Imyuvire yo gukoresha ikoranabuhanga no guhanga udushya yahinduye ubuzima, ubukungu n’imibereho y’abaturage n’iterambere ry’u Rwanda ririhuta.
Nyuma yo kwimakaza ikoranabuhanga mu nzego zose, u Rwanda rwatangiye kuba intangarugero mu ruhando mpuzamahanga ku bijyanye n’imitangire ya serivisi inoze mu nzego za Leta ndetse n’iz’abikorera.
Kuva ku muturage wo hasi, buri wese agerwaho n’ibyiza by’ikoranabuhanga binyuze ahanini mu itumanaho, mu gushaka ibyangombwa bitandukanye mu nzego za Leta, kohererezanya no kwakira amafaranga n’ibindi.
Umunyarwandakazi ntiyasigaye inyuma kuko afite aho ava, aho ageze naho yerekeza mu gufatanya na musaza we kwiyubakira igihugu cyamubyaye, byose kubera imiyoborere myiza n’ubushake bwa politiki ya Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda ku isonga mu gutuma umugore adaheranwa n’amateka yari yaramubayeho akarande mu kumukandamiza none ubu arakataje no mu ikoranabuhanga.
Mu kiganiro na Rushyashya, Ingabire Marie Immaculée, Umuyobozi wa Transparency International Rwanda (TIR), umuryango urwanya ruswa, nk’umwe mu bagize uruhare rwo guharanira ko Umunyarwandakazi adaheranwa n’amateka mabi yari yaramubayeho akarande yagize icyo avuga ku ntambwe umugore w’u Rwanda agezeho afatanya na musaza we kwiyubakira igihugu.
Yishimira ko habayeho ubushake bwa politiki bukomeye bw’uko Abanyarwanda bose bagomba gufatanya ngo biyubakire igihugu kuko cyari cyarasenyutse nyuma y’uko kibayemo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuba ibi bihe byaratumye umugore agaragaza ubushobozi ngo ntibyakuyeho ko ubushobozi yagaragaje hagumyemo gukomeza yitinya kuko atari yarabitojwe.
Uretse ibi, ngo n’uburyo umugore yari yarahawe bw’uko yagira icyo amara bwari buke cyane.
Ingabire ati “ Ntabwo byari umuco wo kwigisha abakobwa mu Rwanda, ariko n’amashuri yari make, kubera ko nta muco wabayeho wo kwigisha abantu bose, byiyongeraho kuba amashuri yari make .”
Nyuma y’ibi nkuko Ingabire akomeza abishimangira ngo nibwo hatangiye urugamba rwo gushaka uko abagore bakwiga amasomo yose harimo ubumenyi n’ikoranabuhanga kandi ubu umusaruro watangiye kugaragara.
Ahantu umugore ageze mu Rwanda harashimishije
Ingabire yemeza ko uyu munsi ahantu umugore ageze mu Rwanda hashimishije nubwo ibyo gukora bigihari, agira ati “ Umugore amaze gutera intambwe igaragara mu iterambere ry’ikoranabuhanga.”
Aha, atanga urugero rugira ruti “ Iyo urebye uko abakobwa bakoresha ikoranabuhanga mu ishuri kuri ubu bimeze neza ugereranyije naho bava. Iyo ugeze mu duce tw’icyaro naho uhasanga abagore bakoresha mobile money cyangwa tigo cash, batunze telefoni ngendanwa, ndetse bakabikoresha mu bikorwa byabo by’ubucuruzi, benshi muri bagore bitabira kugira email cyangwa gukoresha imbuga nkoranyambaga n’ibindi.”
Gusa, nubwo bimeze bitya, Ingabire asanga nubwo Umunyarwandakazi afite aho ageze mu iterambere ariko agifite urugendo rukomeye, ko hakwiye kongerwamo ingufu kuko nk’uko abishimangira ngo abagore bakoresha ikoranabuhanga baracyari bake ugereranyije n’uburyo abahungu baryitabira.
Yagize ati “ Ibyo gukora biracyahari. Niyo mpamvu ubona hatangijwe iyi gahunda ya He For She kuko umugore aracyakeneye n’ubundi guhabwa umwanya uhagije no kugira ngo ibyo yagezeho tubyubake bikomere bitazaseyuka”. Akomeza yungamo ati “ Icyo nifuriza abagore n’abakobwa bo mu Rwanda ni uko system turimo yemera ko afite agaciro yashyizeho ingamba zo kugira ngo inamufashe kuzamuka no gutera imbere muri byose. Turashimira ubuyobozi bwiza kuko byose bishingira ku buyobozi.”
Ingabire yifuriza Umunyarwandakazi kumenya aho yavuye, akirinda kwibagirwa, akirinda kwirara, akamenya ko agomba guharanira kuba umugore utazasubira inyuma.
Nyuma yo gukora akazi ko mu rugo amaze kwiteza imbere abikesha gucuruza Tigo Cash
Undi mugore waganiriye n’ ikinyamakuru Rushyashya avuga ko ikoranabuhanga ryaziye igihe rikaba rimaze kumugeza kuri byinshi.
Mutuyimana Theopisita ni umukobwa ukoresha ikoranabuhanga mu kohereza no kwakira amafaranga ya ‘Tigo Cash’, ubwo twamusuraga aho akorera i Remera yatubwiye ko akazi ke ka buri munsi mu ikorabuhanga kamaze kumugeza kuri byinshi.
Yagize ati “ Ubusanzwe nakoraga akazi ko mu rugo ariko nahembwaga amafaranga make cyane simbashe kubona ibyo nkenera, nyuma nibwo mu 2016 naje gucuruza Tigo Cash ariko mu mwaka umwe maze mbikora maze kugera kuri byinshi.”
Mutuyimana kandi avuga ko gucuruza ‘Tigo Cash’ ari ubucuruzi nk’ubundi abantu badakwiye kubisuzugura kuko ari akazi gatunze abantu benshi kandi gatanga amafaranga nk’indi mirimo yose.
Akomeza agira ati “ Ubu niyishyurira inzu n’ibindi byose nkenera mu buzima byose ndabikora kandi nkanafasha umuryango wanjye mu buzima bwa buri munsi, ikindi kandi nkanagira ayo nizigamira kuri konti. Ubwo rero urumva ko mbayeho nk’abandi bakozi.”
Yakomeje avuga ko abantu bagomba gutinyuka cyane cyane abakobwa bagenzi be abashishikariza guhaguruka bagora ibyo bashoboye byose kuko ngo iyo wihaye intego kandi ugatinyuka ntacyo utageraho.
Ikoranabuhanga umusingi w’iterambere ry’isi ya none
Minisitiri w’ikoranabuhanga n’itumanaho Jean Philbert Nsengimana avuga ko igihugu cyashyize imbaraga mu gutuma ikoranabuhanga riba ishingiro ry’ ubukungu cyane ko ubu ikoranabuhanga nta kintu na kimwe ridashobora gukoreshwamo haba mu burezi, haba mu bucuruzi, haba mu buzima n’ibindi bityo, ikoranabuhanga rifungura amarembo ntibabone isoko hafi gusa, ahubwo rikanaboneka mu buryo bwagutse kandi bugera ku rwego rw’isi.
Ku bw’ibi, Hon. Uwumukiza Françoise, Perezidante w’Inama y’igihugu y’abagore agaragaza ko kuri ubu umugore mu Rwanda afite agaciro, ibyagiye bimubangamira birimo kumubuza uburenganzira bwe mu birebana no kwiga, kuzungura, byagiye bikurwaho ndetse ngo amategeko yose yagaragazaga ubusumbane hagati y’ umugabo n’ umugore kugeza ubu yose yamaze kuvugururwa bityo, ngo nta mpamvu n’imwe yazitira umugore gukataza mu birebana n’iterambere mu ikoranabuhanga.
Icyegeranyo cy’umuryango mpuzazamahanga w’ubukungu ku isi World Economic forum cy’umwaka ushize cyashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere ku isi mu guteza imbere ikoranabuhanga ruba urwa 32 ku isi n’urwa mbere muri Afurika mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage hifashishijwe ikoranabuhanga.
Norbert Nyuzahayo