Mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye batangire umwaka w’amashuri wa 2017, bamwe mu bakoze ibizamini bya Leta baravuga ko batari bamenya ibigo bazigaho, REB ikavuga ko byashyizwe ahagaragara
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB) cyo gitangaza ko ibigo byahawe abanyeshuri barangije amashuri abanza n’icyiciro cya mbere byarangije gushyirwa ahagaragara.
Umukozi ushinzwe Itumanaho n’imibanire (Public Relations) muri REB atangaza ko abanyeshuri bashobora kubona ibigo bashyizweho banyuze ku rubuga rw’iki kigo ari rwo www.reb.rw, bakinjiramo bagashyiramo niba barangije P6 cyangwa S3 bagashyiramo kode bakoreyeho ibizamini, ako kanya bakabona aho baziga.
Ngo mbere ubundi abayobozi b’ibigo mu gihugu bose bahuriraga mu ishuri rya Lycée Notre Dame de Citeaux bagatora abanyeshuri bazajya kwiga ku bigo byabo, ngo ariko ubu icyo gikorwa cyakuwe ku rwego rw’igihugu gishyirwa ku rwego rw’uturere.
Yagize ati “Kuri buri karere hari itsinda ry’abakozi ba REB rishobora gufasha abana batabonye uko bareba ibigo byabo kuri website bakamenya aho baziga.”
Ngo kuri buri karere kandi ku wa 16 Mutarama hageze urutonde rw’abana bakoze ibizamini n’aho baziga.
Uyu mwaka, abakobwa ni bo batsinze cyane kurusha abahunzu, inota ry’ifatizo ryabaye rimwe kuri bose, ndetse n’ibigo byatanzwe hakurikije amanota amwe ku bakobwa n’abahungu.
Kugeza mu mwaka ushize, gahunda yo guteza imbere umwana w’umukobwa (Positive discriminations) yahaga abakobwa amahirwe yo gutsindira ku inota ryo hasi ugereranyije n’abahungu, ndetse bakanahabwa ibigo, abahungu bafite amanota menshi kubarusha batabihawe.
Emmanuel Muvunyi, Umuyobozi wungirije wa REB arimo aganira n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Isaac Munyakazi