• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ubwo Perezida Kagame yifurizaga Polisi y’u Rwanda umwaka muhire wa 2018 yayihaye umukoro wo kurushaho kunoza ibyo ikora

Ubwo Perezida Kagame yifurizaga Polisi y’u Rwanda umwaka muhire wa 2018 yayihaye umukoro wo kurushaho kunoza ibyo ikora

Editorial 27 Dec 2017 Mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yahaye Abapolisi n’Abapolisikazi b’u Rwanda umukoro wo kurushaho kunoza ibyo bakora bashingiye ku byo uru rwego rw’umutekano rumaze kugeraho byerekeye kubungabunga no gusigasira amahoro, ituze n’umutekano by’Igihugu n’abagituye.
Umukuru  w’Igihugu yasabye abagize uru rwego rw’umutekano kugira intego yo ku rwego rwo hejuru hagamijwe ubunyamwuga, gutanga serivisi nziza , no gusigasira icyizere rufitiwe n’Abaturarwanda.
Izi mpanuro zikubiye mu Ijambo  yagejeje kuri Polisi y’u Rwanda rikubiyemo ubutumwa bwo kwifuriza abagize uru rwego Umwaka muhire wa 2018.
Muri iryo Jambo, Perezida Kagame yagize ati,” Mu gihe dusoza umwaka wa 2017, dufite umwanya ukwiye wo kwisuzuma no gukomeza gutekereza birushijeho ku mpamvu nyamukuru, imiterere n’ibisobanuro by’umurimo dukorera Igihugu cyacu.”
Yakomeje agira ati,”Muri uyu mwaka urangiye, haba mu Gihugu imbere ndetse no mu mahanga, mwakomeje gukorana umurava n’ubwitange ku rwego rwo hejuru byatumye Abaturarwanda bagira ituze, amahoro n’umutekano.”
Umukuru  w’Igihugu yagize na none ati,”Mu gihugu imbere, Abanyarwanda n’Abaturarwanda bose bagize umutekano n’ituze byatumye Igihugu cyacu gikomeza gutera imbere mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage mu bihe bikomeye cyanyuzemo; haba mu Karere duherereyemo, ndetse no ku rwego mpuzamahanga.”
 
Yongeyeho ko bagaruye amahoro aho bagiye mu butumwa hanze y’Igihugu, kandi ko  bakoranye ubwitange , umurava n’ubunararibonye barengera ubuzima bw’abababaye , banagarura umutekano n’ituze aho bikenewe.
Perezida Kagame yashimiye kandi Abapolisi n’Abapolisikazi ba Polisi y’u Rwanda kuba bahagararira neza  Igihugu  basohoza neza inshingazo zabo, bakanubahiriza amahame ngengamikorere n’indangagaciro nyarwanda; kandi bagasangiza iyo mikorere nyarwanda abo bakorana mu mahanga.
Yabibukije ko Abanyarwanda babizera; kandi ko kubera icyo cyizere bahora babitezeho ibyiza byerekeranye n’imirimo bakorera Igihugu; aha Umukuru w’Igihugu akaba yaravuze ko ukwitanga kwabo mu nyungu z’Igihugu n’abagituye bihabwa agaciro gakomeye; kandi ko ibyagezwego byose ari umusaruro wo gufatanya, gukorera hamwe n’ubwitange bwa buri wese ugize uru rwego rwa Polisi.
Yagize kandi ati,”Buri wese yahuye n’imbogamizi z’uburyo butandukanye mu kazi mu mwaka turi hafi gusoza. Ariko  mu mwaka wa 2018 dukwiriye kuzirinda. Mu bihe bitandukanye twahanganye n’ibibazo by’umutekano birimo ibyo ku rwego mpuzamahanga ndetse no ku rwego rw’akarere; bimwe muri byo bikaba byaragombaga gukemurwa mu gihe gito; kandi hafashwe ibyemezo bikomeye. Ibi byongera kubaha umukoro wo guhora muri maso.”
Umukuru w’Igihugu yavuze  ko Abaturarwanda bazakomeza gutera imbere no gutekana hashingiwe ku gusigasira indangagaciro z’umuco nyarwanda, ubunararibonye gifite , ubumenyi  no gukemura  imbogamizi duhura na zo mu rugendo rw’iterambere.
Yasoje Ijambo rye yizeza Abaturarwanda umutekano agira ati, “Tuzakumira tunarwanye icyo ari cyo cyose cyabangamira ituze n’amahoro  by’Abaturarwanda.”

2017-12-27
Editorial

IZINDI NKURU

Hafashwe ngamba zikaze  ku baturage bavoma Nyabarongo mu kwirinda Ingona zibatwara abantu

Hafashwe ngamba zikaze ku baturage bavoma Nyabarongo mu kwirinda Ingona zibatwara abantu

Editorial 22 Aug 2017
Bosenibamwe yahawe kuyobora ikigo gifasha abafite imyitwarire ibangamira abandi

Bosenibamwe yahawe kuyobora ikigo gifasha abafite imyitwarire ibangamira abandi

Editorial 01 Jul 2017
Ni iki u Rwanda rwabwiye itsinda rya Perezida Macron ririmo gucukumbura uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside?

Ni iki u Rwanda rwabwiye itsinda rya Perezida Macron ririmo gucukumbura uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside?

Editorial 23 Feb 2020
Bujumbura :Ibiryo birabona umugabo bigasiba undi

Bujumbura :Ibiryo birabona umugabo bigasiba undi

Editorial 08 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gabiro : Perezida Kagame yahuye n’itsinda ryamufashije kunoza amavugurura akenewe muri AU
Mu Rwanda

Gabiro : Perezida Kagame yahuye n’itsinda ryamufashije kunoza amavugurura akenewe muri AU

Editorial 27 Feb 2017
Umunyarwandakazi w’umunyamideli Mimi Mirage yatsinze bagenzi be bahuriye mubirori byo kwerekana Imideri mu Buhollande bamutwara mu modoaka idasanzwe
HIRYA NO HINO

Umunyarwandakazi w’umunyamideli Mimi Mirage yatsinze bagenzi be bahuriye mubirori byo kwerekana Imideri mu Buhollande bamutwara mu modoaka idasanzwe

Editorial 13 Jun 2017
Shampiyona ibura imikino 2 ngo irangire, Kiyovu SC na APR FC ku gikombe, Rayon Sports igabanyije amahirwe yayo
Amakuru

Shampiyona ibura imikino 2 ngo irangire, Kiyovu SC na APR FC ku gikombe, Rayon Sports igabanyije amahirwe yayo

Editorial 07 May 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru