• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Ubutumwa burimo ibisasu n’ubwicanyi bwaguyemo 13, iminsi itatu y’icuraburindi muri Amerika

Ubutumwa burimo ibisasu n’ubwicanyi bwaguyemo 13, iminsi itatu y’icuraburindi muri Amerika

Editorial 29 Oct 2018 ITOHOZA

Iki cyumweru  dushoje  nta wavuga ko cyagendekeye neza abaturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, USA, kuko cyaranzwe n’ibikorwa byuzuye urwango ndetse bigasiga bamwe bambuwe ubuzima.

Bijya gutangira, ku wa Gatatu umuzungu wari usanzwe ufite amateka yo guteza imvururu yishe arashe abirabura b’Abanyamerika babiri mu iguriro rya Kroger muri Leta ya Kentucky.

Gregory Bush w’imyaka 51 ngo yabanje kugerageza kwinjira mu rusengero rw’abirabura ruri mu gace ka Jeffersontown, ariko ntibyamukundira kuko imiryango yari ifungishije urufunguzo.

Uyu mugabo wari usanzwe afite amateka yo kwanga abirabura n’uburwayi bwo mu mutwe yahise yerekeza muri ririya gururo arasa Maurice Stallard w’imyaka 69 na Vickie Jones w’imyaka 67.

Ibi byabaye mu gihe Abanyamerika bari bakomeje guterwa ubwoba n’ubutumwa burimo ibisasu bwari bukomeje kohererezwa ibikomerezwa muri politiki.

Ku wa Mbere nibwo ubutumwa bwa mbere bwabonetse mu rugo rw’umuherwe George Soros, nyuma y’iminsi ibiri gusa Urwego rushinzwe ubutasi rwatangaje ko rwatahuye ubundi bwari bugenewe Barack Obama wabaye Perezida wa 44 wa Amerika na Hillary Clinton wahigitswe na Perezida Donald Trump mu matora.

Nyuma y’aho habonetse ubwoherejwe ahakorera CNN, n’ubwari bugenewe abarimo; John Brennan wayoboye CIA, Robert de Niro uzwi muri Sinema na Joe Biden wabaye visi perezida wa Amerika.

Ku wa Gatanu Cesar Sayoc uvugwaho kuba yarohereje ubutumwa bugera kuri 14 burimo ibisasu nyabyo nubwo nta na kimwe kigeze gituruka, yatawe muri yombi.

Yakunze kugaragaza ko akunda Trump, akanga abafite ibitekerezo bitandukanye n’ibye.

Ku wa Gatandatu mu gitondo uwitwa Robert Bowers w’imyaka 46 yinjiye mu rusengero rw’Abayahudi rwa Tree of Life, yica abantu 11, batandatu barakomereka.

Ubuyobozi bwatangaje ko uyu nawe yagiye akunda gushyira hanze ubutumwa bugaragaza urwango afitiye abayahudi, ndetse ibyo yagiye yandika biri gukorwaho iperereza.

Nk’uko CNN dukesha iyi nkuru yabyanditse, Intumwa nkuru ya Leta, Jeff Sessions, yatangaje ko Bowers akurikiranyweho ibyaha by’urwango n’ibindi bishobora gutumwa ahanishwa kwicwa igihe byaba bimuhamye kandi ibikorwa nk’ibi bidashobora kwihanganirwa.

Perezida Trump nawe yagarutse kuri ubu bwicanyi, avuga ko Abanyamerika bose bari mu cyunamo, anasaba abantu kunga ubumwe kugira ngo babashe guhashya urwango.

Nubwo kuri iki cyumweru ubuzima bwakomeje, bamwe bagakomeza icyunamo abandi bakajya mu bikorwa bisanzwe birimo amasengesho, imikino n’ibindi, Abanyamerika ntibazapfa kwibagirwa urwango rwagaragajwe mu masaha 72 gusa.

2018-10-29
Editorial

IZINDI NKURU

Inzozi za Museveni ku Rwanda

Inzozi za Museveni ku Rwanda

Editorial 16 Apr 2019
Kayumba Nyamwasa yapfushije se atinya kuza gushyingura ngo adatabwa muri yombi

Kayumba Nyamwasa yapfushije se atinya kuza gushyingura ngo adatabwa muri yombi

Editorial 06 Apr 2018
2016: Uko Padiri Thomas Nahimana yasebeye ku kibuga cy’indege ( JKIA )  I Nairobi-Kenya

2016: Uko Padiri Thomas Nahimana yasebeye ku kibuga cy’indege ( JKIA ) I Nairobi-Kenya

Editorial 03 Jan 2017
Burundi: Inteko y’imitwe yitwaje intwaro  FDLR, RNC n’Imbonerakure mu Intara ya Cibitoki igamije guhungabanya umutekano w’ u Rwanda.

Burundi: Inteko y’imitwe yitwaje intwaro FDLR, RNC n’Imbonerakure mu Intara ya Cibitoki igamije guhungabanya umutekano w’ u Rwanda.

Editorial 22 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gianni Infantino uyobora FIFA yashimye Perezida  Paul Kagame ukomeje guteza imbere Ruhago
Amakuru

Gianni Infantino uyobora FIFA yashimye Perezida Paul Kagame ukomeje guteza imbere Ruhago

Editorial 27 Jul 2024
Kigali: Perezida Kagame yasabye abikorera kubyaza umusaruro ingufu zishyirwa mu koroshya ubucuruzi
Mu Mahanga

Kigali: Perezida Kagame yasabye abikorera kubyaza umusaruro ingufu zishyirwa mu koroshya ubucuruzi

Editorial 08 Feb 2016
Dore ibyo warya bikakongerera ubwiza n’ubuzima bwawe bugakomera
IMIKINO

Dore ibyo warya bikakongerera ubwiza n’ubuzima bwawe bugakomera

Editorial 02 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru