• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Ubutinganyi ntabwo buraba ikibazo ku Rwanda – Perezida Kagame

Ubutinganyi ntabwo buraba ikibazo ku Rwanda – Perezida Kagame

Editorial 25 Sep 2016 POLITIKI

Perezida Paul Kagame yavuze ko ikibazo cy’ubutinganyi kitari mu bihangayikishije u Rwanda, ku buryo rukeneye kwita ku bibazo rufite kandi buri Munyarwanda wese akabigiramo uruhare.

Umukuru w’Igihugu yabikomojeho muri Rwanda Cultural Day yaberaga mu Mujyi wa San Francisco, aho umwe mu bayitabiriye yamubajije uko iki kibazo gifatwa mu Rwanda nk’igihugu cyateje imbere umugore.

Hari mu mwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye cyangwa gutanga ibitekerezo, aho Perezida Kagame yamusubije ko mu Rwanda ubutinganyi atari ikibazo.

Ati “Ubutinganyi ntibwigeze butubera ikibazo kandi ntabwo tugamije kubugira ikibazo. Ubu duhanganye n’ibindi bibazo bitandukanye dufite, kandi nk’uko nabivuze, turashaka ko buri wese abigiramo uruhare. Ibyo bivuze gufatanya kuko dukeneye ko buri muntu yunganirana na mugenzi we, dukeneye ituze rituruka ku kwemerera abantu kubana mu bworoherane, kandi ndatekereza ko ibyo twabiteyeho intambwe nziza.”

“Kuba nk’uko nabivuze iki atari ikibazo gikomeye kuri twe, ntabwo nshaka kukigira ikibazo.”

Mu gihe mu minsi ishize ibihugu bitandukanye nka Zimbabwe na Uganda byagiye bizamura ijwi byamagana ubutinganyi ndetse ntibivuge rumwe n’ibihugu byemeye iyo migirire byo mu Burengerazuba bw’Isi, u Rwanda ntirwigeze rugaragaza ko ari ikibazo gikeneye guhabwa umwanya.

Mu byagaragajwe muri Rwanda Cultural Day kandi uwitwa Tonya Harris waturutse i Los Angeles usanzwe atunganya amafilimi, yashingiye ku ibyo abona muri Hollywood asaba ko yafashwa kuza mu Rwanda ngo abashishe Abanyarwanda kwivugira inkuru zabo.

Perezida Kagame yamwijeje ubutumire mu Rwanda ati “Niba wifuza ko mbyandika, nzakwandikira ubutumire. Ngwino ugire uruhare mu biri gukorwa, wige, ubitangaze.”

Intare Davies Kagaruka uba mu Mujyi wa Los Angeles wabanje kwivuga mu bisekuru bisaga 10, yavuze ko amaze imyaka 12 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko yajyaga muri Rwanda Day ntabone umwanya wo gutanga igitekerezo, aho awuboneye asaba ko abanyarwanda bajya bakoresha imbuga Nkoranyambaga barwanya “abavuga ubusa” kandi bakabikora batihishahisha.

-4151.jpg

Perezida Paul Kagame

2016-09-25
Editorial

IZINDI NKURU

Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri

Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri

Administrator 01 Dec 2025
U Bufaransa: Umuriro watse hagati ya François Fillon na François Hollande

U Bufaransa: Umuriro watse hagati ya François Fillon na François Hollande

Editorial 25 Mar 2017
Bimwe mu byo wamenya kuri Uhuru Kenyatta uherutse gutsinda amatora bigateshwa agaciro

Bimwe mu byo wamenya kuri Uhuru Kenyatta uherutse gutsinda amatora bigateshwa agaciro

Editorial 26 Sep 2017
Ubuzima bwiza na bwo ni igipimo cy’iterambere – Perezida Kagame

Ubuzima bwiza na bwo ni igipimo cy’iterambere – Perezida Kagame

Editorial 22 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ububiligi: Uko  Apotre Paul Gitwaza yanyuze mu myanya y’intoki Abapolisi bari baje kumuta muri yombi biturutse ku kagambane ka Bishop Bienvenue?
ITOHOZA

Ububiligi: Uko Apotre Paul Gitwaza yanyuze mu myanya y’intoki Abapolisi bari baje kumuta muri yombi biturutse ku kagambane ka Bishop Bienvenue?

Editorial 10 Jun 2017
Perezida Kagame yatabarije umutungo wa Afurika utikirira mu nzira zitemewe
UBUKUNGU

Perezida Kagame yatabarije umutungo wa Afurika utikirira mu nzira zitemewe

Editorial 02 Aug 2018
Interahamwe Havugimana “Actif” yazengereje abantu i Buruseli, yibonyemo iki?
Amakuru

Interahamwe Havugimana “Actif” yazengereje abantu i Buruseli, yibonyemo iki?

Editorial 23 Oct 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru