• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda : Chimpreports yahawe inkwenene nyuma yo gutangaza ko ingabo z’u Rwanda zambuka muri Uganda gushaka ibiryo

Uganda : Chimpreports yahawe inkwenene nyuma yo gutangaza ko ingabo z’u Rwanda zambuka muri Uganda gushaka ibiryo

Editorial 19 Apr 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Igitangazamakuru gikorera kuri Internet, Chimpreports, kimwe mu bikoreshwa cyane nk’umunwa w’ubutegetsi bwa Museveni, mu mugambi wo guhindanya u Rwanda, kuri ubu cyibasiye igisirikare cyarwo RDF, kizisebya ko abasirikare barimo kwambuka bajya muri Uganda gushaka ibyo kurya no kunywa.

Iyi nkuru ije isanga urukurikirane rw’ibihimbano ibitangazamakuru byinshi byo muri Uganda bimenyerewe mu icengezamatwara rya Museveni, bikwirakwiza bivuga ko Abanyarwanda barimo guhungira muri Uganda bashakayo ibyo kurya.

Iki cyatumye umunyarwanda yibaza ‘Kuki aba banya-Uganda bafite imitekerereze ya cyana ko ibiryo biba muri Uganda gusa’.

Inkuru ya Chimpreports, yatangajwe kuri uyu wa 18 Mata, yavugaga ko ingabo z’u Rwanda zambukiye i Kisoro mu buryo butemewe n’amategeko. Iki gitangazamakuru gishingira inkuru yacyo ku magambo y’umucuruzi w’akabari witwa Hellen Mwiza.

Ubuhamya bw’uyu Mwiza nta nubwo nibura ari n’iperereza ryoroshye ryagendeweho. Icyerekana ko ari ibinyoma, ni uko nta gitangazamakuru cyizewe mu karere cyigeze gitangaza uko kuvogerwa kw’igihugu cya Uganda bikozwe n’umunyamahanga, yaba umunyarwanda cyangwa se ingabo.

Chimpreports ifatanyije n’ibindi bitangazamakuru na blog, bifashwa na leta, byiyemeje guhindanya isura y’u Rwanda bigaragaza ko hari ubukene n’imibereho mibi.

Ababirebera hafi, basanga uyu ari umukino wo kwenyegeza ikinyoma cy’uko ‘kuva u Rwanda rwafunga imipaka yarwo mu kwezi gushize, ‘abanyarwanda babayeho nabi’. Ni ikinyoma cyimukiye ku ngabo z’u Rwanda, zubashywe ndetse zikaba zimwe mu zifite ikinyabupfura n’ubunyamwuga muri Afurika.

Ubushakashatsi buto wakorera kuri Internet, bwerekana aho ingabo z’u Rwanda, ziri mu butumwa bw’amahoro muri Afurika yaba muri Sudan, Centrafrique n’ahandi zishimwa cyane n’abaturage kubera ubunyamwuga n’ikinyabupfura bwazo.

Zakoze ibikorwa by’ubunyamwuga muri Centrafrique, urugero uwari Perezida Catherine Samba-Panza, yahisemo ko Ingabo z’u Rwanda, ziba ari zo zimurinda yirengagiza izindi ngabo zigarura amahoro muri iki gihugu.

RDF ni urwego rwubashywe cyane yaba mu gihugu no mu mahanga, isuzuma ryimbitse ryabigaragaza.

U Rwanda ni igihugu cya kane mu gutanga ingabo nyinshi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bwa Loni mu 2018, kandi biruhesha icyubahiro cyinshi n’ishema kubera ubunyamwuga ndetse na serivisi zitanga.

Umwe mu basesenguzi yagize ati “Kubona bimwe mu bitangazamakuru bya Uganda bivuga ko abagize ingabo nk’izo (RDF) nibura batekereje gukandagiza ikirenge mu kindi gihugu bagiye gushaka ibyo kurya, birerekana uko icyo gitangazamakuru ubwacyo gifite ikibazo”.

Igitangaje, usanga abacengezamatwara ba Kampala, basa n’abahirika imyitwarire y’ingabo zabo, UPDF, ku z’u Rwanda.

Buri munya-Uganda, akura abona imyitwarire y’ubukundamugayo, gusahinda n’indi myitwarire mibi y’inzego z’umutekano za Uganda, cyane cyane UPDF.

Umwe mu banyamakuru ukorera i Kampala, abajijwe kugira icyo avuga ku ngabo za Uganda, yavuze ko zizwiho kutagira ikinyabupfura, gusakuza n’ibindi bizihesha isura mbi aho zigiye hose.

Ati “Muri Somalia, UPDF irashinjwa kwiba no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa. Muri RDC ziyobowe na Gen.Salim Saleh, zasahuye iki gihugu byatumye Uganda ijyanwa mu rukiko mpuzamahanga rwategetse ko yishyura RDC miliyari 10 z’amadolari”.

Ikindi gitangazamakuru cyo kuri Internet kitwa NilePost, muri Nzeri 2018 cyatangaje uko abasirikare ba UPDF, bibye inyama z’intare muri pariki ya Queen Elizabeth Park. Uretse ingabo za Museveni nta zindi zagira imyitwarire nk’iyi yo kwambura inyamaswa ibyazo.

Mu gihe cya vuba duherutse kubona ibyabaye muri Uganda aho abasirikare barimo na Jenerali wasezerewe mu ngabo, bakubise umupolisi wari mu kazi, aya mabi y’ingabo za Uganda yiyongeraho umusirikare wo mu mutwe udasanzwe wafatiwe mu bikorwa by’ubujura.

UPDF na Major general Matayo Kyaligonza bahohotera umupolisi uri mukazi ke

Abasesenguzi bavuga ko bishoboka ko n’abambari ba Museveni bafitiye ishyari u Rwanda kubera izina ryiza ry’inzego zarwo, bakaba bagerageza kwanduza irya RDF. Icyakora uku gusebanya ntakindi byamarira aba bambari uretse gukomeza guhabwa inkwenene.

2019-04-19
Editorial

IZINDI NKURU

Amafoto – Umunya-Serbia Darko Nović yemejwe nk’umutoza mushya wa APR FC ku masezerano y’imyaka itatu

Amafoto – Umunya-Serbia Darko Nović yemejwe nk’umutoza mushya wa APR FC ku masezerano y’imyaka itatu

Editorial 21 Jun 2024
Inzego z’ubutabera z’Amerika zohereje mu Rwanda Interahamwe ruharwa Oswald Rurangwa

Inzego z’ubutabera z’Amerika zohereje mu Rwanda Interahamwe ruharwa Oswald Rurangwa

Editorial 07 Oct 2021
AMANOTA YASOHOTSE : “SMS” n’urubuga rwa REB nibyo biri kwifashishwa mu kureba amanota y’bizamini

AMANOTA YASOHOTSE : “SMS” n’urubuga rwa REB nibyo biri kwifashishwa mu kureba amanota y’bizamini

Editorial 09 Jan 2018
Perezida Kagame yahinduye Guverinoma

Perezida Kagame yahinduye Guverinoma

Editorial 18 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Shema Fabrice wayoboraga AS Kigali yasezeye kuyobora iyi kipe
Amakuru

Shema Fabrice wayoboraga AS Kigali yasezeye kuyobora iyi kipe

Editorial 05 Jun 2023
Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017
UBUKUNGU

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

Editorial 10 Jul 2017
Ibyo utamenye kuba Jenosideri umunani batifuzwa n’igihugu na kimwe harimo n’ibicumbikiye imiryango yabo
Amakuru

Ibyo utamenye kuba Jenosideri umunani batifuzwa n’igihugu na kimwe harimo n’ibicumbikiye imiryango yabo

Editorial 09 Feb 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru