Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga muri Uganda, Idah Nantaba Erios uherutse kurokoka ubwicanyi yemeza ko kuva kuwa Gatanu w’iki cyumweru afungishijwe ijisho iwe mu rugo.
Ibaruwa uyu mugore yandikiye abashinzwe iperereza ku byaha by’ubwicanyi muri Polisi ya Uganda (CID), Nantaba yavuze ko atagera Kibuli aho ikorera bitewe n’amabwiriza ya Perezida Museveni.
Yagize ati “ Simbashije ubwanjye kugera aho ngaho kuko amabwiriza ya Nyakubahwa Museveni ansaba kuguma mu rugo kugeza igihe ubwe anyibwiriye icyo gukora.”
Yongeraho “ Sinemerewe kuza Kibuli nk’uko mwabisabye ariko mushobora kugera iwanjye.”
Min. Nantaba yararusimbutse mu cyumweru gishize, umwe mu bari bamukurikiye kuri moto, Ronald Ssebulime yarashwe na Polisi arahagwa. Uyu mugore yemezaga ashimitse ko uyu mumotari yashakaga kumwivugana.
Abarashe Ssebulime kuri ubu bari mu maboko y’ubutabera bashinjwa kwica no gutanga amakuru mahimbano kuri aba afande babakuriye.
src: Chimpreports