Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda dukesha urubuga rwa Spyreports aravuga ko kuri uyu wa gatatu ushize inzego z’umutekano n’ubutasi ari zo CMI na ISO, ngo zaba zarahase ibibazo Gen Kale Kayihura n’uwari umukuru w’umutwe w’igipolisi witwa Flying Squad, ACP Herbert Muhangi, babazwa ukuntu imbunda zitemewe zisaga 20,000 zinjiye mu gihugu zigakoreshwa mu guhungabanya umutekano muri Kampala.
Amakuru yizewe aturuka mu kigo cya gisirikare cya Makindye, aho Gen Kayihura afungiye agera kuri uru rubuga avuga ko hari saa 3:00 z’amanywa ubwo itsinda ry’abasirikare bakuru, bari bayobowe na minisitiri w’umutekano, Gen Elly Tumwiine, Umukuru wa CMI Brig Abel Kandiho, Umukuru w’urwego rushinzwe umutekano imbere mu gihugu (ISO), Col Frank Bagyenda ndetse n’abandi basirikare bakuru, bageraga ku kigo cya gisirikare cya Makindye.
Amakuru akavuga ko aba basirikare bahise binjizwa n’umukuru wa Military Police bagakomereza mu biro bye aho babanje gukorana inama ngufi mu muhezo yamaze amasaha agera kuri 2. Bikanavugwa ko ubwo aba binjiraga muri iki kigo hahise hasohoka amabwiriza avuga ko nta muntu wongera kuhinjira.
Uwahaye uru rubuga amakuru yakomeje avuga ko bigeze nka saa 5:00, Gen Tumwiine, Brig Abel Kandiho n’abandi basirikare bagera kuri batanu bagiye mu cyumba kimwe, naho umukuru wa ISO, Col Kaka, komanda wa military police n’abandi basirikare ariko bari mu myambaro ya gisivili, nabo bagiye mu kindi cyumba.
Bikavugwa ko Gen Kale Kayihura yayobowe mu cyumba kirimo Gen Tumwiine n’umuyobozi wa CMI, Brig Kandiho, mu gihe ACP Muhangi n’abandi bahoze bakorera mu mutwe wa Flying Squad bajyanywe mu kindi cyumba kirimo umukuru wa ISO, Col Kaka .
Amakuru ava mu gisirikare akavuga ko ngo Gen Tumwiine na Kandiho babajije Gen Kayihura gusobanura ukuntu imbunda zisaga 20,000 zinjijwe mu gihugu ndetse zigahabwa abagize umutwe wa Boda Boda 2010 nta zindi nzego z’umutekano zibizi nka CMI, ISO, ndetse n’Ibiro bya perezida.
Amakuru akavuga ko Gen Kayihura yanasabwe gusobanura ukuntu yahaye imbunda abitwa ‘Abakumirabyaha’ (Crime preventers) basaga 7,000 muri Kampala adakurikije inzira zisanzwe zikoreshwa mu guha abasivili imbunda.
“Uzi ko Abakumirabyaha bafatwa nk’abasivili kandi bagomba gutanga ubusabe bw’imbunda bakanatanga impamvu bashaka imbunda ?”, uwo ngo ni umwe mu bakuru b’inzego z’umutekano abaza Gen Kayihura. Uyu ngo akaba yarasabwe gusobanura itegeko yagendeyeho aha imbunda aba bantu byavugwaga ko bafashaga igipolisi gukumira ibyaha.
Gen Kayihura kandi yanasabwe gusobanura aho izo mbunda zavuye n’inzira zanyuzemo zinjira mu gihugu. “Turashaka ko utubwira aho imbunda zavuye, inkomoko y’amafaranga n’uko zinjiye mu gihugu.”
Amakuru akomeza avuga ko mu kwisobanura Gen Kayihura yahakanye ibi byose abazwa, abwira bagenzi be b’abajenerali ko nta mbunda itemewe n’amategeko yigeze atanga kandi atigeze aha imbunda abo bitwa Abakumirabyaha.
Gen Kayihura yemeye ko yashatse ndetse agaha imyitozo ya gipolisi abo bantu mu ishuri rya gipolisi rya Kabalye, avuga ko bakoranaga n’abapolisi babitorejwe mu kurwanya ibyaha muri Kampala no mu bindi bice by’igihugu.
Naho ku ruhande rwa ACP Muhangi, amakuru ava ho yabarizwaga avuga ko nawe yasabwe gusobanura inkomko y’imbunda yajyaga akoresha.
“Bwana Muhangi tuzi ko wakoreshaga imbunda zitari iz’igipolisi cya Uganda, nihe wazikuye kandi zirihe ?”
Muhangi ngo yasabwe gusobanura aho yashyize izo mbunda nyuma yo kwakira ubutumwa bw’uko yavanwe muri Flying Squad akoherezwa ku biro bikuru bya polisi mu bugenzuzi bw’abakozi.
“Wari ufite imbunda zisaga 300 abasore bawe bakoreshaga muri operations zabo kandi polisi ntiyari izifite mu nyandiko none vuba nyuma y’ubutumwa bwaje bukohereza ku biro bikuru bya police, izo mbunda zaburiwe irengero. Ushobora kuzitanga?”, icyo ni kimwe mu bibazo yabajijwe.
ACP Muhangi kandi ngo hari imbunda yaba yarajyaga afatira mu bikorwa by’ubujura agahita azigira ize. “Wajyaga ukora za operations ukavumbura imbunda n’amasasu, biri he ?”
Muhangi mu kwiregura nawe ngo yahakanye gukoresha imbunda zitemewe n’amategeko mu bikorwa bye, avuga ko imbunda zose yakoreshaga ziriho ibirango b’igipolisi cya Uganda kandi zibitse mu bubiko bwa Flying Squad buri ku cyicaro gikuru cya polisi muri Kampala.
Yanasobanuye ko imbunda zose yajyaga afatira nko mu bujura zahabwaga polisi ikazisuzuma kandi ari ho zikibitse.
Amakuru ava mu kigo cya gisirikare cya makindye akaba avuga ko ahagana saa 7:00 z’ijoro ari bwo Gen kayihura na ACP Muhangi basubijwe mu byumba byabo, ababahataga ibibazo nabo bagasubira iyo baturutse n’amadosiye na za raporo.
Shimon
Ko mbona murimo gukurikiranira hafi ibya Afande Kale? Ehhh Imbunda 20.000?
MAOMBI jOHN
NONE SE MUZONGERA GUHAKANA KO IYO NYENZI KAYIHURA ATARI ICYITSO CYANYU CYUMUCENGEZI MURI UGANDA KOKO???6 MBE RUSHYASHYA MURI ABANYAMAKURU MWABYIGIYE KOKO? MUJYE MUGERAGEZA GUKORESHA NAKENGE NAGATO NTIMWEREKANE UBUGORYI MWITANGAZAMAKURU RYANYU!!! HARI NABANDI BASOMYI BABAHAYE IYI REMARQUE KUKO IYO UMUNTU ASOMYE IBYO MWANDITSE AHITA ABONAKO MURI ABANYAPOLITIKE BAVUGIRA KAGAME MUMANYANGA YE KO MUTARI ABANYAMAKURU!!!! UKUNTU MWEREKANA UMUBABARO MUKANABIKURIKIRANIRA HAFI IBYA KAYIHURA UWUBASOMYE AHITA YUMVA IBYO MURIMWO NABO MURIBO!!!!! NTA PROFESSIONALISME NANKE MUFITE!