Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa ya Leta, Busingye Johnston, yatangaje ko leta yatangiye gahunda yo kubuza abayibereyemo umwenda kubona serivisi zitandukanye.
Minisitiri Busingye, ku wa 26 Mata 2018, yari mu nama nyunguranabitekerezo yateraniye muri Sena y’u Rwanda yigaga ku kibazo cyo gucunga umutungo wa leta nabi, bigateza igihombo gikabije.
Yavuze ko hari abantu banyereje umutungo wa leta bagatsindwa imanza ariko kugeza ubu bakaba batarishyura, bikaba byarabaye nk’umuco ko umuntu uyitsinze akora ibishoboka byose ikamwishyura ariko uwo itsinze agakora ibishoboka byose ntiyishyure.
Mu gukemura iki kibazo, uyu muyobozi yavuze ko bashyizeho uburyo bubuza serivisi zitandukanye umuntu wanze kwishyura leta, ku buryo bizamuca intege akishyura.
Yagize ati “Kugaruza abantu batekerezaga ko leta iyo igutsinze utayishyura ariko leta iyo uyitsinze igomba kukwishyura, iyo myumvire yari ihari ntabwo nzi uburyo yavutse ariko narayisanze. Ntibyari ngombwa kuyihisha, guhisha ibyo utunze, abantu bumvaga ko yaraburanye bamutegeka kwishyura leta miliyoni 10 Frw ariko si ngombwa kuyatanga.”
Yunzemo ati “Ubu ngubu magingo aya hari ikibazo gishyashya, uwo leta yaraye itsinze azinduka ibyo atunze, agahindura afunga za konti, akabura aho yari azwi ko atuye. Ubu ibyo turi gukora ni uko umuntu atangiye kuburana ni ko dutangira kumenya muri dosiye ye ni bwo tumenya uwo ari we, n’icyo atunze kugira ngo bitazatugora kuko tuzaba tubifite.”
Yakomeje avuga ko kugaruza iby’inkiko zategetse ari urugendo rwabaye rurerure ariko hatangiye kubakwa uburyo butuma umuntu adashobora kuguma kwidegembya.
Yagize ati “Ubu tumaze kugira uburyo bw’ikoranabuhanga ku buryo buri muntu wese wategetswe n’inkiko kugira ibyo yishyura leta, ndetse tukayihuza n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga mu nzego zinyuranye, mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro, Ikigo gishinzwe irangamuntu, abashinzwe ubutaka n’ahandi.”
Busingye yavuze ko ubwo buryo butuma umuntu ubereyemo leta umwenda atazajya abasha gusaba inguzanyo muri banki ngo ayihabwe.
Yagize ati “Byaratangiye, iyo twohereje amazina bayashyiramo ku buryo niba ubereyemo leta amafaranga kwaka umwenda ni ukubanza ukajya gukemura ikibazo wari ufitanye na leta.”
Yavuze ko ubwo buryo bwo kubuza serivisi abo bantu bugomba kwaguka bukanagera ku makarita y’ikoranabuhanga akoreshwa mu kwishyura serivisi.
Ati “Hari n’ubwo twatekereje ibintu bitoya cyane, aya makarita akoreshwa mu kwishyura, twatekereje ko na yo abantu bakwiye kujya bayakoresha wajya kuyakoresha aho wishyura, mu bintu bito cyane, waba ugura nka lisansi ugasanga kuri sitasiyo ikarita yawe yanze gukora kubera ko ufite umwenda. Ubu mu gihe gito na byo biraza kuba byakozwe, turaza kubigeraho. Ku buryo umuntu ubereyemo leta umwenda dutekereza ko adakwiye kuba abona izindi serivisi.”
Nta mibare igaragaza ingano y’amafaranga amaze kugaruzwa minisitiri yatangaje.
Umushinjacyaha Mukuru, Mutangana Jean Bosco, yagaragaje ko ikigero butsindiraho imanza zo kunyereza umutungo cyazamutse, kirenga 80%; mu myaka icumi ishize bwatsinze imanza zirenga igihumbi zaregwagamo abantu 999, inkiko zategetse ko bagomba kwishyura hafi miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda.
Yanavuze ko ikibazo cyo kurigisa umutungo gihangayikishije bitewe n’uko amadosiye yabyo akomeje kwiyongera.
Yagize ati “Ni ukuvuga ngo amakosa mu micungire y’imari arakomeza kuzamuka, abadafite raporo ntamakemwa barakomeza kuba benshi, bivuze ko amafaranga ya leta akomeza kunyerezwa.”
Mutanganga yanavuze ko kugeza ubu hari amafaranga Ubushinjacyaha bumaze kugaruza binyuze mu buryo bw’amande, aho itegeko ribwemerera kubikora. Bamaze kuyaca abakekwaho icyaha cyo kurigisa 347, amande angana na 167,250 000 Frw.
Guhera 2007 kugera 2015, hari amafaranga angana na miliyoni 520 yagarujwe mbere y’uko imanza ziburanishwa, aho abakekwaga 697 bemeye ko babikoze bakayatanga ku neza.
Perezida wa Sena, Makuza Bernard, yavuze ko gucunga nabi umutungo wa leta bituma igihugu kitagera ku cyerekezo kiyemeje ndetse bikanagira ingaruka zikomeye ku muturage, aho yashimangiye ko ayo makosa atazakomeza kwihanganirwa.