Igitangazamakuru gikorera kuri Internet, Chimpreports, kimwe mu bikoreshwa cyane nk’umunwa w’ubutegetsi bwa Museveni, mu mugambi wo guhindanya u Rwanda, kuri ubu cyibasiye igisirikare cyarwo RDF, kizisebya ko abasirikare barimo kwambuka bajya muri Uganda gushaka ibyo kurya no kunywa.
Iyi nkuru ije isanga urukurikirane rw’ibihimbano ibitangazamakuru byinshi byo muri Uganda bimenyerewe mu icengezamatwara rya Museveni, bikwirakwiza bivuga ko Abanyarwanda barimo guhungira muri Uganda bashakayo ibyo kurya.
Iki cyatumye umunyarwanda yibaza ‘Kuki aba banya-Uganda bafite imitekerereze ya cyana ko ibiryo biba muri Uganda gusa’.
Inkuru ya Chimpreports, yatangajwe kuri uyu wa 18 Mata, yavugaga ko ingabo z’u Rwanda zambukiye i Kisoro mu buryo butemewe n’amategeko. Iki gitangazamakuru gishingira inkuru yacyo ku magambo y’umucuruzi w’akabari witwa Hellen Mwiza.
Ubuhamya bw’uyu Mwiza nta nubwo nibura ari n’iperereza ryoroshye ryagendeweho. Icyerekana ko ari ibinyoma, ni uko nta gitangazamakuru cyizewe mu karere cyigeze gitangaza uko kuvogerwa kw’igihugu cya Uganda bikozwe n’umunyamahanga, yaba umunyarwanda cyangwa se ingabo.
Chimpreports ifatanyije n’ibindi bitangazamakuru na blog, bifashwa na leta, byiyemeje guhindanya isura y’u Rwanda bigaragaza ko hari ubukene n’imibereho mibi.
Ababirebera hafi, basanga uyu ari umukino wo kwenyegeza ikinyoma cy’uko ‘kuva u Rwanda rwafunga imipaka yarwo mu kwezi gushize, ‘abanyarwanda babayeho nabi’. Ni ikinyoma cyimukiye ku ngabo z’u Rwanda, zubashywe ndetse zikaba zimwe mu zifite ikinyabupfura n’ubunyamwuga muri Afurika.
Ubushakashatsi buto wakorera kuri Internet, bwerekana aho ingabo z’u Rwanda, ziri mu butumwa bw’amahoro muri Afurika yaba muri Sudan, Centrafrique n’ahandi zishimwa cyane n’abaturage kubera ubunyamwuga n’ikinyabupfura bwazo.
Zakoze ibikorwa by’ubunyamwuga muri Centrafrique, urugero uwari Perezida Catherine Samba-Panza, yahisemo ko Ingabo z’u Rwanda, ziba ari zo zimurinda yirengagiza izindi ngabo zigarura amahoro muri iki gihugu.
RDF ni urwego rwubashywe cyane yaba mu gihugu no mu mahanga, isuzuma ryimbitse ryabigaragaza.
U Rwanda ni igihugu cya kane mu gutanga ingabo nyinshi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bwa Loni mu 2018, kandi biruhesha icyubahiro cyinshi n’ishema kubera ubunyamwuga ndetse na serivisi zitanga.
Umwe mu basesenguzi yagize ati “Kubona bimwe mu bitangazamakuru bya Uganda bivuga ko abagize ingabo nk’izo (RDF) nibura batekereje gukandagiza ikirenge mu kindi gihugu bagiye gushaka ibyo kurya, birerekana uko icyo gitangazamakuru ubwacyo gifite ikibazo”.
Igitangaje, usanga abacengezamatwara ba Kampala, basa n’abahirika imyitwarire y’ingabo zabo, UPDF, ku z’u Rwanda.
Buri munya-Uganda, akura abona imyitwarire y’ubukundamugayo, gusahinda n’indi myitwarire mibi y’inzego z’umutekano za Uganda, cyane cyane UPDF.
Umwe mu banyamakuru ukorera i Kampala, abajijwe kugira icyo avuga ku ngabo za Uganda, yavuze ko zizwiho kutagira ikinyabupfura, gusakuza n’ibindi bizihesha isura mbi aho zigiye hose.
Ati “Muri Somalia, UPDF irashinjwa kwiba no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa. Muri RDC ziyobowe na Gen.Salim Saleh, zasahuye iki gihugu byatumye Uganda ijyanwa mu rukiko mpuzamahanga rwategetse ko yishyura RDC miliyari 10 z’amadolari”.
Ikindi gitangazamakuru cyo kuri Internet kitwa NilePost, muri Nzeri 2018 cyatangaje uko abasirikare ba UPDF, bibye inyama z’intare muri pariki ya Queen Elizabeth Park. Uretse ingabo za Museveni nta zindi zagira imyitwarire nk’iyi yo kwambura inyamaswa ibyazo.
Mu gihe cya vuba duherutse kubona ibyabaye muri Uganda aho abasirikare barimo na Jenerali wasezerewe mu ngabo, bakubise umupolisi wari mu kazi, aya mabi y’ingabo za Uganda yiyongeraho umusirikare wo mu mutwe udasanzwe wafatiwe mu bikorwa by’ubujura.
Abasesenguzi bavuga ko bishoboka ko n’abambari ba Museveni bafitiye ishyari u Rwanda kubera izina ryiza ry’inzego zarwo, bakaba bagerageza kwanduza irya RDF. Icyakora uku gusebanya ntakindi byamarira aba bambari uretse gukomeza guhabwa inkwenene.