Amakuru tugikomeza gukusanya tuzabagezaho neza mu minsi iri imbere aturuka I Kampala muri Uganda avuga ko Kayumba Nyamwasa, kuva kuri uyu wa kane w’icyumweru dushoje ari kwidegembya k’ubutaka bwa Uganda mu gihe yashyiriweho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi.
Aya makuru avuga ko yagaragaye ari kumwe na bamwe mu bantu bakomeye muri Uganda ahitwa Garuga hafi ya Lake Victoria ndetse yongera no kugaragara Entebbe.
Aya makuru kandi duhabwa n’umuntu wizewe mu nzego z’ubutasi bwa Uganda avuga ko inzego z’ubutasi bwa gisirikare muri Uganda [ CMI ] ziri gukoresha inkoramutima za RNC mu rwego rwo guhiga abanyarwanda.
Hashyizweho kandi amatsinda ndetse n’uduhimbaza musyi tugenerwa aberekanye aho Umunyarwanda yaba ari hose, ucyekwaho kuba akorana n’u Rwanda, muri aba harimo aba motari ba Boda boda ndetse bashobora kuba ari abamotari b’abanyarwanda bakorera akazi kabo muri Uganda, cyangwa se abashoferi , abakomvayeri ba za bisi ndetse n’abashoferi baba bari kuri za Gare zinyuranye ziparikamo Bus ziturutse mu Rwanda ndetse n’abandi bantu baba bihagarariye badafite icyo barimo gukora.
Ibi byashyizwe ahagaragara na Rogers Donne Kayibanda, w’imyaka 43,waje kwirukanwa n’ubuyobozi bwa Uganda ku wa Gatanu 1 Werurwe 2019, kuva I Kampala aho yari amaze imin si 49 mu buroko bwa gisirikare Mbuya mu Mujyi wa Uganda Kampala.
Kayibanda waje gushimutwa n’inzego z’ubutasi bwa gisirikare cya Uganda ku wa 11 Mutarama 2019, ifatwa rye ryaje gutangazwa mu binyamakuru bitari bike, aho yaje kumenya amakuru menshi ubwo yari mu buroko amakuru yabwirwaga n’imfungwa bagenzi be, abenshi muri bo bakaba bari Abanyarwanda.
“Iyo uri mu buroko, uhigira byinshi kubera ibyo uba urimo kumva,” amagambo yavuzwe na Kayibanda. “ Ibyo abantu bakundaga kujya basubiramo inshuro nyinsi nuko ngo urwego rw’ubutasi bw’igisirikare cya Uganda burimo gutanga igihembo ku muntu wese werekanye umunyarwanda ukekwaho kuba intasi y’URwanda amadolari ya Amerika ari hagati ya US$ 80-100O, abamenyereye aho baba bazi neza ururimi rw’ikigande bazwi nk’ABAYAYE (INGEGERA ZO MU MUJYI).
“Ubusanzwe bene aba bantu baba bahora bashonje, iyo rero babonye uburyo bwo kubona amaramuko ntibazuyaza, bahita berekana uwariwe wese ngo n’Intasi y’URwanda bityo iyo nzirakarengane igatabwa muri yombi ikahagorerwa bigatinda, nkuko bitangazwa na,” Rogers. “Mbese ni ugukurikira munyarwanda uwariwe wese uvuye muri bisi uvuga ikinyarwanda maze bakamutanga nta cyindi.”
Akaga Kayibanda yahuye nako katangiriye ku munsi wa (11 Mutarama 2019 ) ubwo yari ahitwa Kisaasi mu cyengero z’Umujyi wa Kampala , ubwo yarimo gusangira n’inshuti ze. Nyuma yaje kujya mu Mujyi agiye gutaha ubukwe bwa murumuna we. Nyuma, ubwo bari bagiye muri sawuna, mu kuvayo bagiye mu kabari n’inshuti ze za cyera. Rogers yavukiye muri Uganda kandi akaba agifite yo Inshuti nyinshi. Afite abavandimwe bagituye yo, kandi na nyina akaba ariho agituye. Avuga ko yarimo kwibuka ibihe bya cyera n’inshuti ze basangira icyo kunywa ubwo umuntu yahingukiraga mu mbuga y’akabari agahita amusanga.
“Uyu mugabo yambwiye ko njya iruhande tukagira ibyo tuvugana mu gihe cyingana n’umunota.” Rogers akavuga ko yakoze ibyo yari yasabwe ariko mbere yo kumenya ibyari bigenderewe, abagabo bandi batanu bari bamaze kumuzenguruka, mu gukomeza kubasobanurira ko ntacyo yari yakoze cyibi, baramufashe bamujugunya mu mudoka yari ifite ibirahure bya fime . “Mu mudoka bari banzengurutse impande zombi, nuko batangira gukurayo imbunda, ndavuga nti akanjye kararangiye, ndi umupfu ubungubu!”
Wenda hari umuntu wari wamwumvise we n’inshuti ze bavuga iby’iKigali, nuko akajya kubwira CMI, akaba ari uko Rogers yibajije.
Rogers Donne Kayibanda, yafatiwe i Kampala ubwo yajyaga mubukwe bw’umuvandimwe we
Kayibanda si we munyarwanda wambere washimuswe, akanakorerwa iyicarubozo na (CMI), no gufungirwa ahantu hatazwi.
Abanyarwanda batabarika bafashwe muri bene ubu buryo, ari nako bafungirwa ahantu hatazwi, ku buryo muri iki cyumweru URwanda rurimo kugira inama abenegihugu barwo kutajya bagirira ingendo muri Uganda mu rwego rwo gukingira ubuzima bwabo.
Nkuko ubuyobozi bwo mu Rwanda bubitangaza, ngo ni uburyo bwo kurinda abaturage barwo bene iri shimutwa, ifungwa rya hato na hato.
Kayibanda avuga ko ubwo yari muri iyo mudoka, ngo bafashe icyintu cyiremereye bakimugereka ku mutwe, ngo cyari ikintu cyimeze nk’ingofero nini, kandi ngo bari bamwambitse amapingu ku maboko. Ibi ni kimwe nk’ibyabaye kuri Muhawenimana, Umunyarwanda waje gufatwa n’inzego z’ubutasi z’igisirikare cya Uganda ubwo yari yagiye gushakisha aho umuvandimwe we ari.
Undi Munyarwanda nawe wafashwe mu buryo bumwe nawe yasobanuye ko nawe bamushyizeho icyintu cyimeze nk’ingofero nini, bakanamwambika amapingu ubwo bamutwaraga ahoyari agiye gufungirwa.
Rogers avuga ko ubwo bageraga Mbuya, ariko ntiyari ahazi, ariko nyuma y’iminsi mike, yaje kumenya ko aho yari afungiye hitwa Mbuya, ubwo bajyaga kumwambura umukandara, ikotomoni, isaha n’inkweto.
Ubwo yari kuri CMI, Rogers avuga ko umuntu wambere wamuhase ibibazo yamubajije niba yari umu majoro mu ngabo z’URwanda.
“Namubwiye ko ntigeze mba mu gisirikare icyo aricyo cyose,” Ati :Rogers nta mikino hano, uri umusirikare w’URwanda Majoro!” Ntabwo ndiwe!”
“Urashaka nzane umuntu wo kugukubita? Vugisha ukuri mu rwego rwo kwirinda kubabazwa!” Ndavugisha ukuriI!”
Rogers avuga ko uwo mugabo yaje kongera kumushyiraho cya kintu cyimeze nk’ingofero ku mutwe nuko bahita bamutwara muri korodori acyambaye amapingu. Aho yahamaze indi iminsi itatu, nuko ubwo baje kongera kumushyira undi muntu wamuhataga ibibazo waje gusubira mu bibazo yari yabajijwe nu uwari wabanje kumuhata ibibazo. Ubwo yari muri korodori, baje kongera kumusunika.
Rogers avuga ko ubwo yari aho, yahamaze nibyumweru bibiri, ari naho yaryamaga, akahicara bakanamugaburira akawunga kaboze yariraga kuri sima hasi. Nuko bamutwaye mu gice cyo hasi yitaje, ahabera ibintu bibi byinshi, imfungwa nyinshi ziriyo ni abanyarwanda, kandi benshi muri bo bakomeretse bikabije kubera inkoni, kuko hari iyicarubozo rikabije!
Umwe mu bagabo bahafungiye yakubiswe cyane ku buryo amaguru ye yavunitse.Undi nawe yavunitse akaboko.” Rogers akaba avuga ko we yagize amahirwe kuba atarigeze akubitwa nkuko abandi banyarwanda bakubitwab ndetse no gukorerwa iyicaruboz ritandukanye.
Ariko kandi ngo umuryango wa Kayibanda ukaba wari usanzwe uziranye nuwa Shefu wa (CMI), Brig. Gen. Abel Kandiho ufite nyina w’umunyarwandakazi mu bihe byashize, Kandiho yari umuntu watinywaga bikabije muri Uganda, mbese yaricaga akanacyiza, yakoraga icyo ashatse, abo bambari be mameze nk’ingegera bafata bakanafunga inzirakarengane mu buryo bunyuranye n’amategeko .
Kandiho Abel ubwo yagirwaga Brig. Gen.
Mu gihugu cyirangwa n’akavuyo nka Uganda Kandiho ni umugenzacyaha, akaba n’umushinjacyaha ndetse akaba n’umucamanza ku nzirakarengane aba yafashe.