• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda: Gen Kayihura Yabajijwe Inkomoko Y’imbunda Zisaga 20000 N’uko Yazihaye Abasivili Basaga 7,000
Umukuru wa CMI Brig Abel Kandiho, Gen. Kale Kayuhura na Gen Elly Tumwiine,

Uganda: Gen Kayihura Yabajijwe Inkomoko Y’imbunda Zisaga 20000 N’uko Yazihaye Abasivili Basaga 7,000

Editorial 07 Jul 2018 INKURU NYAMUKURU

Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda dukesha urubuga rwa Spyreports aravuga ko kuri uyu wa gatatu ushize inzego z’umutekano n’ubutasi ari zo CMI na ISO, ngo zaba zarahase ibibazo Gen Kale Kayihura n’uwari umukuru w’umutwe w’igipolisi witwa Flying Squad, ACP Herbert Muhangi, babazwa ukuntu imbunda zitemewe zisaga 20,000 zinjiye mu gihugu zigakoreshwa mu guhungabanya umutekano muri Kampala.

Amakuru yizewe aturuka mu kigo cya gisirikare cya Makindye, aho Gen Kayihura afungiye agera kuri uru rubuga avuga ko hari saa 3:00 z’amanywa ubwo itsinda ry’abasirikare bakuru, bari bayobowe na minisitiri w’umutekano, Gen Elly Tumwiine, Umukuru wa CMI Brig Abel Kandiho, Umukuru w’urwego rushinzwe umutekano imbere mu gihugu (ISO), Col Frank Bagyenda ndetse n’abandi basirikare bakuru, bageraga ku kigo cya gisirikare cya Makindye.

Amakuru akavuga ko aba basirikare bahise binjizwa n’umukuru wa Military Police bagakomereza mu biro bye aho babanje gukorana inama ngufi mu muhezo yamaze amasaha agera kuri 2. Bikanavugwa ko ubwo aba binjiraga muri iki kigo hahise hasohoka amabwiriza avuga ko nta muntu wongera kuhinjira.

Uwahaye uru rubuga amakuru yakomeje avuga ko bigeze nka saa 5:00, Gen Tumwiine, Brig Abel Kandiho n’abandi basirikare bagera kuri batanu bagiye mu cyumba kimwe, naho umukuru wa ISO, Col Kaka, komanda wa military police n’abandi basirikare ariko bari mu myambaro ya gisivili, nabo bagiye mu kindi cyumba.

Bikavugwa ko Gen Kale Kayihura yayobowe mu cyumba kirimo Gen Tumwiine n’umuyobozi wa CMI, Brig Kandiho, mu gihe ACP Muhangi n’abandi bahoze bakorera mu mutwe wa Flying Squad bajyanywe mu kindi cyumba kirimo umukuru wa ISO, Col Kaka .

Amakuru ava mu gisirikare akavuga ko ngo Gen Tumwiine na Kandiho babajije Gen Kayihura gusobanura ukuntu imbunda zisaga 20,000 zinjijwe mu gihugu ndetse zigahabwa abagize umutwe wa Boda Boda 2010 nta zindi nzego z’umutekano zibizi nka CMI, ISO, ndetse n’Ibiro bya perezida.

Amakuru akavuga ko Gen Kayihura yanasabwe gusobanura ukuntu yahaye imbunda abitwa ‘Abakumirabyaha’ (Crime preventers) basaga 7,000 muri Kampala adakurikije inzira zisanzwe zikoreshwa mu guha abasivili imbunda.

“Uzi ko Abakumirabyaha bafatwa nk’abasivili kandi bagomba gutanga ubusabe bw’imbunda bakanatanga impamvu bashaka imbunda ?”, uwo ngo ni umwe mu bakuru b’inzego z’umutekano abaza Gen Kayihura. Uyu ngo akaba yarasabwe gusobanura itegeko yagendeyeho aha imbunda aba bantu byavugwaga ko bafashaga igipolisi gukumira ibyaha.

Gen Kayihura kandi yanasabwe gusobanura aho izo mbunda zavuye n’inzira zanyuzemo zinjira mu gihugu. “Turashaka ko utubwira aho imbunda zavuye, inkomoko y’amafaranga n’uko zinjiye mu gihugu.”

Amakuru akomeza avuga ko mu kwisobanura Gen Kayihura yahakanye ibi byose abazwa, abwira bagenzi be b’abajenerali ko nta mbunda itemewe n’amategeko yigeze atanga kandi atigeze aha imbunda abo bitwa Abakumirabyaha.

Gen Kayihura yemeye ko yashatse ndetse agaha imyitozo ya gipolisi abo bantu mu ishuri rya gipolisi rya Kabalye, avuga ko bakoranaga n’abapolisi babitorejwe mu kurwanya ibyaha muri Kampala no mu bindi bice by’igihugu.

Naho ku ruhande rwa ACP Muhangi, amakuru ava ho yabarizwaga avuga ko nawe yasabwe gusobanura inkomko y’imbunda yajyaga akoresha.

“Bwana Muhangi tuzi ko wakoreshaga imbunda zitari iz’igipolisi cya Uganda, nihe wazikuye kandi zirihe ?”

Muhangi ngo yasabwe gusobanura aho yashyize izo mbunda nyuma yo kwakira ubutumwa bw’uko yavanwe muri Flying Squad akoherezwa ku biro bikuru bya polisi mu bugenzuzi bw’abakozi.

“Wari ufite imbunda zisaga 300 abasore bawe bakoreshaga muri operations zabo kandi polisi ntiyari izifite mu nyandiko none vuba nyuma y’ubutumwa bwaje bukohereza ku biro bikuru bya police, izo mbunda zaburiwe irengero. Ushobora kuzitanga?”, icyo ni kimwe mu bibazo yabajijwe.

ACP Muhangi kandi ngo hari imbunda yaba yarajyaga afatira mu bikorwa by’ubujura agahita azigira ize. “Wajyaga ukora za operations ukavumbura imbunda n’amasasu, biri he ?”

Muhangi mu kwiregura nawe ngo yahakanye gukoresha imbunda zitemewe n’amategeko mu bikorwa bye, avuga ko imbunda zose yakoreshaga ziriho ibirango b’igipolisi cya Uganda kandi zibitse mu bubiko bwa Flying Squad buri ku cyicaro gikuru cya polisi muri Kampala.

Yanasobanuye ko imbunda zose yajyaga afatira nko mu bujura zahabwaga polisi ikazisuzuma kandi ari ho zikibitse.

Amakuru ava mu kigo cya gisirikare cya makindye akaba avuga ko ahagana saa 7:00 z’ijoro ari bwo Gen kayihura na ACP Muhangi basubijwe mu byumba byabo, ababahataga ibibazo nabo bagasubira iyo baturutse n’amadosiye na za raporo.

2018-07-07
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yitabiriye ikiganiro ku ntege nke z’ibihugu, ukwiyongera k’ubukungu n’iterambere

Perezida Kagame yitabiriye ikiganiro ku ntege nke z’ibihugu, ukwiyongera k’ubukungu n’iterambere

Editorial 18 Apr 2018
Gatebuke Claude n’Ibinyoma ku Mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi agamije kuyihakana

Gatebuke Claude n’Ibinyoma ku Mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi agamije kuyihakana

Editorial 09 Sep 2025

U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye

Editorial 28 Dec 2025
Mu karere ka Gisagara, amabandi yitwaje intwaro yateye abaturage anakomeretsa Gitifu

Mu karere ka Gisagara, amabandi yitwaje intwaro yateye abaturage anakomeretsa Gitifu

Editorial 11 Jul 2018

2 Ibitekerezo

  1. Shimon
    July 7, 20181:01 pm -

    Ko mbona murimo gukurikiranira hafi ibya Afande Kale? Ehhh Imbunda 20.000?

    Subiza
  2. MAOMBI jOHN
    July 9, 20181:49 pm -

    NONE SE MUZONGERA GUHAKANA KO IYO NYENZI KAYIHURA ATARI ICYITSO CYANYU CYUMUCENGEZI MURI UGANDA KOKO???6 MBE RUSHYASHYA MURI ABANYAMAKURU MWABYIGIYE KOKO? MUJYE MUGERAGEZA GUKORESHA NAKENGE NAGATO NTIMWEREKANE UBUGORYI MWITANGAZAMAKURU RYANYU!!! HARI NABANDI BASOMYI BABAHAYE IYI REMARQUE KUKO IYO UMUNTU ASOMYE IBYO MWANDITSE AHITA ABONAKO MURI ABANYAPOLITIKE BAVUGIRA KAGAME MUMANYANGA YE KO MUTARI ABANYAMAKURU!!!! UKUNTU MWEREKANA UMUBABARO MUKANABIKURIKIRANIRA HAFI IBYA KAYIHURA UWUBASOMYE AHITA YUMVA IBYO MURIMWO NABO MURIBO!!!!! NTA PROFESSIONALISME NANKE MUFITE!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mozambique: Ubugizi bwa nabi ku banyarwanda bukomeje gufata indi ntera;  Hitimana Vital yarasiwe mu modoka ye
INKURU NYAMUKURU

Mozambique: Ubugizi bwa nabi ku banyarwanda bukomeje gufata indi ntera; Hitimana Vital yarasiwe mu modoka ye

Editorial 17 Mar 2018
Hehe no guhatanira Miss Rwanda – Igisabo
MULTIMEDIA

Hehe no guhatanira Miss Rwanda – Igisabo

Editorial 28 Feb 2017
Kirundo: Imbonerakure zikomeje guhabwa imbunda zo gukanga abatavuga rumwe na CNDD-FDD
HIRYA NO HINO

Kirundo: Imbonerakure zikomeje guhabwa imbunda zo gukanga abatavuga rumwe na CNDD-FDD

Editorial 30 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru