• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ubuhamya bw’Umunyarwandakazi wafungiwe umwaka muri Uganda akoreshwa imirimo y’uburetwa

Ubuhamya bw’Umunyarwandakazi wafungiwe umwaka muri Uganda akoreshwa imirimo y’uburetwa

Editorial 10 Jun 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umukobwa witwa Kamuzinzi Sumaya uvuka mu Karere ka Musanze yatanze ubuhamya bw’uburyo yafashwe agiye gusura mukuru we muri Uganda, akamara umwaka afunzwe akoreshwa imirimo y’uburetwa yamuviriyemo uburwayi bukomeye bw’amabere.

Tariki ya 25 Kamena 2018 nibwo Kamuzinzi yagiye muri Uganda kureba mukuru we witwa Vumiliya Aziza, we n’abo bari kumwe bageze ahitwa Nyakabande Abanyarwanda 15 bari mu modoka bayivanwamo.

Yavuze ko abapolisi bayihagaritse bakabaza Abanyarwanda baba bayirimo ariko we na bagenzi be bakavuga ko nta Munyarwanda uyirimo.

Nyuma yo kwanga kuvuga, ngo buri wese yasabwe kwerekana ibyangombwa bye barabyanga, bituma polisi itangira gusaka.

Ati “Bafashe ibikapu byacu, barasaka babonamo amarangamuntu n’udupapuro ‘jeton’ twinjiriyeho. Babibonye baravuga ngo musohoke hanze, mwatubeshye ngo ntimuri Abanyarwanda? Bafashe twa dupapuro tw’inzira baraduca, amarangamuntu barayabika.”

Imodoka yarakomeje, Abanyarwanda barasigara baza gutwarwa nimugoroba bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabale, babasaba ko ufite amafaranga ayatanga akarekurwa.

Aho kuri polisi bahamaze iminsi ibiri, mbere yo kujyanwa mu rukiko babwirwa ko nta byangombwa bafite bibemerera kwinjira muri Uganda.

Mu buhamya bwe yakomeje agira ati “Tubwira umucamanza tuti ko baduhaye utu-jeton tukambuka ariko bakaba baduciye. Ngo ibyo ntabwo ari ibyangombwa ati ahubwo tugiye kubaca amande. Baduca miliyoni n’igice y’amashilingi, ati ushobora kuyishyura arataha, utabishoboye arafungwa umwaka n’amezi atatu.”

Uyu mukobwa na bagenzi be nta mafaranga bari bafite, bituma bafungirwa ahitwa Ndorwa i Kabale mu gihe cy’amezi ane, abagabo bo bari baratwawe ahitwa Kibulala.

Nyuma y’amezi ane, bagiye gufungirwa muri Gereza y’abagore i Mbarara, bakazajya bahinga.

Mu buhamya bwe aganira n’itangazamakuru ku wa 7 Kamena 2019, yavuze ko bageze i Mbarara bahasanga abandi Banyarwanda bari bafunzwe bari barafashwe mbere.

Mu biro by’iyo gereza, ngo babazwaga ubwoko bwa buri umwe ariko abandi bagatsemba bavuga ko ari Abanyarwanda, ko nta bwoko bagira.

Ati “Twarababwiye tuti twe turi Abanyarwanda, ntabwo muratubaza ibintu by’ubwoko, bati dushaka ko mutubwira Umuhutu cyangwa Umututsi, tuti ibyangombwa byacu twabiberetse mubona ko turi Abanyarwanda n’icyo mudufungiye.”

Ngo ku munsi wa mbere, Abanyarwanda bahasanze bababwiye ko imirimo bakorera muri iyo gereza ivunanye, bisaba kwihangana kuko iyo ushatse kuyinubira ushobora no kwicwa.

Yakomeje agira ati “Batujyanaga guhinga, agatsiko k’Abanyarwanda kakajya ukwako. Baduha ahantu ho gucukura ubwiherero bwacu, batubwira ko tutagomba kujya mu bwiherero bw’Abanyankole cyangwa Abagande.”

Uko bari 20, babaciyemo ibice bamwe bakajya guhinga, abandi korora ingurube, hakaba n’abajya gushaka ubwatsi bw’inka, ku buryo n’iyo babonaga Abanyarwanda babiri bari kuvugana babashinjaga kugambana.

Muri Mata, Kamuzinzi yari amaze amezi umunani muri gereza muri Uganda i Mbarara. Icyo gihe ngo umuyobozi wa gereza, yamubajije aho azanyura atashye ngo kuko imipaka yafunzwe, undi amubwira ko atabura inzira mu gihe yaba arekuwe.

Yagombaga gutaha muri Gicurasi ariko ngo umuyobozi wa gereza y’abagabo ategeka ko nta Munyarwanda wongera gusohoka ngo kuko hari Umunya-Uganda warashwe.

Mbere y’uko afungwa, ngo yari yarabwiwe ko niyitwara neza muri gereza, agakora ibyo azajya asabwa byose, azagabanyirizwa amezi abiri ku gifungo yari yarakatiwe.

Ati “Icyo bambwiye cyose naragikoraga, kujya kumesera abasirikare, kujya kubahingira, kujya gushaka inkwi n’ibindi.”

Uwatinze kubyuka yarakubitwaga

Uyu mukobwa yakomeje atanga ubuhamya bw’uburyo iyo byabaga bibayeho ko umwe muri bo abyuka atinze, yashyirwaga mu cyumba cyari gihari, agasukwaho amazi agakubitwa.

Ati “Bati icyabazanye muri Uganda muzacyicuza. Dutangira kumenyera kubyuka kare, inshuro nyinshi twaraburaraga kuko twavaga guhinga abandi bariye. ”

Nk’umubyeyi wabaga ufunzwe ariko afite umwana ho ngo ubuzima bwari bugoye kurushaho kuko atabonaga igikoma, aba bajyaga gukora imirimo hanze ya gereza nibo bageragezaga kumushakira nk’imboga hanze ariko nabwo bagasaba bagenzi babo b’Abanyankole kuzibinjiriza.

Inshuti ye yarabuze, akeka ko yapfuye

Kamuzinzi yavuze ko hari umukobwa w’Umunyarwanda bafunganywe muri Uganda witwa Nirere Joselyne. Asobanura ko yamusanze muri gereza, baba inshuti amubwira ko iwabo ari i Rwamagana.

Asobanura ibyo kubura kwe yagize ati “Njye nari nasigaye muri Gereza kuko nari ndwaye amabere, bo babajyana mu gishanga aho bakuraga urufunzo n’urutoni babohesha ibyibo. Hari ahantu hatebera mu byondo, agezeyo aratebera baramushaka baramubura baravuga ngo ‘ubwo ari cya kinyarwanda wasanga cyanatorotse’. ”

Nyuma yo kumushaka ahantu hose bakamubura ndetse bakanamutegereza igihe kinini atagaruka, we na bagenzi be baje kwemeza ko yapfiriye muri icyo gishanga nubwo umurambo we batarawubona n’ubu.

Asaba Abanyarwanda kureka kujya muri Uganda kuko nta rukundo na ruke bagirirwa iyo bagezeyo ku buryo n’umugabo ‘mwabyaranye ashobora kukwitakana’.

Uyu mukobwa yarekuwe tariki 4 Kamena 2019 aho yari afungiwe ahasiga abandi 14. Mu kurekurwa, nta byangombwa bye yigeze ahabwa kuko uwabibazaga yabwirwaga kujya kureba abamufashe.

Imodoka ya Gereza ya Mbarara yamukuye i Mbarara imugeza i Kabale ari kumwe n’undi basohokanye muri Gereza witwa Uwamahoro Shakilla, bahamagara mu Rwanda se wa Kamuzinzi amwohereza ibihumbi 10 Frw barayabagana barataha.

2019-06-10
Editorial

IZINDI NKURU

Amacakubiri mu buyobozi, ubusambo n’ibitero bya FARDC, bishegeshe umutwe w’iterabwoba wa FDLR none wiyambaje indagu !!

Amacakubiri mu buyobozi, ubusambo n’ibitero bya FARDC, bishegeshe umutwe w’iterabwoba wa FDLR none wiyambaje indagu !!

Editorial 09 Nov 2020
FDLR ni nka wa mupfu babwiye bati inzu irahiye, we ati nimusase turyame!

FDLR ni nka wa mupfu babwiye bati inzu irahiye, we ati nimusase turyame!

Editorial 30 Oct 2024
Kirundo: Imbonerakure zikomeje guhabwa imbunda zo gukanga abatavuga rumwe na CNDD-FDD

Kirundo: Imbonerakure zikomeje guhabwa imbunda zo gukanga abatavuga rumwe na CNDD-FDD

Editorial 30 Sep 2019
Ibinyamakuru byo muri Uganda bikorera mu kwaha kwa CMI bikomeje guhindanya isura y’u Rwanda ku bwicanyi bwabereye muri Kongo

Ibinyamakuru byo muri Uganda bikorera mu kwaha kwa CMI bikomeje guhindanya isura y’u Rwanda ku bwicanyi bwabereye muri Kongo

Editorial 11 Nov 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mushikiwabo yagarutse ku myitwarire igomba kuranga Abanyarwanda mu gihe cya CHAN
IMIKINO

Mushikiwabo yagarutse ku myitwarire igomba kuranga Abanyarwanda mu gihe cya CHAN

Editorial 11 Jan 2016
U Burusiya: Indege ya gisirikare yarimo abantu 91 yaguye mu Nyanja
ITOHOZA

U Burusiya: Indege ya gisirikare yarimo abantu 91 yaguye mu Nyanja

Editorial 25 Dec 2016
Sankara wavugaga ko ari kuvuguta umuti usharira , yeretswe Abanyamakuru i Kigali yambaye ipingu [ VIDEO ]
INKURU NYAMUKURU

Sankara wavugaga ko ari kuvuguta umuti usharira , yeretswe Abanyamakuru i Kigali yambaye ipingu [ VIDEO ]

Editorial 17 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru