• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda: Haravugwa itabwa muri yombi ry’uwagize uruhare mu iyicwa rya AIGP Andrew Kaweesi

Uganda: Haravugwa itabwa muri yombi ry’uwagize uruhare mu iyicwa rya AIGP Andrew Kaweesi

Editorial 31 May 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Mu gihugu cya Uganda haravugwa inkuru y’itabwa muri yombi ry’uwishe uwahoze ari umuvugizi w’Igipolisi cya Uganda, AIGP Andrew Kaweesi bivugwa ko nawe yahoze mu gipolisi cya Uganda.

Uwatawe muri yombi ni Abel Kitagenda wahoze mu mutwe ushinzwe gutabara byihuse w’igipolisi (Rapid Response Unit ) ndetse akaba yaranabaye mu mutwe kabuhariwe wa Flying Squad uherutse gusenywa, akaba ashinjwa uruhare mu rupfu rwa AIGP Andrew Kaweesi na Joan Namazzi Kagezi.

Amakuru agera ku rubuga Spyreports rukunze kwandika inkuru ruvana mu bantu bakora mu nzego z’ubutasi, aravuga ko uyu Kitagenda yatawe muri yombi ku bufatanye bw’inzego z’umutekano nyuma yo gushyirwa mu majwi ashinjwa kwica Kaweesi.

Nyakwigendera AIGP Andrew Kaweesi

Uyu Kitagenda ngo hakaba hari amakuru avuga ko afite aho ahuriye n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byo ku rwego rwo hejuru muri Uganda, akaba yafashwe ku mabwiriza y’umukuru w’urwego rushinzwe umutekano imbere mu gihugu (ISO), Frank Kaka Bagyenda.

Iyi nkuru iravuga ko iri tabwa muri yombi rya Abel Kitagenda ryaje rikurikira itabwa muri yombi ry’uwitwa Minana n’undi muntu baherutse gufungurwa muri gereza, ngo mu buryo budasobanutse, bamaze kwemera ko bagenzaga Kagezi na Kaweesi bari kumwe na Abel Kitagenda bita Abby.

Iyi nkuru iravuga ko Kitagenda yafatiwe ku muhanda wa Nasser ari kumwe na mushiki we ariko nyuma uyu wa nyuma bakamurekura. Ngo akaba yari arimo aragerageza gusaba ubuhungiro muri Canada nyuma y’uko yari yarahungiye I Dubai ariko akagaruka muri Uganda ashaka ibyangombwa .

Ubwo yatabwaga muri yombi, Kitagenda ngo yemeye ko ari we watumye imodoka ya Kaweesi ihagarara mbere y’uko abamwishe bamufunguraho urufaya rw’amasasu hagapfa abantu batatu bari mu modoka barimo Kaweesi, umushoferi n’uwamurindaga.

Kitagenda Abel

Usibye gushinjwa uruhare mu iyicwa rwa AIGP Andrew Kaweesi, Abel Kitagenda anashinjwa kuba yaragize uruhare mu iyicwa ry’uwari umushinjacyaha wa leta wungirije wari ushinzwe ibyaha mpuzamahanga witwa Joan Kagezi, wishwe kuwa 30 Mata 2014 ubwo yari mu nzira ataha ahitwa Kyaliwajala.

AIGP Andrew Kaweesi wari umuvugizi w’igipolisi cya Uganda kuva mu 2016 kugeza mu 2017 ubwo yicwaga, yishwe kuwa 17 Werurwe 2017 mu masaha ya saa yine za mugitondo ubwo yari avuye iwe agiye ku kazi, agategwa n’abantu bitwaje imbunda na n’ubu bataramenyekana neza bamwicanye n’umushoferi we ndetse n’undi mupolisi wamurindaga.

2018-05-31
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: Brig Abel Kandiho yongeye gukora u Rwanda mu jisho

Uganda: Brig Abel Kandiho yongeye gukora u Rwanda mu jisho

Editorial 29 Mar 2018
Umuhezanguni Bicahaga Abdallah yahawe gasopo ya nyuma mu bikorwa bye byo gucengeza ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda

Umuhezanguni Bicahaga Abdallah yahawe gasopo ya nyuma mu bikorwa bye byo gucengeza ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda

Editorial 03 Feb 2023
Umubare 1510 bitirira Perezida Museveni waturutse hehe?

Umubare 1510 bitirira Perezida Museveni waturutse hehe?

Editorial 29 Oct 2021
Perezida wa Estonia yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi

Perezida wa Estonia yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi

Editorial 16 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kiyovu SC yanganyije na APR FC yasoje ifite abakinnyi 10, Mukura idaheruka gutsinda Police FC barakina bazosa umunsi wa 12 wa shampiyona
Amakuru

Kiyovu SC yanganyije na APR FC yasoje ifite abakinnyi 10, Mukura idaheruka gutsinda Police FC barakina bazosa umunsi wa 12 wa shampiyona

Editorial 17 Jan 2022
Minisitiri Mushikiwabo yagiranye ibiganiro na Perezida Kabila wa Congo
INKURU NYAMUKURU

Minisitiri Mushikiwabo yagiranye ibiganiro na Perezida Kabila wa Congo

Editorial 26 Jul 2018
Uganda: Urubanza rwa Gen Kayihura rwashyizwe mu Ukwakira
POLITIKI

Uganda: Urubanza rwa Gen Kayihura rwashyizwe mu Ukwakira

Editorial 05 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru