• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ubwongereza bwagumanye abimukira babwo, bukaduha abajenosideri” bacu”?

Ubwongereza bwagumanye abimukira babwo, bukaduha abajenosideri” bacu”?

Editorial 04 Oct 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Imyaka ibaye 18 uRwanda rushyikirije Leta y’Ubwongereza impapuro zisaba guta muri yombi abajenosideri 5 bari muri icyo gihugu, ariko abo bagome bakomeje kwidegembya nk’aho nta n’icyabaye.

Abo ni Charles Munyaneza, Céléstin Ugirashebuja, Vincent Bajinya, Emmanuel Nteziryayo na Céléstin Mutabaruka. Aba bagizi ba nabi bamaze gukeneka ubutabera, ku buryo ndetse ubu bari no mu bikorwa bisenya ubumwe bw’Abanyarwanda.

Uko amashyaka yagiye asimburana ku butegetsi mu Bwongereza, yagiye yizeza uRwanda kwihutisha ubutabera abo bantu nibura bakaburanishwa, ariko imvugo ntiyigeze ihuzwa n’ingiro. Ibyo kubohereza
mu Rwanda ngo baburanishirizwe ahakorewe ibyaha bakurikiranyweho, byo ntawe ukibiteganya, urebye uburyo abo bajenosideri bakomeje gufatwa nk’amata y’abashyitsi.

Abazi neza imiterere ya politiki y’Ubwongereza bahamya ko amahari cyangwa agapingane hagati y’amashyaka abiri ahora asimburana ku butegetsi (Labour Party na Conservative Party) aribyo bidindiza ibyemezo byinshi, uruhande rwimitswe rukanga gushyira mu bikorwa ibyemezo byafashwe n’uruvuye ku butegetsi.

Urugero ni amasezerano yo kohereza mu Rwanda abimukira baba mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko, yari yashyizweho umukono na Ministiri w’Intebe Rishi Sunak wo muri “Conservative Party” , ariko Bwana Keir Starmer wo muri” Labour Party” yajya ku butegetsi akanga kubahiriza ayo masezerano.

Aho rero niho Abanyarwanda banenga iyo mikorere ya bamwe mu bategetsi b’Ubwongereza, bahera bavuga bati:” Nibagumane abimukira babo, baduhe abajenosideri bacu, tubiburanishirize”.

Muri iki cyumweru, Ambasaderi mushya w’Ubwongereza mu Rwanda, Madamu Alison Thorpe, yemereye itangazamakuru ko igihugu cye koko cyagaragaje kuzarira gukabije mu gushyikiriza inkiko bariya bajenosideri, icyakora yizeza Abanyarwanda ko hari ibimaze gukorwa ngo abo bantu baburanishwe” mu gihe kiri imbere”.

Twakwizezwa n’iki ko iki cyizere nacyo kitazaraza amasinde, ko amagambo nk’aya atari ubwa mbere abategetsi b’Ubwongereza bayavuze? Mu mwaka wa 2022, ubwo Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yari mu Rwanda, yijeje isi yose ko agiye gushishikariza inzego bireba gufata abo bajenosideri, nyamara twarabitegereje n’ubu amaso aracyari mu kirere.

Ubwongereza nk’igihugu kivuga ko cyubaha indangagaciro z’ubutabera n’uburenganzira bwa muntu, bwagombye guterwa isoni no gukingira ikibaba abajenosideri, mu gihe hari ibindi bihugu by’Uburayi nk’Ububiligi, Ubufaransa, Ubuholandi, Norvège, Danmark na Suwedi, byo nibura bifite intambwe byateye( uko yaba ingana kose) mu gushyikiriza inkiko abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Twibuke ihame ry’abahanga mu mategeko, rivuga ko “ubutabera butinze butaba bukiswe ubutabera”!

2024-10-04
Editorial

IZINDI NKURU

Polisi y’u Rwanda ikomeje gukorera ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha mu mashuri

Polisi y’u Rwanda ikomeje gukorera ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha mu mashuri

Editorial 16 May 2016
“Abashimuswe” Ingabire Victoire ahora abwira BBC-Gahuzamiryango abatandukanya ate n’abo yohereza mu mitwe y’iterabwoba?

“Abashimuswe” Ingabire Victoire ahora abwira BBC-Gahuzamiryango abatandukanya ate n’abo yohereza mu mitwe y’iterabwoba?

Editorial 31 Aug 2022
Ikinyoma cya The New Vision  “Nyamwasa: Impamvu nashwanye na Kagame.’’

Ikinyoma cya The New Vision  “Nyamwasa: Impamvu nashwanye na Kagame.’’

Editorial 06 May 2019
Simba SC yo muri Tanzania yatandukanye n’umutoza wayo Didier Gomes Da Rosa isigaranwa n’umunyarwanda Thierry Hitimana nk’umutoza mukuru

Simba SC yo muri Tanzania yatandukanye n’umutoza wayo Didier Gomes Da Rosa isigaranwa n’umunyarwanda Thierry Hitimana nk’umutoza mukuru

Editorial 27 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hamenyekanye amakipe 7 muri buri kiciro cy’abarwanira igikombe ndetse n’ahatanira kutajya mu kiciro cya kabiri, ibyaranze umunsi wa nyuma w’amatsinda abura umukino umwe.
Amakuru

Hamenyekanye amakipe 7 muri buri kiciro cy’abarwanira igikombe ndetse n’ahatanira kutajya mu kiciro cya kabiri, ibyaranze umunsi wa nyuma w’amatsinda abura umukino umwe.

Editorial 18 May 2021
Tuyishime Placide uzwi nka Trump yakoze ihererekanyabubasha na Nsengiyumva Richard umusimbuye mu kuyobora Musanze FC
Amakuru

Tuyishime Placide uzwi nka Trump yakoze ihererekanyabubasha na Nsengiyumva Richard umusimbuye mu kuyobora Musanze FC

Editorial 25 Jun 2025
Henok Muluberhan yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2025, Byukusenge Patrick aba Umunya-Rwanda waje hafi
Amakuru

Henok Muluberhan yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2025, Byukusenge Patrick aba Umunya-Rwanda waje hafi

Editorial 24 Feb 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru