I Kigali Guhera tariki ya 8 kugeza ku ya 16 Ukuboza 2024, hazabera ibikorwa bitandukanye by’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku Mamodoka ku Isi, ni ibikorwa birimo no gutanga ibihembo by’umwaka wa 2024.
Iyi nama ibera mu Rwanda guhera kuri uyu wa Kabiri, byatumye u Rwanda ruba igihugu cya mbere cya Afurika cyakiriye itangwa ry’Ibihembo bya FIA ndetse hakazabaho n’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka ku Isi (FIA).
Iyi Nteko Rusange yahuriranye no kwizihiza imyaka 120 Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka rimaze rishinzwe, ikaba igizwe n’ibikorwa bitandukanye.
Ubwo yaganiraga na IGIHE, Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard, yavuze ko iki gikorwa cyitezwemo abashyitsi 850 ndetse kucyakira hari icyo bizinjiriza igihugu.
Yagarutse kandi ku nzira byanyuzemo ngo u Rwanda rwemererwe kuba igihugu cya mbere cya Afurika cyakiriye iyi Nteko Rusange ya FIA n’uruhare Abanyarwanda bazayigiramo.
Minisitiri Nyirishema yavuze ko icya mbere ni uko ari ishema ku gihugu nk’u Rwanda, kuba ari rwo rwakiriye Inteko Rusange y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Amarushanwa y’Amamodoka muri Afurika, ni ubwa mbere bibaye muri Afurika.
Avuga ko hateganyijwe kuzitabira federasiyo ziturutse mu bihugu 127, ubwo ni abantu ku ikubitiro bazaba bari hagati ya 450 bazitabira iyo nteko, ariko ku munsi wa nyuma, mu minsi ya nyuma bitegura gutanga ibyo bihembo hazaza abandi 400.
Akoneza atangaza ko biteguye kwakira abashyitsi bagera kuri 850 bagomba kuba bahari muri iki cyumweru kandi bakaba biteguye mu mpande zose.
Mu bihangange bitegerejwe i Kigali harimo abazwi nka Max Verstappen aheruka kwegukana Formula One ya 2024 , Thierry Neuville, Pascal Wehrlein n’abandi.
Kuri uyu wa mbere umuyobozi w’ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka ku Isi (FIA), Mohammed Ben Sulayem, yageze mu Rwanda aho yitabiriye Inteko Rusange y’iri Shyirahamwe iteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ukuboza 2024.
Ku munsi we wa mbere yahuye n’abana b’abakobwa bari kuri BK Arena muri gahunda yiswe “Girls on track”, aho batwaraga imodoka za Karting na E-sport.
Mu bitabiriye iyi gahunda harimo Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard; Umunyamabanga Uhoraho w’iyi Minisiteri, Nelly Mukazayire n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette.
Igikorwa gikomeye ari yo Nteko Rusange, izatangirira muri Kigali Convention Centre, ariko umunsi wa nyuma ikazarangirira muri BK Arena ari ho hazatangirwa ibihembo by’abatsinze amarushanwa atandukanye ya FIA.
Ahanini ni muri KCC na BK Arena, uretse ko abantu bazaba bari muri hoteli zitandukanye ariko ibyo bikorwa bitandukanye bijyanye n’Inteko Rusange no gutanga ibihembo ni muri KCC na BK Arena.