Muri RNC haranuka uruntu runtu, umwiryane, ubugambanyi ni nda nini bya Kayumba Nyamwasa nibyo bimarishije bagenzi be ndetse ibi bibazo by’ubusambo biri mu ishyaka nibyo bishenye RNC.
Ibikorwa byo kwikubira umutungo w’ishyaka n’ibyagenewe ingabo zari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), byakuruye ibice bibiri muri RNC nyuma yo kwicirwa yo. Amakuru y’uko abari abayobozi b’ingabo bakuru muri RNC biciwe mu bitero muri Congo muri rusange byashegeshe, ubufatanye bwa Museveni-Kayumba na FDLR, bugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ubu bugambanyi bwa Kayumba, afatanije na Uganda bugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda no gushora abana b’abanyarwanda mu bikorwa by’iterabwoba ntakindi bigamije uretse inyungu bwite za Kayumba Nyamwasa, yikubira umutungo w’ibyagenewe ishyaka, afatanyije na muramuwe Frank Ntwali n’umugore we Rosette Kayumba.
Muri RNC, hamaze kuvuka ibice bibiri bihanganye, igice kimwe kigizwe na Jean Paul Turayishimye usanzwe uyobora Radio rutwitsi-Itahuka,Ben Rutabana muramu wa Rwigara, Major Micombero JMV na Lea Karegeya. Icyo gice gihanganye ni cya Kayumba Nyamwasa, Frank Ntwali, Charlotte Mukankunsi na Rosette Kayumba, icyo bapfa ni umugambi watahuwe, aho Jean Paul Turayishimye, Ben Rutabana, Major Micombero na Lea Karegeya bafite umugambi wo gutwara ishyaka bakaryambura Kayumba Nyamwasa warigize akarima ke we na muramuwe Frank Ntwali na Rosette Kayumba umugore wa Kayumba.
Kubera ko Kayumba abona ko bashaka kumutwara ishyaka [ RNC ] kandi akaba afite ingufu muri Uganda, aho akoresha urwego rw’ubutasi bwa gisilikare [ CMI ] ku mabwiraza ya Museveni na Salim Saleh. Yahisemo kwikiza bamwe mubamurwanya, abifashijwemo na Uganda.
Ikindi bapfa ni amafaranga angana na Miliyoni y’Amadorali [ 1.000.000 USD] Kayumba yabonye mu bice bibiri [2] yari agenewe kugura ibikoresho bya gisilikare byo kohereza muri Congo, ariko Kayumba akaba yarayashoye mu bikorwa bye by’ubucuruzi muri Mozambique, akoresheje umwe mu bacuruzi witwa Alexis Nyamwasa. Aya mafaranga yatanzwe na Rujugiro Tribert afatanyije na Uganda.
Iyi ninayo mpamvu nyamukuru yatumye Kayumba yicisha umucuruzi Louis Baziga kuko niwe wari uzi neza izo Business za Kayumba naho yashoye ayo mafaranga mu bikorwa by’ubucuruzi, Louis Baziga yishwe arashwe ahitwa Matola mu Mujyi wa Maputo ubwo yari mu modoka ye.
Ubu bugambanyi bwa Kayumba si ubwa none ni nako yicishije umucuruzi Bayingana Victor nyiri Prince House I Remera, bakaba bari bafatanyije ubucuruzi bw’ibisahurano Kayumba yasahuraga.
Ubugambanyi bwa Kayumba bumaze igihe buvugwa na Rudasingwa Theogene bari basangiye ishyaka, Noble Marara ndetse na Nsabimana Calixte Nsankara waje gutabwa muri yombi, abo bose bavuze ubujura bwa Kayumba n’indanini yo kwikubira ibya genewe ishyaka.
Nyuma y’ibi birego, igice kiyomoye kuri Kayumba kigizwe na J.P.Turayishimye, Ben Rutabana, Major Micombero na Lea Karegeya kiyemeje guhangana n’Agatsiko ka Kayumba kagizwe na muramuwe Ntwali Frank, Rosette Kayumba , Charlotte Mukankunsi ndetse na Rugema Kayumba.
Iki gice kiyemeje gushyira ahagaragara ubujura bwa Kayumba, ubugambanyi no kwikubira ibyagenewe ishyaka, abishora mu bucuruzi bwe bwite aho yaguze na za rukururana azishyira muri Mozambique ku mucuruzi bita Alex arangije ashora imari mu bucuruzi bw’ibiribwa [ ibishyimbo,ubunyobwa,ingano] abishinga Mutabazi Etienne bakunze kwita Kanyarengwe, asigaye ayaguramo inzu mu Bwongereza icungwa na Ali Abdul kalimu. Kuko n’ubundi azi neza ko ibyo arimo ntaho bizagera we icyo agamije ni ugushuka Uganda , akikuriramo aye.
Uku gucikamo ibice bibiri muri RNC, kwateye ubwoba Kayumba bituma yohereza igitaraganya Frank Ntwali uri muri Uganda guhura na Brig. Abel Kandiho no gushaka ubufasha kugirango kiriya gice kirimo Major Micombero na J.P. Turayishimye, kitamukorera coup d’Etat kikamuhirika, kikamwambura RNC. Aho bivugwa ko Kayumba yahayeho Brig. Abel Kandiho uyobora CMI ya Uganda, iritubutse kuri cya igice cya kabili cya Miliyoni y’Amadorali Kayumba yabonye.
Nyamara Igice kinini k’Ingabo za Kayumba giheruka gutikirira muri Congo, nyuma yaho Major (rtd) Habib Madhatiru, wari uziyoboye yasabaga Kayumba ubufasha bw’Amadorali ibihumbi makumyabiri na bitanu [ 25.000 USD ] byo kugura inzira ibambutsa ikabageza muri Uganda, aho bari bagoswe na FARDC, ariko Kayumba akamuhakanira ko ntayo afite! ibi n’ibyemezwa na Major (rtd) Habib Madhatiru, uri I Kigali, nyuma yo kurasirwa mu gitero k’ingabo za FARDC.
Major Madhatiru, asobanura ukuntu RNC, yashize itagira ubuyobozi ko ari agatsiko k’amabandi, uko hapfuye abarenga amagana, ko abagore n’abana babo babaye impfubyi n’abapfakazi kubera ubujura bwa Kayumba.
Ibi ariko Rudasingwa, Marara na Sankara, babivuze kuva kera, impumyi zikomeza kwica amatwi zimukurikira buhumyi niko gutikirira mu burasirazuba bwa Congo. Ngo uwiyishe ntaririrwa. Uyu niwe Kayumba nyawe Gen. Kabarebe yavuze.