Ubuyobozi bwa Arsenal bwanze guhura na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner washakaga kubusaba guhagarika amasezerano y’imikoranire bufitanye n’u Rwanda
Ubuyobozi bw’Ikipe y’Umupira w’Amaguru ya Arsenal, bwanze guhura na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner, washakaga kubusaba guhagarika amasezerano y’imikoranire bufitanye n’u Rwanda.
Minisitiri Kayikwamba amaze iminsi mu Burayi azenguruka ibihugu n’amasosiyete y’ubucuruzi akomeye mu icengezamatwara ku ntambara ihuriro ry’ingabo za Leta (FARDC), FDLR, Wazalendo, abacanshuro, ingabo z’u Burundi, SAMIRDC n’abandi barwanamo na M23 mu Burasirazuba bwa Congo.
RDC ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 mu bikoresho n’ingabo ariko u Rwanda mu bihe bitandukanye rwarabihakanye rugaragaza n’ibimenyetso bifatika by’uko iki ari ikinyoma cyambaye ubusa.
Ku rundi ruhande u Rwanda rushinja Guverinoma ya RDC gufatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi, n’abacanshuro mu ntambara yo kwica abaturage b’igihugu cyayo n’umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye na The Guardian, Minisitiri Kayikwamba yavuze ko mbere yo guhaguruka iwabo yasabye abayobozi ba Arsenal guhura ariko bamwima amatwi.
Ati “Twasabye abayobozi ba Arsenal guhura ariko ntibigeze batuvugisha, nta gisubizo twigeze duhabwa. Uko bigaragara ntibakeneye guhura natwe.”
Arsenal yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, ndetse ni yo kipe yo mu Bwongereza ifite abafana benshi muri Afurika ikaba no mu zikurikiranwa na benshi ku Isi.
Mbere yo kujya mu Bwongereza, RDC yari yasabye Arsenal guhagarika amasezerano y’ubufatanye yo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda.
Ukudaha agaciro ubusabe bwa RDC ku byerekeye amasezerano y’imikoranire hagati ya Arsenal n’u Rwanda kugeza ubwo Guverinoma yivamo ikavuga ko yasuzuguritse imbere y’ikipe ya Arsenal bigaragaza ko ikinyoma kidashobora gutsinda ukuri.
Mu minsi ishize ubwo Perezida Kagame yari abajijwe n’umunyamakuru wa CNN icyo avuga ku byakozwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa byo kwandikira amakipe afitanye imikoranire na Visit Rwanda, bayasaba guhagarika imikoranire n’u Rwanda, yavuze ko bari kuruhira ubusa.
Yagize ati “Imbaraga bari gukoresha bajya gusaba Arsenal no ku bandi turi gukorana, n’ibindi n’ibindi, ni imbaraga ziri gupfa ubusa. Ntekereza ko bakerekeje imbaraga zabo mu gukemura ibibazo byabo no gushyira ku murongo politike yabo, mu buryo buboneye.”
RDC imaze imyaka irenga ibiri isaba amahanga gufatira ibihano u Rwanda ariko ikamera nk’ivomera mu kiva.
Perezida Kagame ubwo yari mu nama y’Akanama ka Afurika Yunze Ubumwe gashinzwe amahoro n’Umutekano ku wa 14 Gashyantare 2025, yavuze ko imbwirwaruhame ziryoheye amatwi, ibinyoma n’ibindi iyo biza kuba umuti w’ikibazo kiba kitaranabayeho.
Ati “Iyaba kwitana ba mwana, imbwirwaruhame ziryoheye amatwi, ibinyoma, kudakorwa n’ikimwaro byari gukemura iki kibazo cyakabaye cyarakemutse kera. Ntitwakabaye twarahuye n’iki kibazo. Hari abantu babeshya batanafite impamvu.”
Yongeye gushimangira ko ubuyobozi bwa RDC bukwiye kumva ko bufite inshingano zo gukemura ibibazo byabo aho kubyegeka ku bandi no kumva ko ibisubizo bizava ahandi.
Kugeza ubu umutwe wa M23 wamaze kwigarurira Goma, ukomereza mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo, birimo n’umujyi wa Bukavu.
IGIHE.COM