Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda aravuga ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane rishyira kuri uyu wa Gatanu, abashinzwe umutekano mu gisirikare bataye muri yombi Angella Kayihura, umugore wa Gen Kale Kayihura, wahoze ayoboye igipolisi cya Uganda mbere yo kwirukanwa akaba yanatawe muri yombi kuri uyu wa gatatu, itariki 13 Kamena 2018.
Urubuga Spyreports rwo muri Uganda dukesha iyi nkuru, ruravuga ko rwamenye ko Angella Kayihura yakuwe mu rugo iwe ahitwa Muyenga mu nkengero z’umurwa mukuru, Kampala, akajyanwa ahantu hataramenyekana.
Ni mu gihe ngo uru rubuga rutabashije ubona umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Brig. Richard Karemire, ngo agire icyo arutangariza kuri aya makuru.
Uru rubuga rurakomeza ruvuga ko rutamenye niba itabwa muri yombi rya Angella rifite aho rihuriye n’ibyaha umugabo we akekwaho byatumye atabwa muri yombi.
Rurakomeza ruvuga ko Angella Kayihura ari Umunyakenyakazi ufite inkomoko mu Rwanda, ndetse ngo akaba ari umwuzukuru wa Rudahigwa, umwami wa nyuma wa mbere y’uko u Rwanda rubona ubwigenge. We na Kayihura babyaranye abana babiri.
Gen. Kale Kayihura n’umugore we Angella Kayihura, umwuzukuru wa Rudahigwa
Bivugwa ko nyuma yo kwirukanwa ku mirimo, Gen Kayihura yahise ategeka umukobwa we, Tesi gusubira mu rugo ako kanya. Uyu akaba yarataye akazi ka Loni kamuhembaga akayabo yakoreraga mu Rwanda, agasubira I Kampala ku mabwiriza ya se.
Uyu mukobwa wa Gen Kayihura witwa Tesi w’umuganga (doctor) kuri ubu ngo aba iwabo I Muyenga.
Ku rundi ruhande, umuhungu wa Gen Kayihura witwa Kale Jr, akaba ari umunyamategeko wabigize umwuga, nawe ngo yaba aherutse gusubira mu gihugu kujya gufasha se mu mirimo yo ku ifamu yabo iri Lyantonde bivugwa ko yinjiza za miliyari.
Ngo nyuma yo gusubira iruhande rw’ababyeyi, aba bana ba Kayihura bagaragaraga nk’abadashaka gukomeza imyuga yabo kandi babanaga nabo I Muyenga ndetse bakagenda bari kumwe n’abashinzwe kubarinda mu gihe basohotse mu rugo.
Shimon
Ntabwo uyu Angelina yaba umwuzukuru wa Rudahifwa kuko nta mwana Rudahigwa yigeze abyara rwose🙏🏽
Mujyanama
Ni umwuzukuru wa Yuhi Musinga!
Munyangaju
Iyaba umwuzukuru wa Rudahigwa ntabayaratwaye umurambo wa Kigeli mu Rwanda
Au Rwanda mujye mutinya Imana mwirinde guhemukira abavandimwe
Angella ntiyarayobewe uko kigeli yahoraga aria gutaha ntacyo bataganiraga kuko
Nyina wa Angella nu muhindiro kazi wanyirimbirima wa Rwabugiri naho Angera akaba umutsobe
Mana uzaduhirera tukiraha
niyogihozo
Uyu muryango Nyagasani awufashe ndabona utorohewe na gato. Erega nta mahoro yo ku isi bavandidimwe. Uyu munsi biba ari byiza, ejo bigahinduka….Ni gatebe gatoki koko.