Nelly Mukazayire ni Umuyobozi wungirije mu biro bikuru bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, akaba yaratanze ubuhamya bujyanye n’inzira y’inzitane yanyuzemo muri Jenoside yakorewe abatutsi na nyuma yayo. Yacitse ku icumu rya Jenoside nyamara nanone nyina afungiwe ibyaha yakoze muri Jenoside.
Imbere y’imbaga y’abayobozi bakomeye barimo Perezida Paul Kagame, umunyamabanga wa Loni; Bani Ki-Moon n’abandi benshi batandukanye bari bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshoro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Nelly Mukazayire yavuze byinshi bamwe bananirwa kwihangana bararira kuko ubuzima yanyuzemo n’uko ahagaze uyu munsi ni ibintu ndengakamere, byagora benshi kubyakira no kubyiyumvisha.
Yagaragaje uburyo kuba afite nyina afungiye muri gereza ya Kigali izwi nka 1930 kubera kuba yarakoze Jenoside yakorewe abatutsi nyamara akaba ari umuyobozi wungirije mu biro bya Perezida wa Repubulika, ari kimwe mu bimenyetso bishimangira ko abanyarwanda bahawe uburenganzira bungana.
Yagize ati: “Ndi umwana w’uwakoze Jenoside, mama wanjye ubu arimo gukora igihano cy’igifungo cya burundu muri gereza ya Kigali, kubera uruhare yagize muri Jenoside. Ndi urugero n’ikimenyetso gifatika cyo kuba abanyarwanda bose bahabwa amahirwe n’uburenganzira bungana mu Rwanda rushya. Nyuma ya Jenoside abanyarwanda babashije kubaka igihugu cyiza, aho umwana w’uwakoze Jenoside n’umwana w’uwayirokotse banganya amahirwe ku burezi, ku buzima, mu kazi no mu myanya y’ubuyobozi. Uko biri kose ariko, inzira yo gukira ibikomere n’ubwiyunge iracyasaba uruhare rwa buri wese”
Nelly Mukazayire, yakomeje asobanura inzira yanyuzemo mu gihe cya Jenoside ndetse n’uburyo nyina yagiye mu bwicanyi we akajya asigarana na se n’abavandimwe be batazi aho nyina yagiye, akaba yaracitse ku icumu rya Jenoside kuko yamutwaye benshi bo mu muryango we nyamara nyina akaba we afungiwe ibi byaha bya Jenoside.
Yagize ati: “Nari mfite imyaka 12 ubwo Jenoside yabaga. Njye n’abavandimwe banjye babiri twari kumwe na papa. Mu gihe cyose Jenoside yabaga, ntabwo twari tuzi aho mama yari ari. Papa yari ahazi ariko ntiyashatse kubitubwira kuko twari tukiri bato cyane kuburyo tutari kubasha kubyiyumvisha. Ku myaka yacu tukiri bato, twatekerezaga ko mama yapfuye. Ku nshuro ya mbere njya kumenya ibya mama, hari mu mwaka w’1996, nigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye.
Umwe mu banyeshuri bagenzi banjye yanyeretse inkuru yari mu kinyamakuru, iriho ifoto ya mama, amazina yanjye n’ay’abavandimwe banjye. Iyo nkuru yari ifite umutwe uvuga ngo Interahamwe ruharwa zafashwe. Uwo wabaye umunsi wanjye mubi kurusha iyindi. Umunsi umwe nabaga ndi uwacitse ku icumu kuko nari mfite papa w’umututsi, nkitwa umwana wacitse ku icumu kuko napfushije abanjye muri Jenoside, ariko mu kandi kanya ngahinduka umwana w’uwakoze Jenoside.”
Nelly Mukazayire
Nelly Mukazayire avuga ko yahuye n’ibihe bitamworoheye, rimwe na rimwe akajya abura uwo ari we kuko abana bacitse ku icumu bari inshuti ze bamucitseho bamwita umubeshyi w’umushinyaguzi, akabura uruhande abogamiramo, kuko icyasha cy’ibyo nyina yakoze muri Jenoside cyamukurikiranaga aho yajyaga hose. Nyuma yo kugerageza kubihunga, yabuze amahitamo yemera kwegera nyina ngo amusobanurire amubwire ukuri kw’ibyabaye.
Nelly Mukazayire ati: “Nafashe icyemezo cyo kwemera ukuri, ntangira kujya mvugana na mama. Byari bikomeye kandi byankomeretsaga umutima. Nashakaga kumenya ukuri ku byabaye ariko muri icyo gihe byari bindenze. Hari ibintu burya utifuza na rimwe kumva ku mubyeyi wawe, byongeye mama wawe. Ukuri nabashije kumenya binyuze mu muti w’ubutabera n’ubwiyunge by’umwihariko w’u Rwanda, ari wo Gacaca.N’ubwo benshi bazinenga cyane cyane cyane abatari abanyarwanda, inkiko Gacaca zadufashije gukira ibikomere.Abarokotse bamenye ukuri kw’ibyabaye ku bantu babo, bamenya aho imibiri yabo yahishwe babasha kuyishyingura mu cyubahiro, n’abakoze Jenoside bahabwa umwanya wo kwibaza bakemera ibyo bakoze bakanabisabira imbabazi, abakatiwe gufungwa bagakora ibihano byabo bafite imitima yamaze kwikiranura…
Abantu nkanjye bari bafitanye isano n’abakoze Jenoside kandi bakaba bari bafite inyota yo kumenya mu by’ukuri ibyabaye, igihe cyarageze bamenya ukuri.Gacaca yamfashije kumenya ukuri nari nkeneye ngo mbashe kongera gufungurira umutima mama wanjye. Ntaburyo buhari bwo gusubiranya ibyo yakoze kandi sinzigera na rimwe numva impamvu zatumye abikora, ariko byibuze nari nkeneye kureba niba yabasha kwicuza akanasaba imbabazi mbere y’uko mbasha kumubabarira.Nabashije kwikuraho umutwaro, ntandukanya njye ubwanjye n’ibyaha bye.”
Uyu muyobozi akomeza vuga ko nk’umukiristu wavutse ubwa kabiri, yaje kubona imbaraga zo kubabarira kugirango habeho gukira no kwiyunga. Yabashije kubabarira nyina ndetse abasha no kumusura aho yari afungiye, amwitaho ndetse n’ubu ngo ajya ajyana n’abana be bakajya kumusura muri gereza ya Kigali aho afungiye. Asanga uko byagenda kose, nyina ari umubyeyi kandi ntawundi yabona amusimbuza, ikindi kandi n’ubwo afunzwe ngo azi neza ko abana be bari mu gihugu aho abana batazigera baryozwa ibyaha by’ababyeyi babo.
Nelly ati: “Nk’uko Perezida Paul Kagame yabivuze, ntabwo twasubiza ibihe nyuma knadi ntitwabasha gusubiza ibyangijwe uko byari bimeze, ariko dufite ububasha bwo gutegura ejo hazaza, no gukora ibishoboka ngo twizere ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi. Uyu munsi sinterwa ishema n’ibya mama yakoze, ariko nanone sinkiri mu mwijima, nahisemo kuwusiga inyuma ngategura inzira yanjye n’amateka yanjye. Numva ntewe ishema no kuba mu gihugu kishishikajwe n’uburenganzira n’ubutabera kuri bose, haba mu mvugo no mu ngiro.
Ubwo nari umukobwa muto w’imyaka 14, nabonye uburenganzira bwanjye bwo kubona mama, n’ubu mu myaka 20 ishize kugeza ubu ntabwo nigeze mbuzwa kumubona. Nabashije kwiga ndaminuza, mpatanira imyanya y’akazi itandukanye, imyanga igatangwa hashingiwe ku bushobozi. Nakoze mu biro bya Minisitiri w’intebe, none ubu bwo ndi Umuyobozi mu biro by’umukuru w’igihugu udasanzwe, Perezida Paul Kagame. Ibi bishobora kuba gusa mu gihugu cyamaramaze mu kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu nta vangura.”
Muri ubu buhamya bwe, Nelly Mukazayire yagaragaje ko ubu u rwanda Rwahindutse, abarutuye bakaba bashishikajwe no gukora ibyiza bibateza imbere ndetse babishyigikirwamo n’ubuyobozi. Yasabye abanyarwanda gukomeza kunga ubumwe no guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho, ashimira abayobozi batumye iyi ntambwe yo kongera kwiyubaka igerwaho ndetse anakomeza buri wese wahuye n’akaga k’amahano ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.