Nk’uko bikubiye mu nyandiko ndende y’Umucamanaza Mukuru w’Urukiko rw’Ubucuruzi rw’i Lubumbashi mu Ntara ya Haut-Katanga, Leta ya Kongo irashyira igitutu ku bacamanza ngo bashyireho itegeko rifatira imitungo y’umuherwe Moïse Katumbi, umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi.
Umucamanza Batubenga Ilunga Laurent aravuga ko yahuye n’ibigeragezo ndetse n’iterabwoba rimubwira ko nadafatira amasosiyete y’ubucuruzi ya Moïse Katumbi Chapwe azatakaza umwanya mu bucamanza, ndetse akaba ashobora no kuhasiga ubuzima. Kubera iyo mpamvu rero akaba yahisemo kwegura ku buyobozi bw’Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Lubumbashi, aho kugirango ahohotere inzirakarengane.
Mu ibaruwa y’ubwegure bwe yashyikirije Perezida Tshisekedi, Bwana Batubenga Ilunga Laurent yatunze agatoki uwitwa Me Peter KAZADI ngo watumwe na Leta kuvugurura urwego rw’ubucamanza, uvuga ko Moïse Katumbi ari umwazi w’ubutegetsi, akaba agomba kubuzwa uburyo bwose bwatuma yiyamamariza kuba Perezida wa Kongo.
Perezida Tshisekedi yananiwe kubaka igihugu kigendera ku mategeko. Intwaro rukumbi atekereza ko yamufasha kuguma ku butegetsi ni ugutuka u Rwanda no kurwikoreza imitwaro ya Kongo yose, no guhutaza umuntu wese wanze kwemera ibinyoma bye.
Perezida Tshisekedi anagerageza kandi uburyo bwose bwatuma intambara yo mu Burasirazuba bw’igihugu cye ikomeza, bityo amatora ateganyijwe umwaka utaha akaburizwemo, cyangwa yanaba akazaba mu kavuyo kamufasha kwiba amajwi.
Iyi ntero yo gutuka u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo ni nayo abifuza ubutegetsi muri Kongo bose barisha, nka Denis Mukwege na Martin Fayulu bahisemo imvugo nyandagazi n’ibinyoma ku Rwanda, bagamije kwigarurira imitima y’Abanyekongo bakurikira buhumyi.
Kuri Moïse Katumbi Chapwe we si uko biteye, kuko abamuzi bemeza ko yumva neza ko ipfundo ry’ikibazo bya Kongo ari imiyoborere igayitse. Ni umwe mu bakandida bashobora kuzabiza icyuya abandi bazahatana mu matora, ahanini kubera izina yamaze kwandika mu mitima y’Abanyekongo bashyira mu gaciro. Yabaye Guverineri wa Katanga anayiteza imbere cyane mu nzego zinyuranye, ku buryo mu gihe cye ntawari kuyigereranya n’izindi ntara za Kongo. Yabaye Perezida wa TP Mazembe, ikipe y’igihangange mu mupira w’amaguru muri Kongo no muri Afrika, bimwongerera urukundo mu baturage.
Uretse n’ibyo kandi, ni umwe mu bakire Kongo ifite, ku buryo abasesengura ibya politiki ya Kongo bahamya ko adakeneye gusahura icyo umutungo w’igihugu, ko ahubwo yagifasha kurwanya ruswa yabaye akarande kuva mu bushorishori bw’ubutegetsi, kugeza ku muturage rwimbi.
Moïse Katumbi Chapwe si ubwa mbere yaba abujijwe kwiyamamariza kuyobora Kongo, kuko yigeze kubigerageza bamuhimbira ko atari Umunyekongo, ndetse bamushinja umugambi wo kwinjiza mu gihugu intwaro n’abacancuro ngo bo guhirika ubutegetsi.
Ntacyo byafashe, none barashakishiriza mu kumwambura imitungo ye no kumutesha umutwe ngo bamwigizeyo.