Abapolisi n’abashinzwe iperereza mu gisirikare cya Uganda bataye muri yombi umupfumu banamusangana imirambo y’abantu batanu mu rugo iwe mu giturage cya Kisoga, mu Karere ka Kayunga. Ni nyuma y’umukwabu wakozwe kuwa Gatandatu ushize n’abakozi ba CMI n’abapolisi bari bavuye mu Karere ka Mukono.
Umuyobozi wa polisi muri Mukono, Jesca Naawe, yavuze ko uwo mupfumu watawe muri yombi yitwa Owen Ssebuyungo w’imyaka 27. Yatawe muri yombi ari kumwe n’abandi batatu bose bahuriye mu mwuga w’ubupfumu ari bo; Juniro Kibuuka, Fred Kiiza Semanda na Muhammed Wamala. Bahise bajyanwa kuri station ya polisi ya Naggalama.
Ukuriye igipolisi yakomeje avuga ko abafashwe bashinjwa icyaha cy’ubwicanyi. Yongeyeho ko umwe mu mirambo yasanzwe mu rugo rw’uyu mupfumu ari uw’umugore abandi bakaba ari abagabo. Yavuze ko iyo mirambo yacukuwe mu byobo bitatu.
Jesca Naawe ati: “Imirambo ibiri y’abagabo yari yashyinguwe mu mva imwe, mu gihe indi itatu yari yashyinguwe mu mva zitandukanye ariko iri kumwe n’imyenda ba nyakwigendera bari bambaye ubwo bahuraga n’urupfu rwabo,”
Uyu muyobozi wa polisi yakomeje avuga ko iyi mirambo yari yashyinguwe ahantu wakwita ko ari ahera uyu mupfumu yakoreraga, ahantu hari hanubakishijwe sima avuga ko byabaye ngombwa ko basenya beto kugirango bagere ku mirambo.
Iyi nkuru dukesha urubuga rwa Daily Monitor irakomeza ivuga ko buri murambo wari washyinguranwe inoti ya 5,000Shs. Igipolisi kandi cyavumbuye amacumu n’utubindi twari turimo ibintu bakektse ko ari amaraso y’abantu. Hahise hatwarwa amaraso makeya bajya kuyapima muri Laboratwari ya leta, mu gihe imirambo yari yarangiritse ku buryo utamenya ba nyirayo, yatwawe ku bitaro bya Mulago ngo isuzumwe.
Umwe mu bakozi ba CMI utifuje ko amazina ye ajya ahagaragara, yavuze ko bamenye umwe muri iyi mirambo ari umugore witwa Zulayika Nansamba Mirembe wo mu Karere ka Jinja.
Nyuma yo kuvumbura iyi mirambo, abaturage bariye karungu batangira gusaba ko uyu mupfumu bamubaha bakamwivuna nabo ariko igipolisi kirabitambika.
Hagati aho, ngo ntiharamenyekana uburyo aba bantu bishwe, mu gihe igipolisi kivuga ko bane muri bo hashize umwaka bashyinguwe.