• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda: Hatangijwe Amasengesho Adasanzwe Yo Gusabira Gen Kale Kayihura Wahoze Akuriye Igipolisi

Uganda: Hatangijwe Amasengesho Adasanzwe Yo Gusabira Gen Kale Kayihura Wahoze Akuriye Igipolisi

Editorial 13 Aug 2018 INKURU NYAMUKURU

Mu gihugu cya Uganda abashyigikiye Gen Kale Kayihura wahoze ari umukuru w’Igipolisi cya Uganda, batangiye amasengesho mu gihugu cyose yo kumusabira bavuga ko Imana yonyine ari yo yamukura mu buroko amazemo amezi abiri.

“Uyu munsi turi hano gusaba Imana ngo Kayihura arekurwe,” uyu ni umukuru wa njyanama y’Akarere ka Kisoro, Abel Bizimana ku Rusengero rw’Ibitaro bya Mulago mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, itariki 12 Kanama.

Uru rusengero rwakoze amasengesho adasanzwe yo gusabira Gen Kayihura watawe muri yombi n’igisirikare kimukuye ku ifamu ye iherereye Lyantonde akaba afungiye mu Kigo cya gisirikare cya Makindye.

Gen. Kale Kayihura watawe muri yombi kuwa 13 kamena 2018

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Richard Karemire aherutse gutangaza ko ikibazo cya Kayihura kirimo kwitabwaho uko bikwiye n’igisirikare (UPDF), igihe nikigera kikazatangaza ibyo cyagezeho mu iperereza, gitange umwanzuro n’icyemezo.

Inshuti n’umuryango wa Gen Kayihura bo bavuga ko biyambaje Inteko ishinga amategeko, minisitiri Amelia Kyambadde ubwo yajyaga Kisoro, Minisitiri w’Intebe n’abandi benshi ariko nta cyahindutse.

Bizimana yongeyeho ko kuri ubu basaba Imana ko yaha perezida Museveni izindi ndorerwamo zo kureba Kayihura nk’inshuti nziza ya kera.

Komite ihuriweho ishinzwe iperereza iyobowe n’umuyobozi wa CIID, Grace Akullo, ngo iherutse kubaza Kayihura ku iyicwa rya AIGP Andrew Kaweesi wari umuvugizi w’Igipolisi cya Uganda nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

Abel Bizimana, LC5 w’Akarere ka Kisoro mu ikoti risa nk’ivu

Nk’uko bamwe mu bitabiriye iri bazwa babitangaje, ngo Kayihura yagaragaje gutungurwa yumvise icyo kibazo kizamuwe yongera kubaza impamvu yari kwica Kaweesi cyangwa aho ahuriye n’urupfu rwe.

Mu rusengero kuri iki Cyumweru, abari bahateraniye basabwe gusabira ubuzima bwa Kayihura.

“Ndashaka gusaba buri wese gusabira Gen Kayihura,” uwo ni Bizimana wakomeje agira ati: “Aha ni ahantu ni ahantu h’amasengesho, ntabwo ari politiki ariko iteka dusabira abayobozi bacu n’abanyapolitiki. Turi gutangiza aya masengesho mu nsengero zose.”

Bizimana yakomeje avuga ko Eliya (Muri Bibiliya) yaciye mu bibazo byinshi ariko akaza kubivamo, akaba yizeye ko na Kayihura azava mu bibazo arimo. Ati: “Ndasaba Perezida kumenya ko hari amakimbirane mu bantu bawe. Ni ba mafia. Barashaka kurangiza abantu bamwe.”

Abashyigikiye Gen Kale Kayihura bari bambaye imipira yirabura iriho ifoto ya Kayihura. Umwe mu bo mu muryango we akaba yagize ati: “Natangije aya masengesho kandi nizeye ko Gen Kayihura agiye gufungurwa.”

Nyirasenge wa Kayihura yanenze Minisitiri w’Intebe, Ruhakana Rugunda, uherutse gutangaza ko abayobozi barimo kwita ku kibazo cya kayihura uko bikwiye.

Ati: “Uburyo Minisitiri w’Intebe yavuze mu nteko ntibwari ku bwacu. Ntiyigeze aduha icyizere na gito. Ubu Imana niyo cyizere yonyine.”

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko bagerageje guhura na Perezida Museveni bikanga, bakaba basaba abanyamadini bose n’abizera mu gihugu cyose gusengera Gen. Kayihura.

Iki kinyamakuru mu gusoza iyi nkuru kikaba kivuga ko cyamenye ko Urwego rushinzwe Umutekano Imbere mu Gihugu (ISO), rwari rwasabye Perezida Museveni ukwezi kumwe ngo rupfundikire iperereza ku iyicwa rya AIGP Kaweesi, mbere yo gusaba kongerwa ibindi byumweru bibiri nabyo byarangiye mu byumweru bibiri bishize.

2018-08-13
Editorial

IZINDI NKURU

Abanyarwanda barenga 900 bamaze kwirukanwa muri Uganda, abagera ku 190 bari mu ma gereza bakorewe iyica rubozo- Min. Sezibera

Abanyarwanda barenga 900 bamaze kwirukanwa muri Uganda, abagera ku 190 bari mu ma gereza bakorewe iyica rubozo- Min. Sezibera

Editorial 05 Mar 2019
Ikiganiro cya Leah Karegeya muri The New Vision, gihamya mu buryo budasubirwaho ko RNC yibona mu buyobozi bwa Uganda.

Ikiganiro cya Leah Karegeya muri The New Vision, gihamya mu buryo budasubirwaho ko RNC yibona mu buyobozi bwa Uganda.

Editorial 14 Apr 2019
Kivu Y’Amajyaruguru: Imirwano Iravuza Ubuhuha Hagati Y’Abanyamulenge ’Twirwaneho’ Na Mayi-Mayi

Kivu Y’Amajyaruguru: Imirwano Iravuza Ubuhuha Hagati Y’Abanyamulenge ’Twirwaneho’ Na Mayi-Mayi

Editorial 20 Aug 2018
Umuryango wa Kizito Mihigo uramagana abakwirakwiza impuha kumbuga nkoranyambaga bitwaje urupfu rwa Kizito

Umuryango wa Kizito Mihigo uramagana abakwirakwiza impuha kumbuga nkoranyambaga bitwaje urupfu rwa Kizito

Editorial 19 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibintu 3 Kiliziya isabwa kugirango ihabwe imbabazi

Editorial 24 Nov 2016
Uburwayi bwatumye Uwayezu Jean Fidèle ahagarika kuyobora umuryango wa Rayon Sports
Amakuru

Uburwayi bwatumye Uwayezu Jean Fidèle ahagarika kuyobora umuryango wa Rayon Sports

Editorial 13 Sep 2024
Umutekano wa Agathon Rwasa uri mu kaga nyuma yo kwamburwa abasirikare bamurindaga
INKURU NYAMUKURU

Umutekano wa Agathon Rwasa uri mu kaga nyuma yo kwamburwa abasirikare bamurindaga

Editorial 29 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru