Umuyobozi w’Umuryango w’ubumwe bwa Africa, Perezida Idriss Déby amaze gutangaza ko afunguye kumugaragaro inama y’uyu muryango imaze iminsi iteraniye i Kigali.
Mu ijambo rye yatangiye ashima Perezida Paul Kagame ngo wakoze umurimo ukomeye mu guteza imbere no guhindura u Rwanda igihugu cyiza.
Perezida Déby wa Tchad yatangiye ashimira ko u Rwanda rwakiriye neza abaje muri iyi nama kandi rwateguye neza cyane iyi nama ya 27 y’Umuryango w’ubumwe bwa Africa.
Akomeza ati “Ndashaka kandi gushima cyane intambwe itangaje u Rwanda rwateye ku butegetsi bw’umuvandimwe Kagame nyamara rwari ruvuye mu bihe bibi cyane bya Jenoside… Muvandimwe Paul…ndagushimiye ko wahinduye u Rwanda igihugu cyiza.”
Perezida Idriss Déby nawe yavuze ko ubumwe bwa Africa ari intwaro ikomeye mu gukemura ibibazo byayo.
Avuga ko hari intambwe zigenda ziterwa mu kwihuza kw’ibihugu kandi hari ubushake bukomeye ko Africa yunga ubumwe.
Ati “Ubushake bukomeye burahari, ubu maze gufata Passport ya Africa ariko ndumva wagira ngo ni njye munyafrica wa mbere, uwa kabiri uyifashe ni Paul (Kagame), iyi ni intambwe ikomeye cyane mu kugira Africa imwe. Ubumwe bwacu bufite intego yo guhuza muri byinshi ngo tugere aheza.”
Perezida Idriss Déby na Perezida Paul Kagame nibo babaye abambere gufata Passport y’Afrika
Perezida Idriss Déby yongeye kwibutsa ibihugu bigize umuryango wa Africa yunze ubumwe ko kugira ngo uyu muryango ugire ubwigenge bikwiye ko udahora uteze gushyira mu bikorwa imishinga yawo ku nkunga ziva hanze ya Africa.
Avuga ko mu byo baganiriye ejo (kuwa gatandatu) harimo uburyo bushya bwo gutanga imisanzu y’ibihugu binyamuryango kugira ngo umuryango w’ubumwe bwa Africa ukore imishinga wiyemeje
Ati “Ingengo y’imari y’uyu mwaka nitwe dukwiye kuyiishakaho ntidutegereze inkunga iva hanze, ibihugu byacu bikwiye gutanga imisanzu bisabwa, nubwo bwose tuzi ko hari ibibazo by’ubukungu ariko dukwiye gutanga iyo misanzu.”
Yihanije Riek Machar na Salva Kiir
Perezida Idriss Deby yavuze ko Africa ntaho yagera niba Abanyafrica ubwabo badafashe mu ntoki ibibazo byabo n’ahazaza habo ngo babe aribo babyitaho kandi babyikemurire.
Avuga ko ibiri kubera muri Sudan y’Epfo mbere gato y’uko iyi nama itangira byerekana ko hakiri urugendo runini, kuba abantu 300 bamaze gupfa muri iyi minsi, abandi ibihumbi bagahunga ngo birasobanura ko nk’Umuryango w’ubumwe bwa Africa ukwiye kugira icyo ukora.
Ati “Nubwo ubu muri Juba hari agahenge ariko ibintu biracyateye inkeke, ibi bishobora kuba buri hamwe ku mugabane wacu, ariko hano ndibutsa Perezida Salva Kiir n’uwo bahanganye Riek Machar ko ibibazo byabo aribyo biri gushyira abaturage mu kaga.
Aba bombi bakwiye gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje mu 2015 i Addis Ababa.”
Avuga ko ibibazo bijya gusa n’ibi biri i Burundi, muri Somalia muri Sahel n’ahandi ngo bikwiye gukemurwa n’Abanyafrica n’ubwo binareba n’Umuryango mpuzamahanga kuko ngo bimwe bigira aho bihurira n’iterabwoba ryugarije isi.
Asoza ati “Tugomba gushyira hamwe tugashyira imbaraga mu gukemura ibibazo dufite.
Iyi nama iraganira ku bibazo bikomeye nk’ibi n’ikibazo cyo kwigira kw’Umuryango w’ubumwe bwa Africa mu buryo buri tekiniki kurusha politiki.