Abaturage basaga 100 bo mu gace ka Kamwezi mu karere ka Rukiga, basabye Leta ingurane y’ubutaka bavuga ko bwometswe ku Rwanda mu gihe havugururwaga umupaka ugabanya ibihugu byombi.
Kuvugurura ibiranga umupaka wa Uganda n’u Rwanda byatangiye muri Werurwe 2014 ababikoraga bashyiraho inkingi nshya.
Gusa abasaba ingurane bavuga ko iyo mipaka yigijwe muri Uganda ho metero 100 ugereranyije n’uko byari byarakozwe n’abakoloni, bityo ngo ubutaka n’ibihingwa byabo bijya mu Rwanda.
Bavuga ko umupaka wo ku mugezi wa Kizinga uva kuwa Kagitumba na wo wamaze kuba uw’u Rwanda.
Muri Gicurasi aba baturage bandikiye Minisitiri wa Uganda ushinzwe ubutaka, imiturire n’iterambere ry’imijyi, bamubaza niba abagiye muri ako gace katanzwe barabaye Abanyarwanda.
Bati “Niba ubutaka bw’abaturage buhindutse ubw’u Rwanda, ba nyira bwo babutunze imyaka 100 ishize bazabubona bate, bazabukoresha bate? Ingo z’abantu bagiye muri icyo gice cyometswe ku Rwanda bazahinduka Abanyarwanda? Niba ari byo se, byaba byisunze irihe tegeko?”
Aba baturage bakomeza babaza uzabaha ingurane ku butaka bwabo mu gihe batakwifuza kuba Abanyarwanda, igihe bizabera ndetse n’igihe imitungo yabo yahangirikiye izabarirwa agaciro ngo yishyurwe.
Manzi Tumubweine wahoze ari umunyamabanga wa Leta, akanagira isambu muri icyo gice yabwiye Daily Monitor ko nta gisubizo kuri iki kibazo bigeze bahabwa.
Amavugurura y’imipaka ahagarariwe na Eugène Ngoga ku Ruhande rw’u Rwanda na John Vianney Lutaaya. Agamije kurandura burundu amakimbirane ashingiye ku butaka hagati y’abantu baturiye umupaka w’ibi bihugu.
Bivugwa ko inkingi za mbere zagaragazaga imipaka zasenywe n’abaturage bakekaga ko harimo amabuye y’agaciro ahenze.
Komiseri ushinzwe ikarita n’imipaka muri Uganda, Wilson Ogalo yavuze ko gusiburura umupaka ureshya na kilometero 200 hagati y’u Rwanda na Uganda bizerekana neza imipaka mpuzamahanga bikanarinda amakimbirane ashingiye ku mipaka.
Yongeyeho ati “Mu gihe ubutaka bw’abaturage bugiye mu kindi gihugu, nta ngurane izatangwa, buzakomeza bube ubwabo bakurikize amategeko y’imikoreshereze yabwo muri icyo gihugu.”
Yanavuze ko izo nkingi atari urukuta hagati y’abahatuye ahubwo ari ukoroshya uburyo bw’imiyoborere.
Gusa ubuyobozi bw’akarere ka Rukiga buvuga ko nta cyahindutse kinini, ndetse ngo nubwo abaturage bavuga ko ubutaka bwabo bwatwawe, ngo no ku ruhande rw’u Rwanda imidugudu ya Bweya, Ryeru na Rugarama yisanze muri Uganda.
Emmy Ngabirano uyobora aka karere avuga ko bashyingirana kandi hari abaturage benshi b’akarere ke bahoze bahinga mu Rwanda na mbere, bityo ko bikwiye gukorwa mu mahoro.
Abasiburura uyu mupaka bifashiha ikoranabuhanga ndangahantu rya GPS birinda gushidikanya ku hantu nyakuri imipaka yahoze.
Ni igikorwa cyatewe inkunga n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, gihagarikwa bitunguranye muri Nzeri 2015, ariko muri Gashyantare 2018 cyongera gusubukurwa.