• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda: Depite Kyagulanyi ‘Bobi Wine’ yongeye kwibasira Perezida Museveni

Uganda: Depite Kyagulanyi ‘Bobi Wine’ yongeye kwibasira Perezida Museveni

Editorial 03 Mar 2018 INKURU NYAMUKURU

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, uhagarariye agace ka Kyadondo y’Uburasirazuba, Robert Kyagulanyi Ssentamu, wamenyekanye muri muzika ya Uganda nka Bobi Wine, yongeye kwibasira Perezida Museveni amushinja intege nke mu kurinda umutekano w’abanyagihugu ari nabyo bitera ubwicanyi bukomeje gufata indi ntera muri iki gihugu.

Ibi Hon. Kyagulanyi ‘Bobi Wine’ yatangaje ku  itariki 01 Werurwe 2018, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, aho yagarutse ku bwicanyi bukabije bukomeje gufata indi ntera muri Uganda, ibintu yavuze ko biterwa n’uko inzego z’umutekano zigira uruhare ku byaha byamaze kuba n’abantu bamaze kwicwa.

Hon. Kyagulanyi, yavuze ko inzego z’umutekano n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu bushyira imbaraga nke mu gukumira ibyaha bitaraba ahubwo zikagira icyo zivuga ari uko hari abamaze kicwa. Yavuze ko Polisi y’iki gihugu ikwiye gukorana n’abayobozi b’igihugu mu kurinda umutekano wa Uganda n’abaturage .

Dail Monitor dukesha iyi nkuru ivuga ko mu minsi ishize nibwo ahitwa Kajjansi mu karere ka Wakiso hatoraguwe umurambo wa Susan Magara w’imyaka 28, nyuma Polisi yo muri aka gace yashyizeho akayabo ka miliyoni 100 z’Amashilingi ya Uganda ku muntu wese Wabasha kubona abishe uyu mukobwa. Aha Bobi Wine yahise avuga ko Polisi yo muri iki gihugu itagikora akazi ishinzwe ahubwo ibona ibyaha byabaye ikihutira kuvuga ko iri gukora iperereza kandi hari uburyo yagakwiye kuba yakumiriye ibyo byaha.

Hon. Kyagulanyi kandi yikomye Perezida Yoweri K. Museveni w’iki gihugu ku kuba yarasezeranyije ko nyuma y’iyicwa ry’umuyobozi wa Polisi Andrew Felix Kaweesi muri Werurwe umwaka ushize n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi azashyiraho ama camera yabugenewe mu gucunga umutekano no gufata aba bagizi ba nabi.

Perezida Museveni kandi ngo yari yavuze ko azakoresha ibizamini bya DNA, mu kumenya uwaba yarishe Susan Magara ndetse akanasaba inzego z’umutekano ubusobanuro ku rupfu rwa Mowzey Radio rwabaye mu kwezi gushize, ariko ibi byose ngo ntabwo Museveni yagakwiye kuba abikora ari uko byamaze kuba ahubwo yagakwiye kujya akumira ubu bugizi bwa nabi butaraba.

2018-03-03
Editorial

IZINDI NKURU

Tariki ya 16 Mata 1994: Abatutsi barenga 2000 basenyeweho Kiliziya ya Nyange

Tariki ya 16 Mata 1994: Abatutsi barenga 2000 basenyeweho Kiliziya ya Nyange

Editorial 16 Apr 2018
Muri 1994 RTLM iti “nitwe tuvuga ukuri twumvwa na benshi” muri 2021 Rashid na Cyuma bati nitwe tuvuga ukuri kandi tugira abadukurikira benshi

Muri 1994 RTLM iti “nitwe tuvuga ukuri twumvwa na benshi” muri 2021 Rashid na Cyuma bati nitwe tuvuga ukuri kandi tugira abadukurikira benshi

Editorial 27 Nov 2021
Impamvu umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda atari ikibazo bwite cya Perezida Kagame na Museveni

Impamvu umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda atari ikibazo bwite cya Perezida Kagame na Museveni

Editorial 12 Dec 2019
“Ubu koko n’ikibazo cy’ubwiherero na cyo tugombe kugitegerezaho abaterankunga? – Perezida Kagame

“Ubu koko n’ikibazo cy’ubwiherero na cyo tugombe kugitegerezaho abaterankunga? – Perezida Kagame

Editorial 26 Feb 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Igitekerezo cy’umusomyi ku  nkuru y’ Ambassadeur Eugene Gasana
ITOHOZA

Igitekerezo cy’umusomyi ku nkuru y’ Ambassadeur Eugene Gasana

Editorial 18 Aug 2016
Doing Business 2018: U Rwanda rwanikiye ibihugu bya Afurika mu gukora amavugurura yoroshya ishoramari
Mu Rwanda

Doing Business 2018: U Rwanda rwanikiye ibihugu bya Afurika mu gukora amavugurura yoroshya ishoramari

Editorial 01 Nov 2017
Komisiyo y’Amatora yakiriye kandidatire ya Dr Frank Habineza
POLITIKI

Komisiyo y’Amatora yakiriye kandidatire ya Dr Frank Habineza

Editorial 12 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru