• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Uganda: Igipfunsi cya Gen Katumba cyari kimpitanye – Depite Zaake

Uganda: Igipfunsi cya Gen Katumba cyari kimpitanye – Depite Zaake

Editorial 01 Oct 2017 Mu Mahanga

Depite Francis Zaake uhagarariye Butebi mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda yatangaje ko igipfunsi Gen katumba Wamal aherutse kumuterera mu nteko cyari kimuhitanye nyuma yo kumukubita akitura hasi.

Ifoto ya Gen Katumba akubita uyu mudepite mu mpera z’iki cyumweru yakwirakwiriye mu itangazamakuru, aho agaragara akubita igipfunsi kiremereye Depite Zaake mu mirwano yari irimbanyije hagati y’abadepite bo mu ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi bahanganye n’inzego z’umutekano mu nteko.

Gen. Katumba Wamala wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, yagaragaye mu nteko nk’uwaje guhosha amakimbirane nyuma y’uko depite Zaake yari amaze gutera intebe abashinzwe umutekano bari bahamagariwe gusohora abadepite bari bamaze kwirukanwa kubera guteza akavuyo.

Mu gihe nk’icyo guhumbya, Gen Katumba, kuri ubu ukora nk’Umunyamabanga wa leta, yahise akubita Zaake igipfunsi kimutura hasi nk’uko bigaragara ku ifoto yasakaye.
Mu itangazo yashyize ahagaragara, Zaake yavuze ko yafataga Gen. Katumba nk’ikitegererezo ndetse n’inshuti kugeza kuwa 27 Nzeri 2017.

Yagize ati: “Nahoraga nshimagiza cyane inshuti yanjye kugeza kuwa 27 Nzeri 2017 ubwo habuze gato ngo arangize amateka yanjye ku isi.”

Yakomeje agira ati: “Gen katumba Wamala wari unyishe, ndi nk’umwana kuri wowe. Narakubahaga nka data, icyitegererezo, umwarimu ndetse cyane cyane nk’inshuti ari yo mpamvu ubwo wigiraga nk’ushaka kunturisha ari nabyo nakoze nta kuzuyaza ntazi ko uri kunshuka.”

-8179.jpg

Uyu mudepite nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ibigaragaza, akomeza avuga ko we yari arimo ararwana arengera ubuzima bwe, akaba ari yo mpamvu ubwo yumvaga ijwi ry’inshuti ngo yumvise noneho ko nta kibazo, ariko ngo undi yahise amufata atabizi amukubita igipfunsi mu isura.

Ati: “Nikubise hasi ntumva, urakomeza uhondagura mu mutwe h’umuntu wasaga nk’uwapfuye. Mu kuri igipfunsi cya nyuma cyari icyo kundangiza ariko Imana ishimwe ndacyari muzima.”

Gen. Katumba Wamala nawe yahise asobanura impamvu zamuteye gukora ibyo yakoreye Zaake.

Ati: “Ni uko yari arimo aratanga ice cream mu ishusho y’intebe kandi asenya ibikoresho by’inteko ishinga amategeko.” Aha Katumba akaba yashatse kumvikanisha ko depite Zaake yateraga abandi intebe nk’umuntu urimo uraha abantu Ice cream ngo barye nyamara arimo kubagirira nabi.

Hon. Zaake uvuga ko we yababariye Gen. Katumba, yongeyeho ko Imana yonyine ari yo itangiza amateka y’umuntu kandi ari nayo iyashyiraho akadomo igihe isanze bikwiye.

2017-10-01
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi: Imfungwa 178 zahawe imbabazi na Perezida Nkurunziza zarekuwe

Burundi: Imfungwa 178 zahawe imbabazi na Perezida Nkurunziza zarekuwe

Editorial 27 Feb 2018
BBC iranze ibaye gatanyamiryango!

BBC iranze ibaye gatanyamiryango!

Editorial 29 Dec 2023
Ababyeyi b’abasore  bivugwako  bajyanywe i Wawa barakeka ko abana babo baba batakiriho

Ababyeyi b’abasore bivugwako bajyanywe i Wawa barakeka ko abana babo baba batakiriho

Editorial 25 Aug 2016
TP Mazembe yaciwe $450 000 kuko yanze kwambara “Visit Rwanda ” nk’Umuterankunga mukuru wa Africa Football League, yitwaje ibinyoma bishinja u Rwanda gushyigikira M23

TP Mazembe yaciwe $450 000 kuko yanze kwambara “Visit Rwanda ” nk’Umuterankunga mukuru wa Africa Football League, yitwaje ibinyoma bishinja u Rwanda gushyigikira M23

Editorial 18 Apr 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Banki ikomeye mu Bufaransa yajyanwe mu nkiko ishinjwa gutanga amafaranga yaguzwe  Intwaro  ku bwa Col Bagosora
ITOHOZA

Banki ikomeye mu Bufaransa yajyanwe mu nkiko ishinjwa gutanga amafaranga yaguzwe Intwaro ku bwa Col Bagosora

Editorial 29 Jun 2017
Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse kuri 6.7% mu gihembwe cya kabiri cya 2018
UBUKUNGU

Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse kuri 6.7% mu gihembwe cya kabiri cya 2018

Editorial 19 Sep 2018
Gukora imibonano  mpuzabitsina neza  ku bashakanye bituma biteza imbere  ( Ubuhamya Video  )
HIRYA NO HINO

Gukora imibonano mpuzabitsina neza ku bashakanye bituma biteza imbere ( Ubuhamya Video )

Editorial 14 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru