Minisitiri w’Ubutabera; akaba n’Intumwa ya Leta, Johnston Busingye yabwiye icyiciro cya gatanu cy’Abofisiye bakuru ba Polisi 30 biga mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda riri mu karere ka Musanze ibijyanye n’Ubuyobozi mu bya Gipolisi no guhosha amakimbirane ko ubutabera kuri bose ari inkingi ya mwamba y’amahoro, umutekano n’iterambere birambye.
Ibi yabibabwiriye mu kiganiro yagiranye na bo kuri Minisiteri y’Ubutabera mu rugendo shuri bahagiriye ku wa mbere tariki 8 z’uku Kwezi. Kuri uwo munsi kandi (Ku gicamunsi) basuye Urwego rw’Umuvunyi; aho babwiwe, ndetse basobanurirwa imikorere n’imikoranire yarwo n’izindi nzego mu gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane.
Aba ba ofisiye baturuka mu bihugu icyenda byo muri aka karere birimo Uganda, Sudani y’Amajyepfo, Kenya, Sudani, Somalia, Namibia, Sierra Leone , Etiyopia n’u Rwanda. Batangiye amasomo muri Kanama umwaka ushize.
Ingendo shuri; zaba izo bakorera imbere mu gihugu ndetse n’izo bakorera hanze yacyo zigamije kubungura ubumenyi ngiro bakura mu Nzego basura zikora cyangwa zishinzwe ibifitanye isano n’ibyo biga mu ishuri; nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’iri Shuri, Commissioner of Police (CP) Felix Namuhoranye.
Minisitiri Busingye yababwiye ati,” Ukudahana bigira ingaruka ku mutekano n’iterambere by’igihugu n’abagituye. Iyo abantu batabonye ubutabera, bamwe barabwiha . Guha rubanda ubutabera ni imwe mu ngamba zo gukumira ibyaha by’uburyo butandukanye.”
Yabwiye abo ba ofisiye ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatewe na Politiki mbi y’abategetsi b’u Rwanda mu 1994 na mbere yaho yari ishingiye ku macakubiri, urwango, ukudahana n’ibindi bitandukanya Abanyarwanda; bityo abasaba gukumira no kurwanya Politiki y’amacakubiri aho iva ikagera.
Yongeyeho ko mu ngamba Leta y’u Rwanda yafashe mu rwego rwo kugarura ubumwe mu Banyarwanda nyuma y’ibihe by’icuraburindi bya Jenoside harimo Gahunda ya Ndi Umunyarwanda, Inkiko Gacaca, kuvugurura Inzego z’ubutabera n’ubucamanza kugira ngo zijyane n’ibihe, n’ishyirwaho ry’inzego zishinzwe kurwanya akarengane zirimo Urwego rw’Umuvunyi.
Minisitiri Busingye amaze kuganiriza nabo banyeshuri b’Aba ofisiye bakuru ba Polisi ku kuntu Ubutabera ari ishingiro ry’amahoro n’umutekano birambye, yabahaye umwanya bamubaza ibibazo bitandukanye birimo uburyo U Rwanda rurwanya ruswa.
Asubiza uwabibajije, Minisitiri Busingye yagize ati,”Ruswa yica igihugu burundu. Ingamba n’ibihano ni byo bituma igihugu cy’u Rwanda kibasha kuyirwanya. Buri wese uhamwe n’icyo cyaha arahanwa hatitawe ku wo ari we; ahubwo hashingiwe ku ihame ry’uko nta we uru hejuru y’amategeko. Ikindi cyiyongera kuri ibyo ni uko dukangurira abaturage kuyirinda no kugira uruhare mu kuyirwanya batungira agatoki inzego zibishinzwe aho bayikeka.”
Mu izina ry’abanyeshuri bagenzi be, Commissioner of Police (CP) Moses Kafeero uturuka muri Uganda yashimye Minisitiri w’Ubutabera; akaba n’Intumwa ya Leta ku kiganiro yabahaye agira ati,”Twungutse byinshi bizatuma twuzuza inshingano zacu. ”
Mu handi bazasura muri uru rugendo shuri bakorera imbere mu gihugu bazasoza ku wa 12 z’uku Kwezi harimo Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari riri mu karere ka Rwamagana, Isange One Stop Center, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Igice cyahariwe Inganda , Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, n’Uruganda rw’icyayi rwa Nyabihu.
Source : RNP