• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi bugambiriye gufatira imitungo ya Moïse Katumbi ngo atazashobora kwiyamamaza no gutsinda amatora ya Perezida wa Kongo

Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi bugambiriye gufatira imitungo ya Moïse Katumbi ngo atazashobora kwiyamamaza no gutsinda amatora ya Perezida wa Kongo

Editorial 12 Dec 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Nk’uko bikubiye mu nyandiko ndende y’Umucamanaza Mukuru w’Urukiko rw’Ubucuruzi rw’i Lubumbashi mu Ntara  ya Haut-Katanga, Leta ya Kongo irashyira igitutu ku bacamanza ngo bashyireho itegeko rifatira imitungo y’umuherwe Moïse Katumbi, umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi.

Umucamanza Batubenga Ilunga Laurent aravuga ko yahuye n’ibigeragezo ndetse n’iterabwoba rimubwira ko nadafatira amasosiyete y’ubucuruzi ya Moïse Katumbi Chapwe azatakaza umwanya mu bucamanza, ndetse akaba ashobora no kuhasiga ubuzima. Kubera iyo mpamvu rero akaba yahisemo kwegura ku buyobozi bw’Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Lubumbashi, aho kugirango ahohotere inzirakarengane.

Mu ibaruwa y’ubwegure bwe yashyikirije Perezida Tshisekedi,  Bwana Batubenga Ilunga Laurent yatunze agatoki uwitwa Me Peter KAZADI ngo watumwe na Leta kuvugurura urwego rw’ubucamanza, uvuga ko Moïse Katumbi ari umwazi w’ubutegetsi, akaba agomba kubuzwa uburyo bwose bwatuma yiyamamariza kuba Perezida wa Kongo.

Perezida Tshisekedi yananiwe kubaka igihugu kigendera ku mategeko. Intwaro rukumbi atekereza ko yamufasha kuguma ku butegetsi ni ugutuka u Rwanda no kurwikoreza imitwaro ya Kongo yose, no guhutaza umuntu wese wanze kwemera ibinyoma bye. 

Perezida Tshisekedi anagerageza kandi uburyo bwose bwatuma intambara yo mu Burasirazuba bw’igihugu cye ikomeza, bityo amatora ateganyijwe umwaka utaha akaburizwemo, cyangwa yanaba akazaba mu kavuyo kamufasha kwiba amajwi.

Iyi ntero yo gutuka u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo ni nayo abifuza ubutegetsi muri Kongo bose barisha, nka Denis Mukwege na  Martin Fayulu bahisemo imvugo nyandagazi n’ibinyoma ku Rwanda, bagamije kwigarurira imitima y’Abanyekongo bakurikira buhumyi. 

Kuri Moïse Katumbi Chapwe we si uko biteye, kuko abamuzi bemeza ko yumva neza ko ipfundo ry’ikibazo bya Kongo  ari imiyoborere igayitse. Ni umwe mu bakandida bashobora kuzabiza icyuya abandi bazahatana mu matora, ahanini kubera izina yamaze kwandika mu mitima y’Abanyekongo bashyira mu gaciro. Yabaye Guverineri wa Katanga anayiteza imbere cyane mu nzego zinyuranye, ku buryo mu gihe cye ntawari kuyigereranya n’izindi ntara za Kongo. Yabaye Perezida wa TP Mazembe, ikipe y’igihangange mu mupira w’amaguru muri Kongo no muri Afrika, bimwongerera urukundo mu baturage.

Uretse n’ibyo kandi, ni umwe mu bakire Kongo ifite, ku buryo abasesengura ibya politiki ya Kongo bahamya ko adakeneye gusahura icyo umutungo w’igihugu, ko ahubwo yagifasha kurwanya ruswa yabaye akarande kuva mu bushorishori bw’ubutegetsi, kugeza ku muturage rwimbi.

Moïse Katumbi Chapwe si ubwa mbere yaba abujijwe kwiyamamariza kuyobora Kongo, kuko yigeze kubigerageza bamuhimbira ko atari Umunyekongo, ndetse bamushinja umugambi wo kwinjiza mu gihugu intwaro n’abacancuro ngo bo guhirika ubutegetsi.

Ntacyo byafashe, none barashakishiriza mu kumwambura imitungo ye no kumutesha umutwe ngo bamwigizeyo. 

2022-12-12
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Tshisekedi yagaragaje ubushake bwo gufatanya n’abaturanyi mu kurandura imitwe yitwaje intwaro

Perezida Tshisekedi yagaragaje ubushake bwo gufatanya n’abaturanyi mu kurandura imitwe yitwaje intwaro

Editorial 01 Jul 2019
Munyakazi Sadate na Bagenzi Be Bari Abayobozi Ba Rayon Sport FC Bambuwe Ububasha bwo Gukomeza Kuyiyobora

Munyakazi Sadate na Bagenzi Be Bari Abayobozi Ba Rayon Sport FC Bambuwe Ububasha bwo Gukomeza Kuyiyobora

Editorial 22 Sep 2020
Village Urugwiro : Inama idasanzwe y’abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko itandukanye

Village Urugwiro : Inama idasanzwe y’abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko itandukanye

Editorial 17 Mar 2018
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi iratangira imyitozo kuri uyu wa gatatu hitegurwa imikino ibiri azahura na Uganda mu gushaka itike y’igikombe cy’isi 2022

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi iratangira imyitozo kuri uyu wa gatatu hitegurwa imikino ibiri azahura na Uganda mu gushaka itike y’igikombe cy’isi 2022

Editorial 28 Sep 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

‘Momo’, umukino wadutse kuri WhatsApp ukomeje gutera abakiri bato kwiyahura
IKORANABUHANGA

‘Momo’, umukino wadutse kuri WhatsApp ukomeje gutera abakiri bato kwiyahura

Editorial 02 Aug 2018
Mozambique: Umunyarwanda yarasiwe mu iduka yitaba Imana
ITOHOZA

Mozambique: Umunyarwanda yarasiwe mu iduka yitaba Imana

Editorial 23 Sep 2017
Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika
IMIKINO

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Editorial 13 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru