Abadepite mu nteko nshinga mategeko muri Uganda barasaba Ministiri w’ububanyi n’amahanga Sam Kutesa kwegura nyuma yaho agaragaweho ruswa yahawe muri 2016 ubwo yari Perezida w’inama y’umuryango w’abibumbye.
Soma inkuru bijyanye hano: Uganda: ruswa iravuza ubuhuha mu bayobozi bakomeye
Mu kiganiro n’itangazamakuru, abadepite bavuze ko Kutesa agomba kwegura kuko ashobora gushyira leta ya Uganda mu kaga igihe yaba agiye muri leta zunze ubumwe z’Amerika agafatwa kubera ibyaha bya ruswa aregwayo.
Depite Mr Gerald Karuhanga, uhagarariye Ntungamo mu nteko nshinga mategeko ya Uganda we yongeyeho ko Perezida Museveni nawe yakwegura bagatanga umwanya ku bagande bagahindura isura y’igihugu yangiritse. Yongeyeho ko mu minsi iri imbere
Abandi badepite bari mu kiganiro n’itangazamakuru barrimo: John Baptist Nambeshe (Manjiya), Nabilah Nagayi (uhagarariye abagore muri Kampala), Patrick Nsamba (Kassanda North), Monicah Amoding (Kumi), Barnabas Tinkasiimire (Buyaga West) and James Kaberuka (Kinkizi West).
Mu ntangiriro z’uku kwezi, raporo yasohowe “Paradise Papers” ikorwa n’ikigo kiri muri Amerika cyitwa International Consortium of International Journalists (ICIJ), vyatangaje ko Kutesa yafunguye rwihiswa hanze y’igihugu ibigo bibiri by’imari byitwa Obuyonza Discretionary Trust and Katonga Investments Limited mu gihugu cya Seychelles.
Muri 2011, Kutesa hamwe n’abahoze ari Ministiri w’intebe, Amama Mbabazi na Ministiri w’umutekano imbere mu gihugu Hilary Onek, bashinjwe guhabwa ruswa n’ikompaniy yitwa Tullow Oil ngo bayifashe gushing ubucuruzi muri Uganda.
Ubwanditsi