mwuga, Ingabo z’u Rwanda mu mwaka ushize na zo zohereje mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo abapilote babiri b’abakobwa ari bo Second Lieutenant Mucyo Karerangabo Chantal na Second Lieutenant Mutesi Rugazora Meron.
Umwanditsi wacu