Mu gihugu cya Uganda haravugwa inkuru y’itabwa muri yombi ry’uwishe uwahoze ari umuvugizi w’Igipolisi cya Uganda, AIGP Andrew Kaweesi bivugwa ko nawe yahoze mu gipolisi cya Uganda.
Uwatawe muri yombi ni Abel Kitagenda wahoze mu mutwe ushinzwe gutabara byihuse w’igipolisi (Rapid Response Unit ) ndetse akaba yaranabaye mu mutwe kabuhariwe wa Flying Squad uherutse gusenywa, akaba ashinjwa uruhare mu rupfu rwa AIGP Andrew Kaweesi na Joan Namazzi Kagezi.
Amakuru agera ku rubuga Spyreports rukunze kwandika inkuru ruvana mu bantu bakora mu nzego z’ubutasi, aravuga ko uyu Kitagenda yatawe muri yombi ku bufatanye bw’inzego z’umutekano nyuma yo gushyirwa mu majwi ashinjwa kwica Kaweesi.
Nyakwigendera AIGP Andrew Kaweesi
Uyu Kitagenda ngo hakaba hari amakuru avuga ko afite aho ahuriye n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byo ku rwego rwo hejuru muri Uganda, akaba yafashwe ku mabwiriza y’umukuru w’urwego rushinzwe umutekano imbere mu gihugu (ISO), Frank Kaka Bagyenda.
Iyi nkuru iravuga ko iri tabwa muri yombi rya Abel Kitagenda ryaje rikurikira itabwa muri yombi ry’uwitwa Minana n’undi muntu baherutse gufungurwa muri gereza, ngo mu buryo budasobanutse, bamaze kwemera ko bagenzaga Kagezi na Kaweesi bari kumwe na Abel Kitagenda bita Abby.
Iyi nkuru iravuga ko Kitagenda yafatiwe ku muhanda wa Nasser ari kumwe na mushiki we ariko nyuma uyu wa nyuma bakamurekura. Ngo akaba yari arimo aragerageza gusaba ubuhungiro muri Canada nyuma y’uko yari yarahungiye I Dubai ariko akagaruka muri Uganda ashaka ibyangombwa .
Ubwo yatabwaga muri yombi, Kitagenda ngo yemeye ko ari we watumye imodoka ya Kaweesi ihagarara mbere y’uko abamwishe bamufunguraho urufaya rw’amasasu hagapfa abantu batatu bari mu modoka barimo Kaweesi, umushoferi n’uwamurindaga.
Usibye gushinjwa uruhare mu iyicwa rwa AIGP Andrew Kaweesi, Abel Kitagenda anashinjwa kuba yaragize uruhare mu iyicwa ry’uwari umushinjacyaha wa leta wungirije wari ushinzwe ibyaha mpuzamahanga witwa Joan Kagezi, wishwe kuwa 30 Mata 2014 ubwo yari mu nzira ataha ahitwa Kyaliwajala.
AIGP Andrew Kaweesi wari umuvugizi w’igipolisi cya Uganda kuva mu 2016 kugeza mu 2017 ubwo yicwaga, yishwe kuwa 17 Werurwe 2017 mu masaha ya saa yine za mugitondo ubwo yari avuye iwe agiye ku kazi, agategwa n’abantu bitwaje imbunda na n’ubu bataramenyekana neza bamwicanye n’umushoferi we ndetse n’undi mupolisi wamurindaga.