• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Uganda: Hamenyekanye ko Gen Tumukunde yajyanywe mu bitaro igitaraganya nyuma yo kwitura hasi muri kasho

Uganda: Hamenyekanye ko Gen Tumukunde yajyanywe mu bitaro igitaraganya nyuma yo kwitura hasi muri kasho

Editorial 17 Mar 2020 HIRYA NO HINO, Mu Mahanga

Lt Gen Henry Tumukunde wahoze ari Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, yajyanywe mu bitaro bya Kololo igitaraganya nyuma yo kwitura hasi aho yari afungiye muri kasho ya polisi.

Tumukunde yatawe muri yombi ku wa Kane w’icyumweru gishize ari kumwe n’abandi bantu 13 bashinjwa ibyaha by’ubugambanyi. Mu batawe muri yombi harimo n’abahungu be babiri nk’uko Daily Monitor yabitangaje.

Nubwo Tumukunde yajyanywe mu bitaro, abanyamategeko be bavuze ko batarabwirwa ikibazo yagize.

Umwe mu bapolisi yabwiye itangazamakuru ko Tumukunde yajyanywe mu bitaro bya Kololo ariko abaganga bataragaragaza indwara afite.

Hari amakuru avuga ko Tumukunde yatangiye kumererwa nabi kuwa Gatandatu, ubwo Polisi yari yagiye gusaka urugo rwe ruri Kololo. Ngo byarushijeho gukomera ubwo bamubwiraga ko n’abahungu be babiri bari gushinjwa ubugambanyi.

Ngo Tumukunde yakomeje kubwira abapolisi ko atameze neza ariko babirengaho bamujyana ku rwego rudsanzwe rushinzwe iperereza ahitwa Kireka mu karere ka Wakiso guhatwa ibibazo ari naho yaje kwikubita hasi ageze.

Daily Monitor itangaza ko yagerageje kujya mu bitaro bya Kololo kureba uko bimeze, bakangira abanyamakuru bayo kwinjira. Ngo nta n’umuturage wari wemerewe kuhinjira kuko ibitaro byari birinzwe n’abapolisi bambaye gisivile.

Umugore wa Tumukunde n’inshuti ye ya hafi nibo bemerewe kujya kumusura. Bamwe mu bayobozi bakuru bashinzwe iby’umutekano muri Uganda nabo bari bari aho ku bitaro.

Leta ya Uganda ishinja Tumukunde umugambi w’ubugambanyi no gushaka gufatanya n’amahanga mu guhungabanya umutekano wa Uganda. Ni ibirego ngo yavugiye mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya NBS.

Inzego z’umutekano zatangaje ko abahungu ba Tumukunde bari batawe muri yombi nyuma baje kurekurwa.

Umunyamategeko wa Tumukunde, Alex Luganda, yavuze ko umukiliya we natagezwa mu rukiko vuba, arasaba urukiko kubitegeka cyangwa rugategeka ko arekurwa.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga yavuze ko bari gukora ibishoboka ngo bihutishe iperereza, kugira ngo dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Gen Tumukunde yari muri gahunda zo kwiyamamariza umwanya wa Perezida mu matora ateganyijwe umwaka utaha. Ashinja Perezida Yoweri Museveni kwibasira uwari we wese ugaragaje ko ashaka kwiyamamariza kuba Perezida.

2020-03-17
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma ya Perezida Mugabe,  Perezida Sirleaf wa Liberia yageze mu Rwanda

Nyuma ya Perezida Mugabe, Perezida Sirleaf wa Liberia yageze mu Rwanda

Editorial 15 Jul 2016
Uganda: Umupolisi akurikiranyweho gusambanya ku ngufu umwana ufite ubumuga akanamutera inda

Uganda: Umupolisi akurikiranyweho gusambanya ku ngufu umwana ufite ubumuga akanamutera inda

Editorial 29 May 2018
Uganda: Abantu Bambaye Imyambaro Ya FARDC Barashe Abantu 3 Bashimuta Undi

Uganda: Abantu Bambaye Imyambaro Ya FARDC Barashe Abantu 3 Bashimuta Undi

Editorial 06 Aug 2018
Umushishozi ati”Wisunga umugabo-mbwa mugakubitirwa hamwe”.

Umushishozi ati”Wisunga umugabo-mbwa mugakubitirwa hamwe”.

Editorial 23 Sep 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Diaspora yariye karungu, amabanga yose y’abanzi b’u Rwanda kukarubanda, dore iby’inama ya Rusesebagina yabereye mu ibanga
HIRYA NO HINO

Diaspora yariye karungu, amabanga yose y’abanzi b’u Rwanda kukarubanda, dore iby’inama ya Rusesebagina yabereye mu ibanga

Editorial 01 Oct 2019
Rayon Sports yongereye amasezerano y’umwaka umwe y’ubufatanye na Canal+
Amakuru

Rayon Sports yongereye amasezerano y’umwaka umwe y’ubufatanye na Canal+

Editorial 01 Dec 2023
Abavuga rikumvikana bo muri Gasabo bahawe ubumenyi ku bukangurambaga bw’isuku n’umutekano
Mu Mahanga

Abavuga rikumvikana bo muri Gasabo bahawe ubumenyi ku bukangurambaga bw’isuku n’umutekano

Editorial 01 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru