• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ubanza Ingabire Victoire yariyibagiwe reka tumwibutse uwo ari we

Ubanza Ingabire Victoire yariyibagiwe reka tumwibutse uwo ari we

Editorial 26 Aug 2023 Amakuru, HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Rwanda

Hari igihe Ingabire Victoire abona yandika amateshwa agakwirakwiza mu binyamakuru bishakira indonke mu gusebya u Rwanda nawe akagirango yageze iyo ajya ni umuntu ukomeye.

Kwandika inkuru mbi ku Rwanda niyo yakwandikwa n’umurwayi nka Barafinda dore ko utanga ingingo ushaka gutambutsa ubundi bakakwandikira.

Mu nkuru aheruka gutangaza mu Kinyamakuru Daily Maverick kimenyereweho gutambutsa inkuru zisebya u Rwanda, ntacyo ivuze kuko nurwo rubyiruko uvuganira ntacyo urumariye usibye kurushora mu ingengabitekerezo no kurwohereza mu mitwe yitwaje intwaro muri Kongo harimo na FDLR.

Wigira intama kandi uri ikirura ushaka kwerekana ko uri umunyapolitiki nyamara nta shyaka cyangwa ishyirahamwe rizwi ku mugaragaro uyoboye ahubwo uri umunyabyaha wakatiwe n’inkiko ukaba uri hanze ku mbabazi yahawe na Perezida wa Repubulika.

Iyo habaye ikintu cyose ku Rwanda yaba ari raporo y’inzego z’u Rwanda. Ingabire ayamaganira kure, yaba raporo ivuga neza u Rwanda nabwo bikaba uko. Ariko iyo ari raporo yakozwe n’abari mu murongo nkuwe, ahita ayikwirakwiza vuba na bwangu. Agakoramo inyandiko. Mu gihe u Rwanda rugiye kujya mu matora umwaka utaha, igihe cy Ingabire cyo gusakuza cyageze. Aztanga interview hirya no hino no gusohor inyandiko zanditswe n’interahamwe zo muri FDU Inkingi mu izina rye.

Muri Nyakanga 1994, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda hafashwe icyemezo cyiswe ‘Deparmehutisation’. Icyo cyemezo ni ugucibwa muri politiki kwa MRND/CDR n’amashyaka yari ayishamikiyehoy nka PECO, PADER, PARERWA yijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu ntangiro za 2003, nyuma y’imyaka hafi icyenda, ishyaka MDR ryakoraga nka PARMEHUTU naryo ryaraciwe n’ubwo byatinze.

Ayo mashyaka uko yavuzwe, yaciwe kubera ingengabitekerezo yagenderagaho. Guhindura izina kwa MRND/CDR igahinduka RDR yayobowe na Ingabire Victoire bwacya ikabyara UFDR ikaza kwihindura FDU-Inkingi ukumva mu gitondo yabaye DALFA Umulinzi.

MRND yo mu 1975 yahinduye inyito mu 1991 iguma ari MRND (ivuguruye) hiyongereyemo ubukana bw’ingengabitekerezo ya Jenoside. Mu mwaka w’1992 MRND ibyara CDR, muri 1993 havuka impuzabugome bwiswe Hutu-Pawa. Mu 1994 Hutu-Pawa ikora Jenoside yateguye yibwira ko ari yo nzira yo kugira ubutegetsi. Baratsindwa.

Iyo Pawa, cyane cyane abagize uruhare mu gushingwa kwa CDR, n’aba CDR nyirizina, mu 1995 bashinze ‘Rassemblement pour le Retour des Réfugiés et la Démocratie au Rwanda’ (RDR) icyura “Impunzi na Demokarasi”. Kubera ko gucyura impunzi byarangiye mu 1997, bakomeje kwitwa ko bazacyura impunzi basanga ntacyo bivuze.

Ingabire Victoire ntiwamuvuga utavuze MRND/CDR kuko ninko kuvuga inkomoko yawe ukirengangiza Sogokuru ndetse na Sogokuruza wawe.

MRND/CDR bamaze kurimbura Abatutsi (babyitaga gukora) bagombaga guhindura umuvuno bagashaka irindi zina (RDR) ndetse n’abayobozi batari bazwi, bityo bahitamo Ingabire Victoire kuko we atari mu Rwanda muri 1994. Ariko ikigaragara ntaho Ingabire ataniye n’amazina yakoze Jenoside, impamvu nyamukuru bamuhisemo nuko atari mu Rwanda.

Mu mwaka w’2003, RDR ihinduka ‘Rassemblement Républicain pour la Démocratie au Rwanda’ (RDR), ivana gahunda yo gucyura impunzi mu nyito iyisimpuza “Repubulika” cyakora inyito mu magambo ahinnye ikomeza kuba RDR. Icyo gihe cyo kwinjiza “Abaharanira Repubulika” mu nyito RDR yayoborwaga na Ingabire Victoire.

Mu ngengabitekerezo ya MDR, CDR, MRND, RDR na FDLR amagambo “Abaharanira Repubulika” na “Demokarasi” ntibisobanura Repubulika na Demokarasi y’abanyarwanda. Ahubwo, bivuga ubutegetsi bw’Abahutu gusa kandi b’indobanure. Si na “Repubulika” na “Demokarasi” nkuko bizwi ahandi.

Uko RDR iyoborwa na Ingabire na Ndereyehe yahinduye izina hakavanwamo “Impunzi” ni nako MRND yabigenje mu 1991. MRND yo mu 1975 yari ‘Mouvement Révolutionnaire National pour le Développement’. Ijambo “révolutionnaire” rivamo risimburwa na “Abaharanira Repubulika” na “Demokarasi”, bituma MRND nshya iba ‘Mouvement Républicain National pour la Démocratie et le Développement’. Itandukaniro rya MRND na MDR, mu nyito ni uko hamwe harimo “National” na “Développement”.

Uwo mukino w’amagambo ahishahisha ingengabitekerezo y’ivangura na Jenoside unayibona aho l’Union des Forces Démocratiques Rwandaises (UFDR) bakuraho ijambo “Rwandaise” ahasigaye “Union” igasimburwa na “Unifiées” iza nyuma ya “Forces Democratiques” bikabyara FDU hiyongereyeho Inkingi none ubu tukaba dufite DALF Umulinzi.

Guhindura amazina ingengabitekerezo ikaba ya yindi ntacyo bivuze. FDU-Inkingi ikwiye gucibwa muri politiki, no kuyamamaza bikaba icyaha kuko n’amategeko arahari. Ntibizaba ari ubwa mbere ntibikwiye no kuba ubwa nyuma. Amateka y’u Rwanda afite umwihariko muri Africa ariko si ku isi. Kureka FDU-Inkingi n’abayamamaza bakidegembya ni ukwibagirwa vuba.

Mu Rwanda rw’ubu ruzira ingengabitekerezo ya Jenoside, Ingabire azarureba nta rubuga rwa politiki afite kuko politiki ye ibarizwa muri Hutu Power.

2023-08-26
Editorial

IZINDI NKURU

Gen. Ngendahimana yasezerewe muri RDF atanga ubutumwa kuri FDLR yakoreye na RNC

Gen. Ngendahimana yasezerewe muri RDF atanga ubutumwa kuri FDLR yakoreye na RNC

Editorial 07 Jul 2018
Munyantwari Alphonse wayoboye intara y’Amajyepfo n’iy’i Burengerazuba yagizwe umuyobozi wa Police FC

Munyantwari Alphonse wayoboye intara y’Amajyepfo n’iy’i Burengerazuba yagizwe umuyobozi wa Police FC

Editorial 28 Apr 2023
Nta kuntu ubutegetsi bwa CNDD-FDD butari gushyigikira ibikorwa bya FDLR n’utundi dutsiko tw’abicanyi,kandi benshi mu bagize iyo mitwe yose baratorejwe hamwe ingengabitekerezo ya jenoside

Nta kuntu ubutegetsi bwa CNDD-FDD butari gushyigikira ibikorwa bya FDLR n’utundi dutsiko tw’abicanyi,kandi benshi mu bagize iyo mitwe yose baratorejwe hamwe ingengabitekerezo ya jenoside

Editorial 03 Dec 2020
Ibihugu 40 nibyo bimaze kwemeza ko bizitabira Shampiyona Nyafurika ya Taekwondo izabera mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena

Ibihugu 40 nibyo bimaze kwemeza ko bizitabira Shampiyona Nyafurika ya Taekwondo izabera mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena

Editorial 08 Jul 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda yafashe imodoka ebyiri zipakiyemo ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yafashe imodoka ebyiri zipakiyemo ibiyobyabwenge

Editorial 01 Nov 2016
Perezida Edgar Lungu yagaragaje icyizere afitiye Kagame mu guhindura Afurika Yunze Ubumwe
POLITIKI

Perezida Edgar Lungu yagaragaje icyizere afitiye Kagame mu guhindura Afurika Yunze Ubumwe

Editorial 22 Feb 2018
Uko CMI yafashije Ntamuhanga Cassien kujyera Afrika y’epfo
INKURU NYAMUKURU

Uko CMI yafashije Ntamuhanga Cassien kujyera Afrika y’epfo

Editorial 03 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru