• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Udushya mu mukino wa mbere wa CHAN : Ubujura bukabije mu matike yo kwinjira

Udushya mu mukino wa mbere wa CHAN : Ubujura bukabije mu matike yo kwinjira

Editorial 19 Jan 2016 Mu Mahanga

Mugihe rwari urujya n’uruza mu nkengero za Stade Amahoro abantu benshi bakerakerakera, abandi binjira muri Stade, ntibyabujije umukino wa mbere wa CHAN hagati y’u Rwanda na Ivory Coast wagaragaje yuko bamwe mu Banyarwanda ari ba rusahurira munduru, koko burya hari abahanga mu iteganyabihe mu bucuruzi no kungukira kubandi.

Abo batekamutwe mu bucuruzi barashishoje basanga umukino hagati y’u Rwanda na Ivory Coast izitabirwa n’abantu benshi cyane, baragenda bagura amatike ku buryo wakwita nko kurangura ariko atari ukurangura nyirizina kuko abaguze amatike uyu munsi bayaguraga bahenzwe kuburyo butangaje!

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu ba babatekamutwei batangiye kugurisha ya matike ku giciro cyo kumvikana n’uyishaka. Iya 500 babanje kuyigurisha 1000 naho iya 2000 bakayigurisha 4000. Mu ma saa tanu FERWAFA iza kubakoma mu nkokora izana andi matike ubucuruzi bwabo burahungabana, batangira kugurisha ya matike bari ‘bararanguye’ ku giciro gisanzwe.

Ayo matike yandi FERWAFA yari yongeyemo ariko ntabwo yamaze akanya atarashira, ikibazo cy’amatike kiba kiragarutse babantu bihangiye imirimo mu matike baba barongeye barakenewe !

Ya tike y’amafaranga 500 mu gitondo bari bashyize ku 1000 bayishyira ku 1500, iya 2000 isubizwa ku bihumbi bine. Twagerageje kuganira n’abantu benshi bashobotse dusanga na none abenshi mu bapanze umurongo kugura ya matike FERWAFA yari yongeyemo ari ba bandi n’ubwa mbere bari bayaguze nk’abayarangura. Cyangwa niba atanaribo benshi nibo baguze amatike menshi mu buryo bwo kuyakura ku isoko !

Icyo ahubwo benshi muri abo ‘baforoderi’ mu matike ya CHAN batatekerejeho bihagije n’uko n’amatike y’ibihumbi 10 bita ayo muri VIP nayo yagurishwaga muri ubwo buryo. Hari ababigerageje iyo y’ibihumbi 10 bagenda bayigurisha ibihumbi 20 !

-1807.jpg

Umukinnyi w’Amavubi Bayisenge Emery watsinze igitego k’intangarugero

Muri uwo mukino wa mbere wa CHAN u Rwanda rwatsinze igitego kimwe, gitsinzwe na Bayisenge ku mu nota wa 15 w’igice cya mbere cy’umukino. Umukino wa kurikiyeho ni uwa Morocco na Gabon ariko nta n’umuntu n’umwe wagaragaye acuruza amatike nk’uko n’abantu bari bashize mu muhanda w’imbere ya stade.

Abantu batashoboye kwinjira muri uwo mukino wa Rwanda na Ivory Coast bari buzuye mu tubari two mu mijyina n’impande zayo bawurebera kuri za televiziyo ku buryo n’abanywi basanzwe baburaga aho baca ngo basabe icyo bashaka kandi benshi muri abo bireberaga umupira kuri za televiziyo z’utwo tubari wasangaga nta kintu babaga bafata !

Kayumba Casmiry

2016-01-19
Editorial

IZINDI NKURU

Museveni akomeje kubeshya ku mvano y’ikibazo hagati y’u Rwanda na Uganda

Museveni akomeje kubeshya ku mvano y’ikibazo hagati y’u Rwanda na Uganda

Editorial 24 Feb 2020
Perezida Museveni ni we ugiye kunga Salva Kiir na Mashar

Perezida Museveni ni we ugiye kunga Salva Kiir na Mashar

Editorial 25 Jun 2018
Rulindo: Hangijwe ibiyobyabwenge bitandukanye

Rulindo: Hangijwe ibiyobyabwenge bitandukanye

Editorial 16 Feb 2016
Nyamara ishyamba si ryeru hagati ya Nairobi na Kinshasa

Nyamara ishyamba si ryeru hagati ya Nairobi na Kinshasa

Editorial 08 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kagame nyuma ya Gabon, ari muri Nigeria mu ruzinduko rw’iminsi ibiri
HIRYA NO HINO

Kagame nyuma ya Gabon, ari muri Nigeria mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Editorial 11 Jun 2019
Umusimbura wa Arsene Wenger muri Arsenal yamenyekanye
IMIKINO

Umusimbura wa Arsene Wenger muri Arsenal yamenyekanye

Editorial 22 May 2018
Rugg Timothy yegukanye agace ka Musanze-Karongi, Mugisha agumana umwenda w’umuhondo
IMIKINO

Rugg Timothy yegukanye agace ka Musanze-Karongi, Mugisha agumana umwenda w’umuhondo

Editorial 08 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru