Rene Claude Mugenzi Alias Kirabiranya, n’umunyaRwanda kavukire ariko wavukiye mu Burusiya ahitwa Pyatigovski muli 1976, nubwo ubu akunda kuba Umwongereza kurusha Umwamikazi wabo.
Kuruhande rumwe ntashaka kuba Umunyarwanda ariko agashishikarizwa no kurwanya Leta y’Urwanda ubwe yifuza gutandukana nayo, ngo iyo umwise Umunyarwanda atabifitemo inyungu yaguhitana.
We ngo n’Umwongereza w’Umunyarwanda ntabwo ari Umunyarwanda w’Umwongereza.
Icyo dukwiye kumubaza gusa nuko abona aho imitekerereze nkiyo icyo izamufasha
cyane cyane ko politiki y’iburayi na Amerika isigaye yarakaze ku bantu nkawe biyomeka kumpu zabo. Batangiye gutahura no guta muri yombi abigira ba nyirigihugu kurusha ba kavukire, ikizakurikiraho ubwo muracyumva.
Ahubwo icyo dukwiye kwibaza niba umwongereza utuye Mu Rwanda nubwo yaba yarabonye ubwenegihugu bw’Urwanda, yatinyuka guhaguruka agashaka ibigambo by’ibihimbano kurwanya Leta y’Ubwongereza! Ese Leta y’Urwanda yabyemera!
Ahubwo ntiwasanga kibaye ikibazo cya Politike hashakishwa uburyo ni imfashanyo zihabwa Urwanda zafatirwa. Ntanubwo cyaba ikibazo kibihugu bibiri gusa, ahubwo cyafata intera mpuzamahanga.
Reka ibyo tube tubicumbikishije aha, Rene Mugenzi yaje kugira ibibazo bikomeye muriyi minsi biturutse kubusambo, no gukekwa ko yaba ari nkozi y’ibibi aho atuye.
Ibibazo bya Mugenzi byatangiye mbere gato aho akekwa kunyereza icyo yise infashanyo ya Foundation ya baringa yashyizeho. Ibintu byaje gukomera aho atangiye kubeshya ko afite umutekano mucye. Icyo gihe ngo yaba yarabonye abamurinda.
Rene Mugenzi
Ukuntu yiyemera rero abona biryoshye noneho ati sinaba umuntu ukomeye muriki gihugu. Ubwo atangira gushaka guhatanira umwanya w’Ubudepite. Nkuko bisanzwe iyo umuntu ashaka bene ubwo buyobozi aragenzurwa kugirango amenyekane neza.
Igenzura ryakozwe basanze hari ibyo yabeshye asaba ubwenegihugu. Yahishe icyo ise yakoraga mu Burusiya nuko yagiyeyo kuko yari azi ko byamukoraho.
Mu byukuri ise yari yaragiyeyo kuri buruse ya leta y’u Burusiya, yiga kuri Lumumba University, icyo gihe yarizwi cyane ko ari uburyo bwo gushaka abakorera urwego rw’iperereza rwaho rwari ruzwi nka KGB. Uwo muryango waje kugumayo igihe kirekire, bikaba byaramuteye impungenge ko bamukeka kuba yakorera urwo rwego rw’ubutasi bityo bikamuviramo kubura ubwenegihugu.
Hashize igihe kitari kirekire bitahuwe ko umwirondoro yatanze utari wuzuye, kandi byarakozwe kubwende bwe. Iki ni ikintu gikomeye cyane, kuko kutavugisha ukuri bituma utagirirwa ikizere, kandi ko mubyukuri hari ibyihishe inyuma.
Muzi uburyo ibihugu by’Ubwongereza n’Uburusiya bihangana cyane kubijyanye n’ubutasi hagati yabo. Abakuru bazi amateka y’ikirangirire cya sinema James Bond, byinshi ibyo byerekanarwa akora byari guhangana kw’izo nzego zabo z’ubutasi. Mwene wacu rero yakinishije ibidakinishwa, kubeshya warangiza ugashaka ubuyobozi. Ibyo arimo azabiryozwa niba bitazamukoraho.
Ibindi byamugaragayeho n’ubusambo no kunyereza umutungo w’icyo yise ishyirahamwe London Centre for Social Impact. Ngo amafaranga yose yabonye ayakuye mu bongereza yarayarigishije. Yavugaga ko agiye gufasha abatishoboye, agaharanira demokrasi. Ariko byaje kugaragaza ko mubyukuri yayakoresheje ubwe hamwe na murumuna we, ariko nawe ntiyishoboye, yarayifashishije! Icyo yaregwa n’ubutekamutwe, naho kutishobora byo n’ukuri.
Hari n’ubundi buriganya bugishakishwa gihamya kubijyanye n’amazina ye ndetse n’ayababyeyi yandikishije ageze mu Bwongereza, nabyo nibiboneka tuzabibagezaho.
Ibi byose bisobanuye ko aho bukera baramupakiza atahe iwabo, niba azajya mu burusiya ntawubizi, ariko Putin uri hariya ntiyamwemera, ubwo n’ugutaha mu Rwanda.
Ashatse yatangira gufunga utwangushye ntazabe nka Leopord Munyakazi wishinze Himbara, Rudasingwa naya nshoreke yabo Jennifer Frieberg.
Cyiza Davidson