• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Uganda: Lt Gen Andrew Gutti Uburanisha Gen Kayihura Ari Kuririra Mu Myotsi

Uganda: Lt Gen Andrew Gutti Uburanisha Gen Kayihura Ari Kuririra Mu Myotsi

Editorial 31 Aug 2018 POLITIKI

Chairman w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Uganda, Lt. Gen. Andrew Gutti ari kuririra mu myotsi nyuma y’aho muramu we amutekeye umutwe akamutwara agera kuri miliyoni 180 z’Amashilingi nk’uko amakuru agera kuri Spyreports avuga.

Uyu muramu wa Gen. Gutti witwa Odongo John Baptist uri mu myaka 30 kuri ubu ari muri kasho ya Polisi ya Kampala nyuma yo gutabwa muri yombi.

Amakuru aturuka mu nzego zo hejuru agera kuri uru rubuga akaba akomeza avuga ko Gen Gutti yahaye muramu we akazi ko gucunga hotel ye iri ahitwa Moroto mu myaka 3 ishize, akamuha amabwiriza yo kujya ashyira kuri konti miliyoni 5 z’amashilingi buri kwezi y’inyungu.

Amakuru kandi avuga ko Gen Gutti yari yemeranyije na muramu we ko usibye kujya ashyira kuri konti izo miliyoni 5 z’inyungu buri kwezi, yagombaga no kujya yishyura ibindi bintu bikenewe muri hotel, imisoro ndetse no guhemba abakozi.

Uyu mukuru w’urukiko rwa gisirikare kandi urimo no kuburanisha Gen Kale Kayihura, ngo yanategetse umugore we kujya agenzura uko musaza we acunga iyi hotel yabo.

Gusa, ngo nyuma y’amezi atanu Odongo yahamagaye Gen Gutti amubwira ko azajya yishyura miliyoni 60 buri mwaka kuko ngo atashobora kubona miliyoni 5 buri kwezi kubera nawe amafaranga asohora buri munsi, ndetse ngo Gutti arabyemera.

Amakuru rero akaba avuga ko ibi nabyo Odongo yabinaniwe akamara imyaka 3 atishyura kubera ko na muramu we yabaga ahuze buri gihe ari mu kazi ka gisirikare ku buryo yari atarabona umwanya wo kubaza amafaranga ye.

Iyi nkuru irakomeza ivuga ko nyuma yo kumara kwemerera Gen Kayihura gukurikiranwa adafunze kuwa kabiri ushize, Gen Gutti ngo yahise ajya gufatira akaruhuko kuri hotel ye azi ko agomba no gufata amafaranga y’imyaka 3.

Ngo yaje gutungurwa ubwo yahamagaragara Odongo telephone ye nticemo, yahamagara abandi bakozi bakamubwira ko Odongo amaze iminsi atagera no kuri hotel ndetse ko iyi hotel inarimo imyenda myinshi. Ubwo yajyaga kugenzura kuri konti ya banki nabwo ngo yasanze nta kintu kirimo.

Nyuma y’ibi, Gen Gutti ngo yahise asaba umugore we kumuzanira musaza we yaba ari muzima cyangwa ari umupfu. Bikavugwa ko Gen Gutti yakurikiranye telephone ya Odongo akaza kumufatira muri gare ya Arua aho yageragezaga guhungira muri Sudani y’Epfo atabwa muri yombi ashyikirizwa polisi aho akurikiranweho ibyaha bibiri birimo ubutekamutwe.

2018-08-31
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yishimiye ko mugenzi we Ali Bongo wa Gabon yorohewe

Perezida Kagame yishimiye ko mugenzi we Ali Bongo wa Gabon yorohewe

Editorial 11 Jun 2019
Nta gihugu na kimwe ku Isi kimeze nk’u Rwanda- Rick Warren

Nta gihugu na kimwe ku Isi kimeze nk’u Rwanda- Rick Warren

Editorial 26 Sep 2016
Zambia mu nzira yo kohereza mu Rwanda abasize bakoze jenoside bagahungirayo

Zambia mu nzira yo kohereza mu Rwanda abasize bakoze jenoside bagahungirayo

Editorial 02 Jul 2017
Ikinyamakuru cya Leta ya Uganda, New Vision cyatangaje ibinyoma ko habayeho ibiganiro hagati ya Kagame na Museveni

Ikinyamakuru cya Leta ya Uganda, New Vision cyatangaje ibinyoma ko habayeho ibiganiro hagati ya Kagame na Museveni

Editorial 06 Nov 2017

3 Ibitekerezo

  1. Lille
    August 31, 20189:00 am -

    Umunsi bazacukumbura ibyanyu ,muzasanga murimo kurira? Uzi ko wagirango muri Abaganda? Muzi amakuru yabo kurusha ay iwanyu kandi na hano arahari!!!

    Carefulllllll.

    Subiza
  2. Sema Halelua
    August 31, 201811:02 am -

    Gwe, Olimusilu,oba? Ebyobigambo Oyogedde Onyoma Ekyinyamahulile Kyaffe Olimulamu?

    Ubwo Ari Muramuwe Aramubabarira

    Subiza
  3. RUGENDO
    September 1, 20182:24 am -

    RUSHYASHYA IYI NKURU IMARIYE IKI ABANYARWANDA??
    MWAGIYE MWANDIKA INKURU AHO KWANDIKA IBIHUHA!!
    KUKI MUCUKUMBURA IBITADUFIYE UMUMARO?????
    kuburanisha kayihura nibyo bitumye mwandika amateshwa!!!
    ndashaka kuzabonana exc president Kagame nkavuga kunkuru
    mwandika !!

    Subiza

Leave a Reply to Sema Halelua Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bobi Wine yagarutse muri Uganda ahita afatwa na Polisi
ITOHOZA

Bobi Wine yagarutse muri Uganda ahita afatwa na Polisi

Editorial 20 Sep 2018
“Dukomeye ku buzima bwacu, nk’uko Ababiligi n’Abanyamerika bakomeye ku bwabo”- Perezida Paul Kagame
Amakuru

“Dukomeye ku buzima bwacu, nk’uko Ababiligi n’Abanyamerika bakomeye ku bwabo”- Perezida Paul Kagame

Editorial 13 Oct 2021
Uganda: CMI Irashinjwa Kugwatira Telephone Y’Umwamikazi Wa Rwenzururu
ITOHOZA

Uganda: CMI Irashinjwa Kugwatira Telephone Y’Umwamikazi Wa Rwenzururu

Editorial 25 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru