• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Uganda: Ihangana hagati ya Leta n’abanyamadini

Uganda: Ihangana hagati ya Leta n’abanyamadini

Editorial 14 Nov 2017 POLITIKI

Ministiri w’intebe wa Uganda, Dr Ruhakana Rugunda aherutse kumvikana avuga ibisa n’iterabwoba ku banyamadini ko leta ifite ububasha bwo kubafungira nta nteguza.

Ibi yabivugiye imbere y’abayobozi b’ishyaka NRM muri district ya Kanungu.

Abanyamadini bamaze iminsi bumvikana banenga igikorwa cyo guhindura itegeko nshinga rizemerera Museveni kuyobora Uganda nyuma yo kurenza imyaka 75.

Mu minsi ishize Bishop John Baptist Odama hamwe n’abandi banyamadini bo mu bwoko bwa Acholi bari batangaje ko ikurwaho ry’ingingo y’imyaka mw’itegeko  nshinga atari igikorwa cyo gushyigikira.

Muri Nzeli 2017, abanyamadini bagera ku 150 mu bice bitandukanye bya Uganda bari baganiriye ku ngingo ya 102(b) bemeza ko ari imwe mu nkingi za mwamba zari zashyizwe m’itegeko nshinga muri 1995 mu kwirinda ko habaho umuntu wifuza kuyobora igihugu ubuzira herezo.

Ni muri uko kwezi nabwo baciye mu ishyirahamwe ryabo Inter-Religious Council of Uganda (IRCU) batangaje ko ibiganiro kw’ikurwaho ry’ingingo ya 102(b) ivuga ku myaka ntarengwa uyobora igihugu atagomba kurenza, bavuga ko atari igikorwa cyo guharirwa inteko nshingamategeko cyangwa abandi banyapolitiki ahubwo ari igikorwa kireba abaturage bose.

Mu minsi ishize umwuka wongeye kuba mubi ubwo musenyeli wa Diocese ya Fort Portal, Dr Robert Mihoorwa Akiiki  yavugaga ko guhindura itegeko nshinga ari sakirirego.

Dr Robert Mihoorwa Akiiki, Musenyeli wa diocese ya Fort Portal

Abanyamadini bakomeje kumvikana bunga mu ry’abaturage bari kunenga igikorwa cyo guhindura itegeko nshinga rya Uganda ngo rihe uburenganzira Museveni gukomeza kuyobora Uganda. Ikintu banenga cyane nkuko babivuga ni uburyo byakozwe butahaye ijambo umuturage ari nabyo biri gutuma habaho ugushyamirana gukomeye kuri kuviramo Leta gukoresha iterabwoba ngo icecekeshe abayinenga.

Ubwanditsi

2017-11-14
Editorial

IZINDI NKURU

Rwanda- Uganda : Ukwikuza kwa Perezida Museveni  [ Igice 2]

Rwanda- Uganda : Ukwikuza kwa Perezida Museveni [ Igice 2]

Editorial 23 May 2019
Museveni agize amahirwe yazisazira nka Mugabe

Museveni agize amahirwe yazisazira nka Mugabe

Editorial 13 Dec 2017
Loni yashavujwe n’ihutazwa ry’abaturage n’abihayimana bigaragambyaga bamagana Kabila

Loni yashavujwe n’ihutazwa ry’abaturage n’abihayimana bigaragambyaga bamagana Kabila

Editorial 23 Jan 2018
Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatanu tariki ya 27 Mata 2018

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatanu tariki ya 27 Mata 2018

Editorial 28 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gianni Infantino uyobora FIFA yashimye Perezida  Paul Kagame ukomeje guteza imbere Ruhago
Amakuru

Gianni Infantino uyobora FIFA yashimye Perezida Paul Kagame ukomeje guteza imbere Ruhago

Editorial 27 Jul 2024
Uganda yari yemereye Sankara, intwaro zikomeye zo gutera u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Uganda yari yemereye Sankara, intwaro zikomeye zo gutera u Rwanda

Editorial 23 May 2019
Umuyobozi yatawe muri yombi akekwaho kwaka ruswa no guhishira abacuruza kanyanga
Mu Mahanga

Umuyobozi yatawe muri yombi akekwaho kwaka ruswa no guhishira abacuruza kanyanga

Editorial 07 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru