• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Uganda ikomeje kuvunira Ibiti mu matwi ibyo gucyura mu Rwanda umurambo wa Mageza wiciwe muri icyo gihugu

Uganda ikomeje kuvunira Ibiti mu matwi ibyo gucyura mu Rwanda umurambo wa Mageza wiciwe muri icyo gihugu

Editorial 03 Sep 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Amezi arenze arindwi kuva Mageza Emmanuel apfiriye mu bitaro bya Butabika mu gihugu cya Uganda nyuma yo gukorerwa iyicarubozo n’urwego rwa Gisirikari CMI;  ubutegetsi bwa Uganda bwakomeje gusabwa gushyikiriza umubiri wa Mageza umuryango we maze ashyingurwe mu cyubahiro ariko bwagumye kuvunira ibiti mu matwi nkaho ayo makuru ari mashya kuribo.

Uyu Mageza Emmanuel ni umwe mu Banyarwanda biciwe muri za kasho za CMI nyuma y’ibikorwa by’iyicarubozo bagiye bakorerwa bihagarikiwe na Major Gen Abel Kandiho, Mageza yakorewe iyicarubozo mu gihe kingana n’umwaka maze aza kugeza igihe ata ubwenge, nyuma CMI yaje kumujugunya mu bitaro bya Butabika bisanzwe bijyanwamo abantu bafite ibibazo byo mu mutwe akaba ari naho yaje gusagwa kubera ingaruka z’iyicarubozo.

Francoise Kagoyire na Safari ndetse n’abandi bo mu muryango baganiriye na Virungapost bakomeje gusaba ko hagira icyakorwa  babashe kubona umubiri w’umuvandimwe wabo kugirango bamushyingure mu cyubahiro, Kagoyire yagize ati ”Turizera ko umunsi umwe tuzasezera kuri musaza wacu  kandi ubuyobozi bwacu ntibwahwemye kuvuga ku kibazo cyacu ndetse ko hakenewe iperereza ryimbitse dore ko aribyo igihugu cyacu gihora gisaba ubugande”.
Leta y’u Rwanda ntiyahwemye kwerekana ko hari abanyarwanda bakomeje kugirirwa nabi mu gihugu cya Uganda ndetse rugakomeza gusaba ibisobanuro mu rwego rwo kuba hagaruka umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi byakagombye kuba bibanye kivandimwe; ku bijyanye n’umurambo wa Mageza u Rwanda rwari rwasabye ko wazanwa mu Rwanda ukaba ariho ushyingurwa ndetse hakaba hakorwa iperereza ku cyaba cyarateye urupfu rwe ibintu ubutegetsi bwa Uganda bwirengagije nkana.

Mageza Emmanuel yakuwe muri Bisi ya Mbarara n’abakozi ba CMI mu kwezi kwa mbere 2019, ndetse icyo gihe ahita ajyanwa mu kigo cya gisirikare cya Makenke giherereye I Mbarara mu buryo butemewe n’amategeko kuko yashimuswe, nyuma yaho yaje kwimurirwa mu kindi kigo cya gisirikari cya Mbuya kugeza icyo gihe ntiyigeze anagezwa imbere y’urukiko kugirango amenyeshwe ibyo yaregwaga, binavugwa ko yasanze abandi Banyarwanda benshi aho bari bafungiye muri Mbuya nabo bagiye bashimutwa.

Aho bagiye bakorerwa iyicarubozo ritandukanye nko gukubitishwa amashanyarazi, kubinika mu mazi ndetse n’ibindi bikorwa bibabaza umubiri kugira babahatire kwemera ko ari abatasi baje kuneka muri Uganda batumwe n’u Rwanda  muri ibyo bikorwa bya kinyamanswa niho Mageza yaje guta ubwenge.

Uwamwunganiye mu mategeko Eron Kiiza yahamije ko Mageza yamaze amezi 12 yose afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri icyo gihe cyose yakorerwaga ibikorwa by’iyicarubozo byaje no kuba intandaro y’urupfu rwe.

Uyu Mageza ni umwe muri benshi bagiye batakariza ubuzima bwabo mu bikorwa bya leta ya Uganda byo gushimuta Abanyarwanda bagakorerwa iyicarubozo bashinjwa ngo kuba intasi z’u Rwanda, ibirego leta y’u Rwanda yagiye ifata nk’urwitwazo no gukinga amahanga ibikarito mu maso kugirango itabazwa uruhare ishinjwa rwo gukorana bya hafi n’imitwe y’iterabwoba irimo RNC, RUD-Urunana ndetse binyuze muri bamwe mu bategetsi muri Uganda bakaza gutiza umurindi igitero cyagabwe mu Kinigi mu mwaka ushize kigahitana inzirakarengane z’abanyarwanda 14; icyo gihe abafashwe bahamije uruhare rwa Philemon Mateke.

Leta ya Uganda yakunze gusa nkaho yerekana ko nta kibazo ifitanye n’u Rwanda ariko uko iminsi yagiye ishira niko hagiye hagaragara ibizibiti (gihamya) yerekana ibikorwa bya kinyamanswa Leta ya Kampala yagiye ikorera Abanyarwanda ndetse abaenshi bagapfira mu magereza atandukanye muri icyo gihugu; utirengagije ubufasha bagiye baha abarwanya u Rwanda nka Charlotte Mukankusi igihe bamuhaga Passport ya Uganda kandi bizwi neza ko aba mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, wakongeraho no kuba ubutegetsi bwa Museveni bwaranze gutanga umubiri wa Emmanuel Mageza ngo ushyingurwe bikerekana kugenda biguruntege mu gushyira mu bikorwa ibyasinyiwe I Luanda mu mwaka ushize ndetse n’ibiganiro bya Gatuna muri Gashyantare uyu mwaka.

2020-09-03
Editorial

IZINDI NKURU

Nta kuntu ubutegetsi bwa CNDD-FDD butari gushyigikira ibikorwa bya FDLR n’utundi dutsiko tw’abicanyi,kandi benshi mu bagize iyo mitwe yose baratorejwe hamwe ingengabitekerezo ya jenoside

Nta kuntu ubutegetsi bwa CNDD-FDD butari gushyigikira ibikorwa bya FDLR n’utundi dutsiko tw’abicanyi,kandi benshi mu bagize iyo mitwe yose baratorejwe hamwe ingengabitekerezo ya jenoside

Editorial 03 Dec 2020
Nyuma yo gusinyana amasezerano n’inzu ifasha abahanzi ya Cloud9 Entertainment, Bruce Melodie yerekeje muri Tanzaniya mu rwego rwo kwagura ibikorwa bye

Nyuma yo gusinyana amasezerano n’inzu ifasha abahanzi ya Cloud9 Entertainment, Bruce Melodie yerekeje muri Tanzaniya mu rwego rwo kwagura ibikorwa bye

Editorial 30 Mar 2021
FERWAFA yavuze ku mukino wa Mukura VS na Rayon Sports wasubitswe kubera ikibazo cy’Amatara

FERWAFA yavuze ku mukino wa Mukura VS na Rayon Sports wasubitswe kubera ikibazo cy’Amatara

Editorial 16 Apr 2025
Imikino yo mu kiciro cya kabiri irasozwa hakinwa umunsi wa nyuma wo mu itsinda ngo hamenyekane amakipe ajya muri 1/4

Imikino yo mu kiciro cya kabiri irasozwa hakinwa umunsi wa nyuma wo mu itsinda ngo hamenyekane amakipe ajya muri 1/4

Editorial 30 Sep 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umugambi wa Nkurunziza wo gutsemba abatutsi ushobora kuba ugiye gushyirwa mu bikorwa
Mu Rwanda

Umugambi wa Nkurunziza wo gutsemba abatutsi ushobora kuba ugiye gushyirwa mu bikorwa

Editorial 04 Jun 2016
Nyagatare: Uko yubatse inzu ya miliyoni 35Frw abikesha FPR
INKURU NYAMUKURU

Nyagatare: Uko yubatse inzu ya miliyoni 35Frw abikesha FPR

Editorial 15 Aug 2018
Ibibazo 10 bibazwa Kayumba Nyamwasa
ITOHOZA

Ibibazo 10 bibazwa Kayumba Nyamwasa

Editorial 10 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru