Mugihe rwari urujya n’uruza mu nkengero za Stade Amahoro abantu benshi bakerakerakera, abandi binjira muri Stade, ntibyabujije umukino wa mbere wa CHAN hagati y’u Rwanda na Ivory Coast wagaragaje yuko bamwe mu Banyarwanda ari ba rusahurira munduru, koko burya hari abahanga mu iteganyabihe mu bucuruzi no kungukira kubandi.
Abo batekamutwe mu bucuruzi barashishoje basanga umukino hagati y’u Rwanda na Ivory Coast izitabirwa n’abantu benshi cyane, baragenda bagura amatike ku buryo wakwita nko kurangura ariko atari ukurangura nyirizina kuko abaguze amatike uyu munsi bayaguraga bahenzwe kuburyo butangaje!
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu ba babatekamutwei batangiye kugurisha ya matike ku giciro cyo kumvikana n’uyishaka. Iya 500 babanje kuyigurisha 1000 naho iya 2000 bakayigurisha 4000. Mu ma saa tanu FERWAFA iza kubakoma mu nkokora izana andi matike ubucuruzi bwabo burahungabana, batangira kugurisha ya matike bari ‘bararanguye’ ku giciro gisanzwe.
Ayo matike yandi FERWAFA yari yongeyemo ariko ntabwo yamaze akanya atarashira, ikibazo cy’amatike kiba kiragarutse babantu bihangiye imirimo mu matike baba barongeye barakenewe !
Ya tike y’amafaranga 500 mu gitondo bari bashyize ku 1000 bayishyira ku 1500, iya 2000 isubizwa ku bihumbi bine. Twagerageje kuganira n’abantu benshi bashobotse dusanga na none abenshi mu bapanze umurongo kugura ya matike FERWAFA yari yongeyemo ari ba bandi n’ubwa mbere bari bayaguze nk’abayarangura. Cyangwa niba atanaribo benshi nibo baguze amatike menshi mu buryo bwo kuyakura ku isoko !
Icyo ahubwo benshi muri abo ‘baforoderi’ mu matike ya CHAN batatekerejeho bihagije n’uko n’amatike y’ibihumbi 10 bita ayo muri VIP nayo yagurishwaga muri ubwo buryo. Hari ababigerageje iyo y’ibihumbi 10 bagenda bayigurisha ibihumbi 20 !
Umukinnyi w’Amavubi Bayisenge Emery watsinze igitego k’intangarugero
Muri uwo mukino wa mbere wa CHAN u Rwanda rwatsinze igitego kimwe, gitsinzwe na Bayisenge ku mu nota wa 15 w’igice cya mbere cy’umukino. Umukino wa kurikiyeho ni uwa Morocco na Gabon ariko nta n’umuntu n’umwe wagaragaye acuruza amatike nk’uko n’abantu bari bashize mu muhanda w’imbere ya stade.
Abantu batashoboye kwinjira muri uwo mukino wa Rwanda na Ivory Coast bari buzuye mu tubari two mu mijyina n’impande zayo bawurebera kuri za televiziyo ku buryo n’abanywi basanzwe baburaga aho baca ngo basabe icyo bashaka kandi benshi muri abo bireberaga umupira kuri za televiziyo z’utwo tubari wasangaga nta kintu babaga bafata !
Kayumba Casmiry