• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU ZAKUNZWE CYANE»Uganda: Brig Abel Kandiho Yongeye Gukora U Rwanda Mu Jisho

Uganda: Brig Abel Kandiho Yongeye Gukora U Rwanda Mu Jisho

Editorial 02 Apr 2018 INKURU ZAKUNZWE CYANE

Hari hashize iminsi mike cyane Abakuru b’ibihugu byombi Perezida Kagame na Museveni bari kumwe n’Abarebwa n’umutekano mu Rwanda na Uganda nabo bari mu biganiro hagati y’abakuru b’ibi bihugu bituranyi, barebera hamwe uko umutekano kumpande zombi wagaruka ndetse bakarushaho gukorana kunyungu z’ibihugu byombi n’ibikorwa byo gushimuta abanyarwanda Kampala bigahagarara.

Ntibyumvikana rero kubona umunyarwanda yongera gushimutirwa muri Uganda n’inzego zishinzwe umutekano nyuma y’ibi biganiro. Ubuhamya bwa Beatrice Nyirahabimana, umugore w’ umunyarwanda witwa Claude Iyakaremye, wakuwe aho bategera bus hitwa Volcano Bus Terminal muri Old Kampala, ku mugoroba wo ku Cyumweru, buteye agahinda.

Résultat de recherche d'images pour "Brig Abel Kandiho"

Uyu akaba avuga ko umugabo we yahatiwe  kwinjizwa ku ngufu  mu modoka n’abantu bikekwa ko ari abo mu nzego z’ubutasi [ CMI], mu modoka ya Toyota Noah ifite ibirango UAJ 921G nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga.

Ibi birajyana n’amakuru ava Kampala, aho bivugwa ko abanyarwanda benshi bashobora gushimutwa muri iyi minsi mikuru ya Pasika, kuko abanyarwanda bari kujya Uganda ni benshi .Umuntu rero ashobora kukubeshyera ugafatwa witwa intasi y’u Rwanda, cyane ko abakozi ba CMI, bashyizwe kuri Parking zose za Bus ziva mu Rwanda.

Umukuru wa CMI, Brig Abel Kandiho ashobora kuba atorohewe

Uyu musilikare mukuru ushinzwe ubu maneko bwa gisilikare muri Uganda yakomeje gushyirwa mu majwi mu itangazamakuru  nka Virunga Post n’ibindi.. ko akorana byahafi na RNC ya  Kayumba Nyamwasa  mu gushimuta abanyarwanda Kampala, bitwa intasi z’u Rwanda.

Nyuma rero yaho Gen. Tumukunde,  bakoranaga mu bikorwa byo gushimuta Abanyarwanda no guteranya u Rwanda na  Uganda yirukaniwe kubuyobozi bwa Minisiteri y’umutekano , Brig Kandiho nawe  ntiyorohewe, ku mpamvu zuko yayoboye igikorwa  cyafashe ubusa kandi  cyakozwe [ Buswa ] n’urwego ayoboye  rushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI). Ikindi n’igikorwa cyari cyigamije gufata abapolisi, n’ibindi byegera bya Jenerali Kale Kayihura,  n’Abanyarwanda batuye Uganda, baregwaga kuba ari ba maneko, ariko  uyu mugambi wari ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ukaza gutahurwa Uganda na RNC ,bitageze kumugambi wabyo, kimwe mubyarakaje bikomeye Salim Saleh umuvandimwe wa Perezida Museveni.

Ariko kandi  Brig.Kandiho si shyashya, urebeye ku myitwarire ye.

Aregwa kandi ko mu gihe yari ku isonga mu guhashya iterabwoba hifashishijwe  Joint Anti Terrorism Task Force (JATT), umutwe wari ugizwe n’ingabo kabuhariwe za Uganda People’s Defence Force (UPDF) ndetse na polisi, ubwo yari afite itsinda ryari rishinzwe gushimuta abacuruzi babaga bafite amashilingi menshi cyane, bityo iryo tsinda rikaba ryarajyaga ribacurika rikabacuza, binyuze mu kubagerekaho ibyaha.

Résultat de recherche d'images pour "Brig Kandiho"

Brig.Kandiho

Abafite amakuru ahagije kuri icyo kibazo, bakaba baratubwiye ngo bajyaga babakorera iyica rubozo bariya bacuruzi, mu rwego  rwo kubahatira gutanga amafaranga menshi, mbere yuko babarekura.

Akaba yarongeyeho ko mu gihe aka gaco kari muri aya marorerwa,  iyi nkoramutima y’abaturage yaje kwigwizaho amafaranga menshi cyane, ari nayo yamushoboje kwigwizaho imitungo myinshi cyane mu Mujyi wa Kampala ndetse n’inzuri mu gace avukamo ka Kiruhura.

Andi makuru akaba yaratubwiye ko muri icyo gihe,  yanatwaye ibizibiti byabaga bifitwe nababaga bakekwaho gukora ibikorwa by’iterabwoba, muri ibi, habaga harimo n’amashilingi n’ibindi bintu. Akaba yarongeyeho ko byanaje gutuma atadacana uwaka n’abapolisi bo ku rwego rwo hejuru, ndetse n’uwahoze ari kizigenza w’igipolisi cya Uganda ubwe IGP Kale Kiyuhura, bitewe nuko ibizibiti byose yabaga yarakusanyije atabigaragazaga inshuro nyinshi.

Umuntu uzi neza aya makuru, yabwiye uru rubuga rwa Rushyashya ko ubwo Museveni yafataga icyemezo cyo  kumanura Kayihura mu ntera, aribwo yashingaga Kandiho amabanga yo kuyobora urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda, kuko yari azi ko bombi batacanaga uwaka, kubera amafaranga, n’ibindi bintu bifitanye isano n’ibikorwa byo guhashya iterabwoba,  byose byabaga byakozwe ku mabwiriza ya Kandiho. Akaba yaramuhaye uriya mwanya kuberako yari azi ko ari umwanzin wa Kale, bityo azakora ibishoboka akamunaniza we na Tumukunde.

Tuzakomeza kubagezaho amanyanga yose y’uyu mugabo Brig.Kandiho…..

2018-04-02
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: Abadepite batangiye gutorera kwirukana Minisitiri w’Umutekano,  nyuma yuko hari abagaragaje ko ISO na CMI  byashyizeho inzu z’ibanga zikorerwamo iyicarubozo.

Uganda: Abadepite batangiye gutorera kwirukana Minisitiri w’Umutekano, nyuma yuko hari abagaragaje ko ISO na CMI byashyizeho inzu z’ibanga zikorerwamo iyicarubozo.

Editorial 13 Feb 2020
Ikibazo cy’u Rwanda na Uganda ntaho gihuriye n’imipaka – Perezida Kagame

Ikibazo cy’u Rwanda na Uganda ntaho gihuriye n’imipaka – Perezida Kagame

Editorial 30 Jan 2020
Umuryango wa Mageza wishwe n’iyicarubozo rya Uganda wasabye u Rwanda kuwufasha kugarura umurambo we

Umuryango wa Mageza wishwe n’iyicarubozo rya Uganda wasabye u Rwanda kuwufasha kugarura umurambo we

Editorial 11 Feb 2020
Uganda : Bombori bombori mu kazu k’abahima bayoboye Uganda, Lt Gen Tumukunde yafashwe n’ingabo zihuriweho na Polisi n’ingabo ziki gihugu

Uganda : Bombori bombori mu kazu k’abahima bayoboye Uganda, Lt Gen Tumukunde yafashwe n’ingabo zihuriweho na Polisi n’ingabo ziki gihugu

Editorial 12 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Abasirikare bakubise umunyamakuru wa Reuters (Video)
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Abasirikare bakubise umunyamakuru wa Reuters (Video)

Editorial 22 Aug 2018
Uganda: Jackie Chandiru mu kigo ngororamuco
IMIKINO

Uganda: Jackie Chandiru mu kigo ngororamuco

Editorial 11 Mar 2016
Ibitero byo mu Kinigi : mu rwego rwo kujijisha iperereza, PDP-Imanzi yakurikiye ingabire kuva muri P5
INKURU NYAMUKURU

Ibitero byo mu Kinigi : mu rwego rwo kujijisha iperereza, PDP-Imanzi yakurikiye ingabire kuva muri P5

Editorial 16 Nov 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru