Nkuko tumaze iminsi tubibabwira ko Col. Karegeya yishwe n’amakimbirane ye na Rudasingwa na Kayumba Nyamwasa , bapfa urwikekwe rwari hagati yabo kuko Karegeya yahoraga mu ngendo hirya no hino zidasobanutse ariko bagenzi be bagakeka ko yaba abagambanira niko gupanga umugambi wo kumwikiza. Uru rupfu rwa Karegeya ni narwo rwabaye intandaro yo gucikamo ibice kwa RNC, hagati ya Rudasingwa na Kayumba kuburyo birirwa batukana nk’abashumba ndetse Rudasingwa buri gihe akangisha Kayumba kuzamena ibanga k’urupfu rwa Col. Karegeya bombi bagizemo uruhare.
Ibi byabaye nyuma y’urupfu rw’umuhanzi Jean Christophe Matata wari umaze kwicwa na Karegeya amukekaho kuba maneko w’u Rwanda.
Mu mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 18 Mata nibwo Dosiye y’iyicwa rya Col Karegeya yasubijwe mu bushinjacyaha ngo bufate umwanzuro.
Muri Mutarama 2019, umucamanza yari yasabye ushinzwe iperereza kugaragaza ibyo yakoze ngo hatabwe muri yombi abashinjwa kugira uruhare mu iyicwa rya Karegeya. Ibijyanye n’iperereza byo byavanwe muri gahunda kuko ngo umucamanza yari afite ibisabwa byose byatuma afata umwanzuro.
Iperereza rya mbere ryagaragaje ko imyirondoro ya nyakwigendera, impamvu y’urupfu rwe n’itariki bizwi kandi ko urupfu rwe ari ingaruka z’icyaha cyakozwe. Ubushinjacyaha ngo bukaba bwakabaye bwaratangiye gukurikirana urubanza mu 2014 hagendewe ku bimenyetso bwari bufite.
Gusa, ngo imibanire ya Afurika y’Epfo n’u Rwanda yagize uruhare mu gukurikirana abakekwaho uruhare mu iyicwa rya Karegeya nk’uko iyi nkuru dukesha Politicsweb.co.za. icyemezo cy’umucmanza cyo kuri uyu wa Kane kikaba kivuga ko ubushinjacyaha bugomba gufata ingamba zisumbuyeho kuko ngo abakekwa imyirondoro yabo izwi kandi bakoreye icyaha ku butaka bwa Afurika y’Epfo.
Serge Ndayizeye wa Radio Itahuka na Gihana uhigishwa uruhindu n’impampuro mpuzamahanga zatanzwe n’UBushinjacyaha bw’u Rwanda bari basinze bikomeye
Abambari b’umutwe w’iterabwoba wa RNC muri Afrika y’epfo