Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, ubuyobozi bwa APR FC bwagiranye inama n’abahagarariye Fan Clubs, baganira ku myiteguro y’umukino wo ku wa 1 Ukwakira 2025 uzahuza APR FC na Pyramids SC kuri Kigali Pelé Stadium.

Chairman wa APR FC, Brig. Gen. Deo Rusanganwa, yashimangiye ko abafana ari inkingi ikomeye y’ikipe, ari na yo mpamvu ubuyobozi bwafashe umwanya wo kuganira na bo no kumva ibyifuzo byabo.

Muri iyi nama, abafana basabye ko ibiciro by’amatike bigabanywa kugira ngo benshi bazitabire. Ubuyobozi bwemeye iki cyifuzo, maze itike ya make iragabanuka iva ku bihumbi bitanu (5,000Frw) igera ku bihumbi bitatu (3,000Frw) ku muntu uzayigura mbere ya tariki ya 28 Nzeri 2025.
Ikindi cyagarutsweho ni imyenda y’abafana, aho ubuyobozi bwatangaje ko yamaze kujya ku isoko, iboneka ku iduka rya T-Kay riri muri UTC.

Col (Rtd) Eugène Ruzibiza wari uhagarariye abafana yashimye ubuyobozi ku bw’iyi nama y’ingirakamaro, mu gihe umuvugizi w’abafana Frank Jangwani yahigiye ko bazakora ibishoboka byose kugira ngo bagaragaze uruhare rukomeye ku mukino wa Pyramids.

Umukino uzaba ku wa Gatatu, tariki ya 1 Ukwakira 2025, saa 14:00 ku Kigali Pelé Stadium.
aboneka unyuze kuri 662700*1212#.




