• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Uganda: Abashinzwe Umutekano Bavumbuye Imirambo Itanu Mu Rugo Rw’umupfumu

Uganda: Abashinzwe Umutekano Bavumbuye Imirambo Itanu Mu Rugo Rw’umupfumu

Editorial 13 Aug 2018 HIRYA NO HINO

Abapolisi n’abashinzwe iperereza mu gisirikare cya Uganda bataye muri yombi umupfumu banamusangana imirambo y’abantu batanu mu rugo iwe mu giturage cya Kisoga, mu Karere ka Kayunga. Ni nyuma y’umukwabu wakozwe kuwa Gatandatu ushize n’abakozi ba CMI n’abapolisi bari bavuye mu Karere ka Mukono.

Umuyobozi wa polisi muri Mukono, Jesca Naawe, yavuze ko uwo mupfumu watawe muri yombi yitwa Owen Ssebuyungo w’imyaka 27. Yatawe muri yombi ari kumwe n’abandi batatu bose bahuriye mu mwuga w’ubupfumu ari bo; Juniro Kibuuka, Fred Kiiza Semanda na Muhammed Wamala. Bahise bajyanwa kuri station ya polisi ya Naggalama.

Ukuriye igipolisi yakomeje avuga ko abafashwe bashinjwa icyaha cy’ubwicanyi. Yongeyeho ko umwe mu mirambo yasanzwe mu rugo rw’uyu mupfumu ari uw’umugore abandi bakaba ari abagabo. Yavuze ko iyo mirambo yacukuwe mu byobo bitatu.

Jesca Naawe ati: “Imirambo ibiri y’abagabo yari yashyinguwe mu mva imwe, mu gihe indi itatu yari yashyinguwe mu mva zitandukanye ariko iri kumwe n’imyenda ba nyakwigendera bari bambaye ubwo bahuraga n’urupfu rwabo,”

Uyu muyobozi wa polisi yakomeje avuga ko iyi mirambo yari yashyinguwe ahantu wakwita ko ari ahera uyu mupfumu yakoreraga, ahantu hari hanubakishijwe sima avuga ko byabaye ngombwa ko basenya beto kugirango bagere ku mirambo.

Iyi nkuru dukesha urubuga rwa Daily Monitor irakomeza ivuga ko buri murambo wari washyinguranwe inoti ya 5,000Shs. Igipolisi kandi cyavumbuye amacumu n’utubindi twari turimo ibintu bakektse ko ari amaraso y’abantu. Hahise hatwarwa amaraso makeya bajya kuyapima muri Laboratwari ya leta, mu gihe imirambo yari yarangiritse ku buryo utamenya ba nyirayo, yatwawe  ku bitaro bya Mulago ngo isuzumwe.

Umwe mu bakozi ba CMI utifuje ko amazina ye ajya ahagaragara, yavuze ko bamenye umwe muri iyi mirambo ari umugore witwa Zulayika Nansamba Mirembe wo mu Karere ka Jinja.

Nyuma yo kuvumbura iyi mirambo, abaturage bariye karungu batangira gusaba ko uyu mupfumu bamubaha bakamwivuna nabo ariko igipolisi kirabitambika.

Hagati aho, ngo ntiharamenyekana uburyo aba bantu bishwe, mu gihe igipolisi kivuga ko bane muri bo hashize umwaka bashyinguwe.

2018-08-13
Editorial

IZINDI NKURU

Zimbabwe: Mugabe agiye guhabwa  umwanya w’ubujyanama

Zimbabwe: Mugabe agiye guhabwa umwanya w’ubujyanama

Editorial 27 Nov 2017
Umusirikare wa Congo uherutse gufatirwa mu Rwanda yasubijwe iwabo

Umusirikare wa Congo uherutse gufatirwa mu Rwanda yasubijwe iwabo

Editorial 03 Mar 2018
Petroli yongeye kuba ikibazo gikomeye mu Burundi

Petroli yongeye kuba ikibazo gikomeye mu Burundi

Editorial 13 Jan 2018
Abarwayi bane bakize Coronavirus, umubare w’abayanduye mu Rwanda ugera ku 144

Abarwayi bane bakize Coronavirus, umubare w’abayanduye mu Rwanda ugera ku 144

Editorial 19 Apr 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Guverinoma y’u Bubiligi na Jambo Asbl berekanye ko ari ‘aba-chou
Amakuru

Guverinoma y’u Bubiligi na Jambo Asbl berekanye ko ari ‘aba-chou

Editorial 28 Jul 2023
Karegeya Alfred w’i Remera yateye agahinda gakomeye Ababyeyi
Mu Rwanda

Karegeya Alfred w’i Remera yateye agahinda gakomeye Ababyeyi

Editorial 17 Oct 2017
Bombori-Bombori muri Guverinoma ya Nahimana, barayisohokamo nk’Inzuki ziva mu muzinga
INKURU NYAMUKURU

Bombori-Bombori muri Guverinoma ya Nahimana, barayisohokamo nk’Inzuki ziva mu muzinga

Editorial 16 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru