• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ubwo Perezida Kagame yifurizaga Polisi y’u Rwanda umwaka muhire wa 2018 yayihaye umukoro wo kurushaho kunoza ibyo ikora

Ubwo Perezida Kagame yifurizaga Polisi y’u Rwanda umwaka muhire wa 2018 yayihaye umukoro wo kurushaho kunoza ibyo ikora

Editorial 27 Dec 2017 Mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yahaye Abapolisi n’Abapolisikazi b’u Rwanda umukoro wo kurushaho kunoza ibyo bakora bashingiye ku byo uru rwego rw’umutekano rumaze kugeraho byerekeye kubungabunga no gusigasira amahoro, ituze n’umutekano by’Igihugu n’abagituye.
Umukuru  w’Igihugu yasabye abagize uru rwego rw’umutekano kugira intego yo ku rwego rwo hejuru hagamijwe ubunyamwuga, gutanga serivisi nziza , no gusigasira icyizere rufitiwe n’Abaturarwanda.
Izi mpanuro zikubiye mu Ijambo  yagejeje kuri Polisi y’u Rwanda rikubiyemo ubutumwa bwo kwifuriza abagize uru rwego Umwaka muhire wa 2018.
Muri iryo Jambo, Perezida Kagame yagize ati,” Mu gihe dusoza umwaka wa 2017, dufite umwanya ukwiye wo kwisuzuma no gukomeza gutekereza birushijeho ku mpamvu nyamukuru, imiterere n’ibisobanuro by’umurimo dukorera Igihugu cyacu.”
Yakomeje agira ati,”Muri uyu mwaka urangiye, haba mu Gihugu imbere ndetse no mu mahanga, mwakomeje gukorana umurava n’ubwitange ku rwego rwo hejuru byatumye Abaturarwanda bagira ituze, amahoro n’umutekano.”
Umukuru  w’Igihugu yagize na none ati,”Mu gihugu imbere, Abanyarwanda n’Abaturarwanda bose bagize umutekano n’ituze byatumye Igihugu cyacu gikomeza gutera imbere mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage mu bihe bikomeye cyanyuzemo; haba mu Karere duherereyemo, ndetse no ku rwego mpuzamahanga.”
 
Yongeyeho ko bagaruye amahoro aho bagiye mu butumwa hanze y’Igihugu, kandi ko  bakoranye ubwitange , umurava n’ubunararibonye barengera ubuzima bw’abababaye , banagarura umutekano n’ituze aho bikenewe.
Perezida Kagame yashimiye kandi Abapolisi n’Abapolisikazi ba Polisi y’u Rwanda kuba bahagararira neza  Igihugu  basohoza neza inshingazo zabo, bakanubahiriza amahame ngengamikorere n’indangagaciro nyarwanda; kandi bagasangiza iyo mikorere nyarwanda abo bakorana mu mahanga.
Yabibukije ko Abanyarwanda babizera; kandi ko kubera icyo cyizere bahora babitezeho ibyiza byerekeranye n’imirimo bakorera Igihugu; aha Umukuru w’Igihugu akaba yaravuze ko ukwitanga kwabo mu nyungu z’Igihugu n’abagituye bihabwa agaciro gakomeye; kandi ko ibyagezwego byose ari umusaruro wo gufatanya, gukorera hamwe n’ubwitange bwa buri wese ugize uru rwego rwa Polisi.
Yagize kandi ati,”Buri wese yahuye n’imbogamizi z’uburyo butandukanye mu kazi mu mwaka turi hafi gusoza. Ariko  mu mwaka wa 2018 dukwiriye kuzirinda. Mu bihe bitandukanye twahanganye n’ibibazo by’umutekano birimo ibyo ku rwego mpuzamahanga ndetse no ku rwego rw’akarere; bimwe muri byo bikaba byaragombaga gukemurwa mu gihe gito; kandi hafashwe ibyemezo bikomeye. Ibi byongera kubaha umukoro wo guhora muri maso.”
Umukuru w’Igihugu yavuze  ko Abaturarwanda bazakomeza gutera imbere no gutekana hashingiwe ku gusigasira indangagaciro z’umuco nyarwanda, ubunararibonye gifite , ubumenyi  no gukemura  imbogamizi duhura na zo mu rugendo rw’iterambere.
Yasoje Ijambo rye yizeza Abaturarwanda umutekano agira ati, “Tuzakumira tunarwanye icyo ari cyo cyose cyabangamira ituze n’amahoro  by’Abaturarwanda.”

2017-12-27
Editorial

IZINDI NKURU

Umuryango “IBUKA” uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi urasaba Kaminuza ya Cambridge kudaha urubuga Judi Rever ngo akomeze gupfobya iyo Jenoside.

Umuryango “IBUKA” uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi urasaba Kaminuza ya Cambridge kudaha urubuga Judi Rever ngo akomeze gupfobya iyo Jenoside.

Editorial 16 Apr 2021
Gasabo: Abakorera ibikorwa byabo ahagenewe inganda bagejejweho ubutumwa bwo kwirinda inkongi z’umuriro

Gasabo: Abakorera ibikorwa byabo ahagenewe inganda bagejejweho ubutumwa bwo kwirinda inkongi z’umuriro

Editorial 06 Jun 2017
CHAN: Byinshi ku mukino wa nyuma w’amateka hagati ya RDC na Mali

CHAN: Byinshi ku mukino wa nyuma w’amateka hagati ya RDC na Mali

Editorial 07 Feb 2016
Nyanza: Polisi ifunze umugabo ukekwaho kwiyita umukozi wa WASAC

Nyanza: Polisi ifunze umugabo ukekwaho kwiyita umukozi wa WASAC

Editorial 30 Sep 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye
ITOHOZA

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

Editorial 17 Apr 2017
Ntabwo Uwera Dalila  yabaye  Miss  wambere mu Rwanda  nkuko bimaze iminsi byandikwa mu binyamakuru, kuko uwabaye Miss Rwanda 1992  yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
SHOWBIZ

Ntabwo Uwera Dalila yabaye Miss wambere mu Rwanda nkuko bimaze iminsi byandikwa mu binyamakuru, kuko uwabaye Miss Rwanda 1992 yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Editorial 02 Mar 2017
Polisi y’u Rwanda yagaruje mudasobwa zirenga 600 zari zarabuze
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yagaruje mudasobwa zirenga 600 zari zarabuze

Editorial 23 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru