• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda : Bombori bombori mu kazu k’abahima bayoboye Uganda, Lt Gen Tumukunde yafashwe n’ingabo zihuriweho na Polisi n’ingabo ziki gihugu

Uganda : Bombori bombori mu kazu k’abahima bayoboye Uganda, Lt Gen Tumukunde yafashwe n’ingabo zihuriweho na Polisi n’ingabo ziki gihugu

Editorial 12 Mar 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA, POLITIKI

Mu minsi ishize, uwahoze ashinzwe iperereza ndetse akaba yarabaye na Minisitiri w’Umutekano Lt Gen Henry Tumukunde yatunguye benshi avuga ko ashaka kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Uganda ndetse ahamagarira abanya Uganda bose kwihuza bakirukana Perezida Museveni.

Kuri uyu mugoroba wo ku wakane yatawe muri yombi, mu gikorwa kidasanzwe cyahuriweho na Polisi ya Uganda ndetse n’ingabo zidasanzwe (Special Forces) aho ashinjwa ibyaha by’ubugambanyi. Lt Gen Henry Tumukunde akaba ari mubyara wa Janet Museveni umugore wa Perezida Museveni bose bakaba bakomoka mu bwoko bw’abahima.

Akimara gutangaza ko aziyamamariza kuyobora Uganda, Tumukunde yumvikanye anenga Perezida Museveni ku buryo bw’intangarugero aho yavuze ko ayoboye Uganda nkuyobora urugo rwe. Aha kandi yagarutse no ku muhungu we Lt Gen Muhoozi Kainerugaba aho yibajije uburyo azamuka amapeti umunsi ku munsi bakaba basigaye bayanganya.

Lt Gen Tumukunde niwe wari inyuma y’umugambi mubi wo kubiba amacakubiri hagati y’u Rwanda na Uganda aho ku giti cye ariwe wakoreraga iyicarubozo Abanyarwanda bafatwaga; iki gikorwa yaragihagurukiye cyane ashaka kwerekana ko uwari umukuru wa Polisi Kale Kayihura, yashinjaga kuba Umunyarwanda, nta kazi akora ahubwo ariwe ubiri inyuma kugeza amufungishije.

Mu rubanza rwabaye m’Ukuboza 2017, Aron Kizza, waburaniraga Rene Rutagungira yashyize mu majwi abasirikare bakuru babiri mu Ngabo za Uganda, aribo  Lt Gen Henry Tumukunde na Brig Gen Abel Kandiho ukuriye Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare, kuba ku isonga ry’abakoreye iyicarubozo ry’inkazi, umukiriya we René Rutagungira.

Umunyarwanda Rutagungira yashimutiwe muri Uganda n’inzego zaho z’umutekano, ajyanwa rwihishwa mu Kigo cya Gisirikare cya Mbuya aho yamaze amezi akorerwa iyicarubozo mbere yo kugezwa mu rukiko.

Aron Kizza, yagaragaje mu buryo bweruye uko umukiliya we yakorewe iyicarubozo nuwahoze ari Minisitiri w’Umutekano, Lt Gen. Henry Tumukunde n’Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi (CMI), Brig Gen Abel Kandiho, kugira ngo yemere ko yafatanyije n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Gen Kale Kayihura, gushimuta no kunyereza Abanyarwanda baba muri Uganda.

Mu buryo busa no gukingira ikibaba Tumukunde na Kandiho, Urukiko rwasabye Umunyamategeko Kizza ko yakura mu kirego ibijyanye n’iyicarubozo ryakorewe umukiliya we, undi arabyanga.

Nyuma yo kubyanga, Kizza yahase ibibazo inteko iburanisha agira ati “Ni nde wababwiye ko ntafite uburenganzira bwo kuvuga ku iyicarubozo no gufungwa binyuranyije n’amategeko byakorewe umukiliya wanjye mu gihe bijyanye n’uburenzira bwe?”

Tugarutse ku ifatwa rya Tumukunde, riragaragaza ko mu kazu k’abahima bayoboye igihugu harimo urunturuntu, dore ko amatora yomuri 2021 yegereje aho Perezida Museveni agaragaza intege nke k’umubiri, naho uwo bahanganye Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine urubyiruko rumuri inyuma.

Mu kwezi kwa Werurwe 2018, amakuru yagiye hanze ko Lt Gen Tumukunde na IGP Kale Kayihura bakuwe ku mirimo yabo nyuma yo kumara iminsi barebana ayingwe. Intambara yabo  yashyizwe  cyane mu itangazamakuru rya Uganda, hibandwa cyane kuri IGP Kale Kayihura,  bivugwa ko ayamakimbirane  afite umuzi  kuva mu 2005 ubwo Gen Kale Kayihura yataga muri yombi Gen Tumukunde wari watangaje amagambo yuzuyemo guharabikana umukuru w’igihugu Perezida Museveni

Hasigaye kureba niba aya makimbirane hagati yabateje umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda bakaba kandi bashyigikira imitwe yitwaje intwaro irwanya u Rwanda batuza bikagarura n’umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi bishingiye ku kuba bareka gufatanya n’imitwe yitwaje intwaro.

2020-03-12
Editorial

IZINDI NKURU

Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ukomeje gusubira irudubi :Ambasaderi w’u Rwanda i Paris yahamagajwe

Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ukomeje gusubira irudubi :Ambasaderi w’u Rwanda i Paris yahamagajwe

Editorial 24 Oct 2017
Rebero : Abanyapolitiki barimo Kameya Andre, Ndasingwa Lando, Kavaruganda…bibutswe

Rebero : Abanyapolitiki barimo Kameya Andre, Ndasingwa Lando, Kavaruganda…bibutswe

Editorial 13 Apr 2018
Minisitiri w’Intebe yasobanuye uko yakuye impamba mu mwiherero yitabiriye ku nshuro ya mbere

Minisitiri w’Intebe yasobanuye uko yakuye impamba mu mwiherero yitabiriye ku nshuro ya mbere

Editorial 03 Mar 2018
Uko Cyemayire Emmanuel yakorewe iyica rubozo na CMI Mbarara- Kampala [ Video ]

Uko Cyemayire Emmanuel yakorewe iyica rubozo na CMI Mbarara- Kampala [ Video ]

Editorial 30 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dr Louis Butare wari Umuyobozi wa RAB yatawe muri yombi
Mu Mahanga

Dr Louis Butare wari Umuyobozi wa RAB yatawe muri yombi

Editorial 21 Jun 2016
Kizito Mihigo yitabye Urukiko rw’Ikirenga
INKURU NYAMUKURU

Kizito Mihigo yitabye Urukiko rw’Ikirenga

Editorial 14 May 2018

U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye

Editorial 28 Dec 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru